RFL
Kigali

Urban Boys bashyize hanze “Show me love”bakoranye na Timaya icyamamare muri Afrika- Amafoto y’urugendo rwabo muri Nigeria

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2015 19:44
7


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mata 2015 nibwo itsinda Urban Boys ryashyize hanze indirimbo riherutse gukorana n’umuhanzi Timaya wo muri Nigeria,iyo ndirimbo bakaba barayise”Show me love” bivuze ngo nyereka urukundo.



Mbere y’uko iyo ndirimbo ijya hanze, abagize Urban Boys babinyujije kuri instagram yabo na Super Level bagaragaje ko batewe ishema cyane no kuba indirimbo yabo bakoranye n'umunya Nigeria Enetimi Alfred Odon uzwi nka Timaya igeze hanze dore uyu muhanzi ari umwe mu bakunzwe cyane muri Afrika.

Kuri instagram yabo, abagize Urban boys batangaje ko bashyize hanze indirimbo bakoranye n’umuhanzi ufite indirimbo yarebwe cyane (kuri you tube)kurusha izindi zose z’abahanzi bo muri Afrika mu mwaka wa 2014.

Timaya

Timaya wakoranye indirimbo na Urban Boys

Uyu Enetimi Alfred Odon ariwe Timaya akaba ari umuhanzi w’umunya Nigeria uyoboye urutonde ruriho abandi bahanzi b’ibyamamare nka P Square, Davido,Yemi Alade n’abandi mu guca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe cyane muri 2014.

Inyarwanda.com twaganiriye na Iraguha Prosper, umwe mu bashinzwe gutangaza ibikorwa bya Super Level adutangariza ko amashusho y’iyi ndirimbo “Show me love” azagera hanze vuba bitarenze ukwezi kwa Gicuransi 2015.  

Urban Boys yamaze iminsi 7 mu gihugu cya Nigeria aho bari bagiye gukorana indirimbo na Timaya, gusa mu kugenda, bagiye batari kumwe na Nizzo kuko yari arwaye ariko nyuma yaje kubasangayo.

Iyi ndirimbo bakoranye na Timaya ije ikurikira Tayali bakoranye na Iyanya nawe ukunzwe aho muri Nigeria. Timaya azwi mu ndirimbo nyinshi aho twavuga nka;Ukwu,Hold me now na Bum Bum afatanyije na Sean Paul ari nayo muri Afrika yarebwe cyane kuri Youtube muri 2014 aho yasuwe inshuro zirenga miliyoni 20 (20, 849, 048).

Muri iyo minsi 7 bamaze mu gihugu cya Nigeria bakoze ibiganiro bitandukanye ku maradiyo n'amateleviziyo yo muri icyo gihugu, tariki ya 8 Mata akaba aribwo bagarutse i Kigali aho baje bakifatanya n'abandi banyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.

Reba amwe mu mafoto yaranze urugendo rwabo muri Nigeria

Urban Boys

Hano ni Humble Gizo na Safi ku kibuga cy'indege, Nizzo ntibajyanye yari mu bitaro arwaye

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys yahuye n'abahanzi b'ibyamamare( Iburyo-hagati ni Victoria Kimani)

Urban Boys

Urban Boys

Bageze muri Nigeria bakoze ibiganiro ku maradiyo n'amateleviziyo atandukanye

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

 Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Ubwo bagarukaga i Kigali, abo muri Super Level bandi yagiye kubakirira i Kanombe ku kibuga cy'indege,Hano bari kumwe na Nizzo(iburyo) waje kubasanga Nigeria bakagarukna mu Rwanda

Urban Boys

 

Urban Boys

Urban Boys n'abakunzi babo ku kibuga cy'indege i Kanombe

Reba hano amashusho y'indirimbo "Shwo me Love" ya Urban Boys bafatanyije na Timaya

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jay9 years ago
    I told u ko urban boys izatuma murwanda mumwenywa basi mumuziki..goooo boyzzzz
  • 9 years ago
    Safi ndagukund pe ariko kora Sport
  • dina9 years ago
    barakeye mbese berekana aho bava iRwanda!!!
  • jkb9 years ago
    mukomeze mumenyekanishe Rwandan music
  • drake versace9 years ago
    Humble jizzo Wear cheap shoes 100$$$$$$$ but it still alright cs is Jordan shoes
  • patrick9 years ago
    ahubwose buriya bavuga uruhe rurimi koko? mbona english yabagora abo basore bacu rwose
  • nizeyimana theoneste9 years ago
    none se iyo ndirimbo irihe ko ntayo mutwereka ahubwo mukaduha amafoto





Inyarwanda BACKGROUND