Abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boys beherereye ku mugabane w’u Burayi aho bajyanye n’umuraperi Jay Polly, bakomeje kugirira ibihe byiza kuri uyu mugabane, dore ko nyuma y’ibikobwa bitandukanye mu Bubiligi ubu noneho bageze mu Busuwisi aho bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.
Kuwa gatandatu tariki 6 Nzeri nibwo Urban Boys na Jay Polly bataramiye abantu basaga igihumbi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Team Production, nyuma yaho nabwo bakaba barakomeje ibikorwa bitandukanye bya muzika, muri ibyo hakaba harimo ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yitwa “Sinzahinduka” bakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Kode uzwi cyane nka Faycal, uyu akaba asanzwe aba mu gihugu cy’u Bubiligi ariko indirimbo yakozwe na Producer Piano ubwo Kode yari mu Rwanda.
Urban Boys mu mashusho y'indirimbo bakoranye n'umuhanzi Kode
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri iki gihugu cy’u Bubiligi, uretse kuba azaba agaragaramo zimwe mu nyubako zidasanzwe zimenyerewe mu Rwanda, Urban Boys banemeza ko arimo gukorwa n’umuhanga kuburyo udushya n’ibintu bidasanzwe bisanzwe bigararagara mu mashusho y’indirimbo zabo bigikomeje. Muri aya mashusho kandi, umuraperi Jay Polly bari kumwe i Burayi nawe azaba agaragaramo.
Ibi byose ni bimwe mu bizagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Urban Boys na Kode
Nyuma yo gufata aya mashusho, Urban Boys bitegura ikindi gitaramo mu gihugu cy’u Busuwisi, bahise berekezayo ndetse banakirwa n’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, ibi bikaba byakomeje kubongerera imbaraga n’akanyamuneza mu myiteguro y’igitaramo bazakora kuri uyu wa gatandatu mu Busuwisi, iki gitaramo bakazagikorera hejuru y’amazi magari, aho bazaba bataramira abantu mu bwato.
Urban Boys bakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi
Nyuma y'iki gitaramo bazakorera mu Busuwisi, Urban Boys bazahita basubira mu Bubiligi aho bazasanga mugenzi wabo Jay Polly hanyuma bose bakazahagurukira muri icyo gihugu bagaruka mu Rwanda kuwa mbere tariki 15 Nzeri 2014. Jay Polly nawe akaba akomeje kugira ibihe byiza mu Bubiligi, dore ko yanatumiwe kuri Radio yitwa KIF mu mujyi wa Bruxelles aho yaririmbye indirimbo ze zitandukanye.
Jay Polly kuri Radio KIF i Bruxelles mu gihugu cy'u Bubiligi
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO