RFL
Kigali

Urban Boys bafashe gahunda y'igihe bazakorera ubukwe kandi bose bakazabukora mu mwaka umwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/01/2015 14:19
5


Abasore babatu babarizwa mu itsinda rya Urban Boys, biravugwa ko bamaze gufata icyemezo cy’igihe bazasezerera kuba ingarabu, bose bakaba bazashaka abagore mu mwaka umwe kandi ubu bakaba baratangiye no kubitekerezaho kuburyo nta kabuza gahunda biyemeje bazayigeraho nta nkomyi.



Safi Madiba, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys, bamaze gufata gahunda yo kuzakora ubukwe mu mwaka wa 2018, icyo gihe bose uwo mwaka ukazasiga batakiri ingaragu kuburyo bifuza kuzinjira muri 2020 nk’umwaka benshi bafasheho icyerecyezo (vision) bameze neza iby’ubusore n’ubuzima bw’ingaragu bamaze kubyibagirwa burundu muri bo, kandi bakaba bizeye ko abakunzi ba Urban Boys bazabashyigikira n’Imana ikabayobora muri iyo gahunda bihaye.

Humbe; umwe mu basore bagize Urban Boys, akaba anamaze igihe abaye umubyeyi

Humbe; umwe mu basore bagize Urban Boys, akaba anamaze igihe abaye umubyeyi

Nk’uko Safi Madiba yabisobanuye mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Urban Boys ngo bihaye gahunda yo gukora muzika cyane mu gihe cy’imyaka itatu bakabona uko bitegura neza gahunda bihaye yo gushinga ingo zabo, hanyuma muri 2018 bakazaba barateye intambwe ikomeye cyane muri muzika kandi baramaze kwitegura neza kuburyo icyo gihe bose uko ari batatu bazakora ubukwe kandi binabakundiye bakazabukora umunsi umwe kuko n’ubundi bakorana nk’abavandimwe, ariko n’iyo bitabakundira gukorera ubukwe umunsi umwe byanze bikunze bose bakazakora ubukwe mu mwaka umwe wa 2018.

 Safi Madiba yemeza ko ntakabuza 2018 Urban Boys bose bazakora ubukwe

Safi Madiba yemeza ko ntakabuza 2018 Urban Boys bose bazakora ubukwe

Ibi bitangajwe mu gihe Humble amaze amezi ane (4) abyaye umwana w’umuhungu witwa Manzi Giann yabyaranye n’umukunzi we Umurerwa Aimée ndetse bivugwa ko ubu baba banabana nk’umugore n’umugabo, naho mugenzi we Nizzo we akaba aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko umukobwa bakundana kugeza ubu ari we yifuza ko yazamubera umufasha ariko Safi we kugeza ubu akaba ataremera gutangaza umukobwa baba bafitanye gahunda y’uko bazarushingana muri uwo mwaka.

Nizzo n'umukunzi we witwa Yvette avuga ko byanze bikuye azamubera umufasha

Nizzo n'umukunzi we witwa Yvette avuga ko byanze bikuye azamubera umufasha

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyibishaka9 years ago
    Ni byiza mureke bariya barangwa nubusambanyi babyara mu buryo butemewe namategeko ntagawe na pedro someone wabanenze
  • niyibishaka9 years ago
    Ni byiza mureke bariya barangwa nubusambanyi babyara mu buryo butemewe namategeko ntagawe na pedro someone wabanenze
  • 9 years ago
    Turabashyigikiye
  • emelyne9 years ago
    turabashyigikiye bt ni kera
  • umufana9 years ago
    nizzo komeza rwose urumuntu wumugabo





Inyarwanda BACKGROUND