RFL
Kigali

Urban Boys bagiye kujyana mu butabera uwabatumiye mu gitaramo cyabayemo imirwano ikomeye i Rwamagana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 15:23
1


Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018, cyateguwe na Munyeshyaka Claude aho cyagombaga kubera muri Avega ahazwi cyane nko kuri Nyakatsi. Urban boyz na Jay Polly bari batumiwe mu gitaramo cyari kubera i Rwamagana birangira bataririmbyeibyateye umujinya abafana bamenagura intebe, amacupa n’ibindi bikoresho.



Mu kiganiro cyihariye na Humble Jizzo yabwiye Inyarwanda.com ko mu by’ukuri ibyababayeho ari ibintu bidasanzwe, aha akaba yatangaje ko hari abantu basigaye bategura ibitaramo ariko ntibabe inyangamugayo. Yagize ati “ Urumva hashize ukwezi umugabo witwa Munyeshyaka Claude aratwegera twumvikana ko agiye kuduha akazi twemeranya amasezerano ndetse n'amafaranga aduhaho make andi atubwira ko azayaduha ku munsi w’igitaramo.”

Uyu mugabo uzwi mu itsinda rya Urban Boys yakomeje agira ati ”ikosa si iryacu kuko yaje kudufata i Kigali saa cyenda z’amanywa tugera  i Rwamagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30), uwateguye igitaramo atujyana ahari bubere igitaramo tugezeyo atubwira ko abantu bakiri kuza bareka tukaza kuririmba nka saa yine, bigeze saa tanu turamushaka turamubura, tujya kumushaka i Rwamagana mu mujyi naho turamubura duhitamo gutaha tutaririmbye.” Urban BoysByinshi byarangijwe nyuma yuko abahanzi bari batumiwe batariurimbye

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ubwo bavagayo bagahita bajya i Kigali bahasize Jay Polly utari wamenye uko byagenze ndetse nawe ngo amakuru yamenye ni uko  Jay Polly yahavuye abafana batangiye kumubwira nabi cyane. Humble Jizzo yabwiye Inyarwanda ko uretse kuba barabuze uyu mugabo wabatumiye wari wanakuyeho telefone,  n'ubu ngo ntarabavugisha kandi azi neza ko ariwe wihishe inyuma y’ibyabaye byose.

Ku bwa Humble Jizzo asanga ngo iyo uyu mugabo aramuka ababwiye ikibazo yahuye nacyo bari kumufasha bakaririmba cyane ko  nabo ari abantu ariko ngo kuba yarahisemo kunyonyombana amafaranga yo ku muryango agakuraho telefone, byatumye babifata nk’ubutekamutwe bwanatumye bataha bataririmbye n'ubwo ibi byagize ingaruka ku izina ryabo nyamara barengana.

Asoza iki kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Humble Jizzo yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashaka uko uyu mugabo yatabwa muri yombi akaryozwa ibyangijwe ndetse akanabazwa iby’ubutekamutwe yakoreye abahanzi yari yatumiye muri iki gitaramo by’umwihariko Urban Boys cyane ko Humble Jizzo ari yo yavugiraga.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu bari hagati ya 400 na 500 bivugwa ko cyangirijwemo ibikoresho by’ahagombaga kubera iki gitaramo bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda bityo ngo ibi bikaba bigomba kuryozwa uyu mugabo wateguye iki gitaramo nk'uko Humble Jizzo yabitangaje.

Ubundi mu by’ukuri igitaramo cya Urban Boys na Jay Polly cyagombaga gutangira saa moya icyakora  kuko abantu bari bataraba benshi nk'uko uwateguye igitaramo yabyifuzaga yakomeje gusaba abahanzi kwihangana bagegereza kugeza saa tatu z’ijoro nazo zigeze uyu mugabo akomeza kubazirika ku katsi bigeze saa tanu z’igicuku uyu wari wateguye iki gitaramo ngo yaje kunyerera aburirwa irengero ndetse telefone ayikuraho, Urban Boys nyuma yo kumubura bakaba barahise bajya kumushaka mu mujyi wa Rwamagana bamubuze bahitamo kwitahira.

Urban BoysBamwe basahuye ibikoresho bihwanye nayo bari bishyuye nyuma yo kutabona abahanzi bari baje kureba

Abafana bashatse gukubita Jay Polly wari usigaye ahari kubera igitaramo cyakora inzego zari zishinzwe umutekano zirahagoboka. Nyuma y'uko abafana batabashije gukubita Jay Polly nibwo badukiriye intebe amacupa n’ibirahure by’ahagombaga kubera igitaramo maze baramenagura nk'uko Ishimwe Clement, umwe mu bari muri aka kabari twabashije kuvugana nawe yabiduhayemo ubuhamya.

Twifuje kuvugisha uyu Munyeshyaka Claude wari wateguye iki gitaramo icyakora ntibyadukundira kuko nimero ye kugeza ubu yari itaracamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ok hari amakosa yakozwe ariko umwanzuro si ukwangiza birahanirwa





Inyarwanda BACKGROUND