RFL
Kigali

Urban Boys bari barihaye intego yo gukorera ubukwe umunsi umwe none byamaze kubapfana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/09/2017 10:55
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boys ryari ryatangaje ko ubwo bazaba bakora ubukwe bazabukorera umunsi umwe, iki cyari icyifuzo cyabo ariko ntabwo bibahiriye cyane ko babiri muri bo bamaze gutangaza ibihe binyuranye bagiye gukoramo ubukwe bwabo.



Ibi byatangajwe na Humble G mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com atangaza ko bari barihaye intego yuko bazakorera ubukwe rimwe mu mwaka wa 2018. Humble G abajijwe niba atabona ko gahunda bihaye ipfuye yagize ati”Rero buriya ni ko twabyifuzaga ariko twirengagije ko turi impanga, birapfuye ariko ntabwo igipfuye ari uko buri wese akora umuryango ndumva byari kuba byiza gusa bitabaye icyo twakwishimira ni uko twese tugiye gukora umuryango.”

Ubukwe bw’iri tsinda bwagombaga kubera rimwe muri 2018 ariko magingo aya ubukwe bwa Humble G buteganyijwe kuba mu Ukuboza 2017 mu gihe Safi Madiba bivugwa ko agomba gukora ubukwe tariki 1 Ukwakira 2017 naho Nizzo we akaba ntacyo atangaza muri iyi minsi kijyanye n’urukundo. Kuba aba babiri badahuje amatariki bigaragaza yuko gahunda bari bihaye yo gukorera rimwe ubukwe yamaze gupfa.

urban boys

Urban Boys ubu bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo gusa gahunda bihaye yabapfanye

Humble G atangaza ko iyo Urban Boys ikorera rimwe ubukwe byari kuba byiza gusa kuba butabaye nabyo ngo ntacyo bitwaye na cyane yuko icy'ingenzi ari uko buri wese muri bo yakubaka urugo kuko bakuze akaba ari igihe cyo kugira umuryango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND