RFL
Kigali

Urban Boys bafatanyije n'abanyamakuru gutora abahanzi bakizamuka 5 bazavamo uzakorana indirimbo n'iri tsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 12:23
0


Abagize itsinda Urban Boyz batangaje ko mu rugendo rwabo rwa muzika bagiye bahura n’ingorane zo gusaba gukorana indirimbo n’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, ari nayo mpamvu yatumye basubiza amaso inyuma bashyiraho amahirwe ku bahanzi bakizamuka. Kuri ubu bakaba bari gushaka umuhanzi ukizamuka bakorana indirimbo.



Abo bahanzi bifuza gukorana na Urban Boys, bifata amashusho bari kuririmba igitero bahimbye kijyanye n’iyi ndirimbo, ubundi bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Hatoranyijwe 10 bagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu kugendera mu njyana, no gutondekanya amagambo. Muri aba bahanzi batari bacye bari bashyize indirimbo zabo ku mbuga nkoranyambaga, abagize iri tsinda batoranyijemo icumi ba mbere bahize abandi. Muri aba icumi haza gutoranywamo batanu barusha abandi mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 muri Wakanda Villa Kabeza.

Urban Boys

Abahanzi batanu bazavamo uwa mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 muri Wakanda Villa Kabeza

Aba bahanzi icumi batowemo batanu ni Matty Bwoy, Mukadaff, M.I.K Official, Wacson, Yannick Lk 250, Manzi Hector, Chapter Legency, Phox Lutern 07, Trey Rapper na Lickon Junior250 icyakora habasha gutsinda Mukadaff, M.I.K Official, Wacson, Lickon Junior250, Yannick Lk 250 aba bakaba aribo bazatoranywamo uwa mbere uzanakorana na Urban Boys indirimbo.

Urban Boys Collabo Challenge izasozwa ku wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 ije nyuma y’aho bari bateguye Urban Records Talent Competition, ryahuje abahanzi bafite impano ariko babuze ubufasha bwo kwikorera indirimbo. Ryegukanywe n’itsinda ryitwa African Boys, bakaba bari gukorerwa alubumu. Iki gikorwa kizajya kiba uko bagiye gushyira hanze alubumu. Ntukoreho izasohoka kuri alubumu yitwa Kigali Love.

Urban Boys

Urban Boys barikumwe na DJ Pius wari waje kubafasha

Urban Boys

Urban Boys nabanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND