RFL
Kigali

Urban Boys baritegura kumurika Studio yabo ‘The Hub Entertainment’

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2018 16:24
2


Urban Boys bakomeje ibikorwa byo kwagura muzika yabo aho kuri ubu bari gukora ku mushinga wo gutunganya no gukorera umuziki muri Studio yabo bamaze no kubonera izina ‘The Hub Entertainment’.



Urban Boys ni itsinda rigizwe n’abasore babiri Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ifite izina rikomeye mu Rwanda. Mu kabati ibitsemo igikombe cy’irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star begukanye ku nshuro ya karindwi n’andi mashimwe atabarika begukanye abashyira ku gasongero k'abanyamuzika b’umwuga.

Mu gihe Humble Jizzo [yavuye mu cyiciro cy’abasore yamaze kwibaruka imfura ye na Amy] ari mu nzira agaruka mu Rwanda aho avuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika; mugenzi we Nshimiyiman Muhammed wamenyekanye nka Nizzo wasigaye ku rugo yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu Studio yabo nshya irimo gutunganywa ku buryo mu minsi ya vuba bazayimurikira abanyarwanda n’abakunzi babo b’akadasohoka.

Abajijwe ibijyanye na Producer ushobora kuzakorana nabo cyangwa se bakamuha akazi akajya aba ariwe ubutunganyiriza indirimbo; Nizzo muri iyi minsi uharaye kwambara ikabutura yasubije ko bakibitekerezaho. Ku bijyanye n’ibivugwa y’uko bashobora kuzakorana na  Producer Holy beat hanashingiwe ku mubano aba bombi bari kugaragaza muri iyi minsi, Nizzo yavuze ko atari byo ariko hagize igihinduka nabyo ngo yabitangaza.

Image result for Urban Boys amakuru inyarwanda

Urban Boys imyaka icumi bamaze mu rugendo rwa muzika banyuze benshi; batangiye ari batanu bagenda bavamo urusorongo hasigara batatu bakomeza igitsinda kugeza Niyibikora Madiba Safi nawe yemeje ko avuyemo atangira urugendo rwa muzika we nyine hari mu mwaka ushize wa 2017.

Humble na Nizzo bumvikanye kenshi bavuga ko Urban Boys ari itsinda rikomeye kandi ridateze gusibangana mu mitwe ya benshi. Bashimangiye ko n’ubwo nabo bagenda hari abandi baza bagakomeza itsinda rya Urban Boys bagakomeza kogeza ubutumwa bakubira mu rukundo no mu buzima busanzwe. Nyuma yo gutandakana na mugenzi wabo Safi, Nizzo na Humble bashyize ingufu mu gukomeza gukora ibikorwa bya muzika bashyira hanze indirimbo zirimo na ‘Mpfumbata’ kuri ubu bivugwa ko ishobora gukurikirwa n’indi yitwa ‘Kigali Love’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny6 years ago
    Urban boyz nikore akantu kuko njye nakuze nkunda urban boyz nukuvuga ko icyo izakora cyose nubwo ntacyo nabasha gushyiraho nkumusanzu njyewe ndayifana ibihe byose ndetse
  • mukakarangwa theonille6 years ago
    urban boys nanjye ndayikunda cyane mutubabarire mukomeze umuziki





Inyarwanda BACKGROUND