RFL
Kigali

UPDATES - Intambara y’amagambo no kubahukana mu buryo buziguye nibyo bikomeje kuranga Frankie Joe na Kidum - AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/03/2015 22:05
23


Nyuma y’inkuru ya mbere twabagejejeho, ivuga ko Kidumu yajyanye Frankie Joe mu nzego z’umutekano, kugirango zibakiranure ku buhemu amushinja bwo kumwambura amafaranga yari yamwemereye, Kuri ubu umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’aba bagabo bombi nyuma yaho station ya police ya Nyarugenge itabashije kubumvikanisha.



Gushwana byo ku rwego rwo hejuru, guterana amagambo, gutungana intoki hafi yo kurwana,ndetse n’ibitutsi ku ruhande rumwe nibyo byaranze buri ruhande n’abarushyigikiye, nyuma yo gusohoka kuri station ya Police ya Nyarugenge, batabashije kumvikana bagasabwa guhura bakaganira nk’abantu ba bagabo bagakemura ikibazo byananirana bakitabaza inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.

Kidumu

Kidumu na Frankie Joe ibyabo bikomeje gufata indi ntera

Nk’uko twari twabibatangarije, Kidumu arashinja Frankie Joe kutamwishyura  igice cy’amafaranga yamusigayemo(50%) angana na madorali ibihumbi bibiri(Ni ukuvuga asaga miliyoni n’ibihumbi 500 y’u Rwanda)nk’uko bari babyemeranyijwe ubwo yamusabaga kuza kumufasha mu gitaramo cye ari nabyo byatumye amurega ariko kandi Frankie Joe nk’uko nawe abisobanura akavuga ko Kidum atabashije kubahiriza neza amasezerano bari bagiranye, uku kutumvikana kuva kuwa Gatanu ni njoro akaba aribyo byatumye bisanga imbere y’ubuyobozi.

frankie

Kidumu ugaragara nk’ufite ikibazo niwe wafashe ikemezo cyo kwitabaza inzego z’ubuyobozi, aho ku isaha ya saa munani zuzuye yari ari kuri station ya police ya Nyarugenge agaragaza ikibazo cye afitanye na Frankie Joe, byatumye Frankie Joe nawe ahita atumizwaho ahabwa isaha yo kuba yahageze. Frankie Joe nabo bafatanyije gutegura iki gitaramo ntabwo bahise baza nyuma y’isaha nk’uko bari babisabwa byatumye Kidumu wagombaga kujya I Nairobi n’indege ya saa kumi ahita ahindura umunsi wo kugenderaho. Cyakoze kera kabaye nyuma y’isaha zisaga ebyiri, Frankie Joe yahageze maze buri ruhande rutangira kugaragaza no gusobanura neza imiterere y’ikibazo cyabo.

FRANKIE

Frankie Joe ahamya ko atabuze amafaranga yo kwishyura Kidumu ahubwo we yishe amasezerano akajya mu kindi gitaramo batabyemeranyijeho ndetse akemeza ko byatumye igitaramo cye kibura abantu kigahomba

Nyuma y’iminota isaga 45 umunyamakuru wa inyarwanda.com ategerereje hanze ya station ya police ya Nyarugenge, Frankie Joe na bagenzi be bafatanyije gutegura iki gitaramo basohotse na Kidumu abasohoka inyuma ariko buri ruhande rusa nk’urwijimye ku isura(batishimye). Aha tukaba twamenye ko batari babashije kubakiranura ahubwo babasabye kuganira bonyine nk’abantu b’abagabo byananirana ufite ikibazo akarega mu nzego z’ubutabera zibifitiye ubushobozi ndetse Kidum akaba yahamije ko ku kuri uyu wa mbere, we n’umuhagarariye mu mategeko bageza ikirego cyabo ku rwego rwisumbuyeho.

frankie

Frankie Joe ati " Iyo ataduca inyuma ngo ajye muri Kaizen Club tuba twaramwishyuye"

Nyuma yo gusohoka aho bafashwaga n’ubuyobozi kumvikana ariko ntibigire icyo bitanga, Twahise tugenda twegera Frankie Joe tumubaza imiterere y’ikibazo cye na Kidumu, cyane ko bwa mbere tutari twabashije kumubona. Frankie Joe ati “ Njyewe icya mbere navuga ibyo Kidumu avuga ahubwo ni njyewe ukwiye kubabara.Kidumu muha respect(ndamwubaha)nk’umucuranzi, nk’umuntu maze imyaka ndeba kuva nkiri mutoya. Twabaye inshuti, yaje muri Canada nkamutumira, akantumira i Burundi, yari amahirwe yanjye yo kuba namutumira inaha I Kigali. So, ikibazo cyo kirahari vraiment, kuko twamufashe iminsi ibiri tariki 27 na 28, amasezerano(Contract) arabivuga neza.Muri iyo minsi ibiri hari show ya mbere yo gusabana kuri Kaizen kuri 27 hanyuma na Serena kuri 28, hanyuma kubera ikindi gitaramo cyari giteganyijwe le 28 batwimurira ku itariki 27, Kidumu ndamuhamagara, ndamutelefona ari muri Amerika ndamubwira ko habayeho impinduka. Mumenyesha ko igitaramo cye mbere kitakibayeho ahubwo hazaba igitaramo cya Serena na after party, arabyemera, ansaba 50% y’amafaranga twemeranyijwe ndayamuha dukomeza no kuvugana dutangira kwamamaza mu binyamakuru.”

frank

Frank

Amasezerano bari bafitanye ni gutya ateye

Frankie Joe avuga ko ibi byose Manager we Kidumu mu Rwanda witwa Ahmed ariwe ubiri inyuma kuko amushinja kuba yarabaciye inyuma, ahita ategura ikindi gitaramo, ku mafaranga make bigatuma abantu banga kwitabita igitaramo cya Serena bakarindira igitaramo giciriritse yari yateguye cyagaragaragamo Kidumu.

Frankie Joe ati “Aho bibera ibibazo rero ni uko batasomye contract neza(amasezerano).Nyuma y’igitaramo, uyu manager we yahise amutwara, ni uko muri After party mukuru wanjye(Kidumu)sinamubona, hanyuma turicara turategereza Kidumu yaje saa kumi. Manager we Ahmed yanjombye icyuma mu mbavu. Uzi gukora igitaramo maze imyaka magana ngahe nyishakisha, nkategura byose hanyuma umuntu yiyicariye mu biro agahita ategura ikindi gitaramo ku itariki 28!Ni icyo kibazo cyabeyeho. Nta kuntu twaba twateguye igitaramo muri Kigali Serena hotel ku bihumbi 10(10,000Frw) na VIP ibihumbi 20(20,000frw), hanyuma wowe ugategura ikindi gitaramo ukajyana Kidumu ahantu ku ruhande ukishyuza bitanu(5000Frw).

FRANKIE

Kidumu na Frankie Joe hamwe na bagenze be bagize Envy Promotions ltd aha bageragezaga kumvikana ariko byananiranye ndetse Kidumu yatashye ababaye avuga ko yamburiwe mu Rwanda ndetse akaba yamaze kwemeza ko we n'umuhagarariye mu mategeko bagiye gutanga ikirego ku rwego rwisumbuyeho ruzabarenganura

Uretse ibi twaganiriye n’impande zombi, aba bagabo ubwabo ubwo bari hanze ku muhanda bavuye kuri station bakomeje kugenda baganira kuri iki kibazo ariko kumvikana bigaraga ko byanze ahubwo habaho guterana amagambo mu buryo bukomeye hagati ya Frankie Joe na bagenzi be babiri bafatanije gutegura iki gitaramo hamwe n’uruhande rwa Kidumu nawe wari kumwe na bagenzi be babiri harimo Manager Ahmed byagaragaye ko n’ubwo we yari atuje cyane, ku ruhande rwa Frankie Joe ataramwishimiye ndetse yamutukaga cyane ibitutsi bikomeye amushinja kuba nyirabayazana w’iki kibazo.

frankie

Ku ruhande rwa Frankie Joe byagaragaraga ko ibyo barimo byose byo guterana amagambo hari aho yageraga agaca bugufi, ndetse akaba yaje kumvikana agira ati “ Twe nka team twafatanije gutegura iki gitaramo, ntabwo tugomba kukwishyura kuko wishe business(akazi), ariko njyewe ku giti cyanjye ntacyo pfa nawe ngomba no kukwishyura ku giti cyanjye igihe icyo ari cyo cyose niyo hashira imyaka 10.”

FRANKIE

FRANKIE

FRANKIE

Aba bagabo batandukanye nabi cyane


FRANKIE

FRANKIE

FRANKIE

FRANKIE

Umwe yinjiye mu mudoka yamuzanye, undi iye, maze umwe aca ibiryo, undi ibumoso. Kiduma yagaragazaga akababaro

Nk'uko byagaragara, n'ubwo aba bagabo babiri bafitanye ikibazo kuko aribo bavuganye, mu by'ukuri hagati yabo bashaka kumvikana, ariko bikazambya ni uko nanone buri ruhande rufite abo bakoranye batabashije kumvikana n'abandi.Kidum avuga ko Frankie Joe afite umutima wo kumwishyura ariko bagenzi be akab aribo bamushyiramo umutima wo kumwambura. Frankie Joe nawe akavuga ko Kidumu atariwe nyirabayazana ko ahubwo byose byatewe n'umuhagarariye mu Rwanda(Manger) wabaciye inyuma agategura ikindi gitaramo, gusa aha nanone Kidumu avuga ko yitabiriye icyo gitaramo nyuma y'uko akazi ka Frankie Joe yari yakarangije.

FRANKIE

Ubwo bashwanaga, bamwe bazaga gushungera ibi byamamare, naho abandi bo bakekaga ko ibirimo kuba aho imbere y'Umurenge wa Nyarugenge na station ya police ya Nyarugenge byaba ari filime irimo ifatwa amashusho kuko babonaga umunyamakuru afata amashusho y'ibi byose

Tubararikire gukurikira amashusho agaragaza uko aba bagabo batandukanye mu mahane menshi cyane, kubwirana amagambo akomeye, arimo n'ibitutsi hagati ya Frankie Joe na manager Ahmed. Ndetse kandi tukazakomeza gukurikira iki kibazo kuko Kidumu avuga ko kuri uyu wa Mbere agomba gutanga ikirego afatanije n'umuhagarariye mu mategeko.

Dore inkuru ya mbere yagaragazaga aho Kidumu ahagaze kuri iki kibazo

Reba uko byari byifashe ubwo aba bagabo bateranaga amagambo


Nizeyimana Selemani
PHOTO/Ngabo Leon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hum9 years ago
    Frank we ibyo uvuga birumvikana kidumu nawe ushire mu gaciro koko urebe niba ibyo bakubwira koko bakurenganya maze mugire forfait ariko mwumvikane maze uwo manager wawe rero kidumu ni fo type umuhindure kko utarebye neza azagukoresha nabi cg se agutandukanye n inshuti ndabakunda mwese kidumu frank joe Imana ibafashe...
  • Said9 years ago
    Kidumu nabe professional. Yahagurukijwe na event y'abamwishyuye mbere. N'ubwo yaba yaragiye ahandi yamaze kuririmbana nabo, ariko affiches ziba zaramanitswe na publicites zarakozwe mbere hose. Ntago rero najya kwishyura 10 milles kandi nzi ko ejo uwo muhanzi azacurangira aha 5 milles. Manager wa Kidum rero yishe promotion y'igitaramo cyatumije umuhanzi we, kikanasinyana amasezerano nawe. Ayo 50% asigaye nizere ko yayakuye aho ha kabiri yagiye kuririmba bitari mu masezerano.
  • who cares9 years ago
    Frank Joe azatsindwa Contract bagiranye ntibuza Kidum gukora igitarabmo ahandi.
  • umuntu9 years ago
    Ariko usomye iyi article ya 6 ivuga ko Envy ifite uburenganzira ku izina rya KIDUMU, hanyuma we akaba yarabaciye irihumye akajya gukorera ibindi biraka kandi atababwiye urumva rwose ko yakoze amakosa. Ahubwo bamureze yatsindwa. Kidumu rwose nagukundaga narinziko uzi gukora business none nsanze rwose utari inyangamugayo, kuki wagiye gukora ibindi biraka kandi ufite ibyo wasinyiye. Jye ndabona Frankie Joe afite raison.
  • didi9 years ago
    Hahahahahahaha...ariko se Frank Joe uwo mudam koko atume ubura inshuti?....urumva ibintu bypse avuga namafr yerekana ngo yayazanye ngo naya kidumu nyuma akavuga ati sinaguha amafr yanjye ..bullshit...miliyoni ntikurutire inshuti muvandimwe Joe.ibintu nibishakwa.
  • che9 years ago
    Contract y'aba bagabo iracyagase, nibumvikana nk'abagabo
  • nila9 years ago
    Kidumu ca bugufi, wizana ubunyamugi , Franky nubure inshuti na role model wawe. kidumu wibuka ibyo wadukoreye muri serena umwaka ushize uza ukaririmba n ibyuma bijwigira, igitaramo cyakagombye gutangira saa moja, kigatangira saa ine, , ukaza udafite gahunda , Bayita mutamu igakimbagira.Gerageza ugarure ubunyangamugayo. abanyarwanda turimo kugutera icyizere. kandi no muri kenya naho bigenda bigaragara ko urimo guta ibaba. Franky unvikana na Kidumu next time azaze yaguhaye gahunda nyayo..
  • Umusaza Rwanyabugigira9 years ago
    Niyumviye Joe abwira Kidumu ati: "Fuck you nigger!" What a shame kumva Joe atinyuka gutuka umuntu w'umugabo nka Kidumu kubera amafaranga y'amafuti nk'ayo. Really! I thought you were better than that Mr Frank!
  • yan 9 years ago
    mugabanye sentiment mukibazo. twese ntawudakunda kidumu !ariko frankie yerekanye contract bafitanye. ererekana nezako afite uburenganzira ku izina rya kidumu kuva le27 kugeza le 28 so uwagombaga gushaka kidumu wese yagombaga guca kuri frankie ! jyew ndumva twaca urubanza duhereye kubyo tubona tukirinda kuzana umubano bafitanye. none muragirango frankie ahombe kubera ubuhemu bwa kidumu no came on ! kubera inda nini arashaka gukorera ama cash menshi mubuhemu. umuntu agutegeye indende none urashaka guhita ukoresha concert utateguye. man uri dange. nta nindirimbo shyashya ukigira.
  • Karabaye 9 years ago
    hahahhaahhahhahahahahahahhahahahahahahaha beef wallah hahahhahahhaahahahahha I came with the money , amafaranga yange nayo mfite mumufuka,.... icant give you my money aahhaahah ndagaswi
  • sagga9 years ago
    haha ngo u fucked me up in the ass,fuck u nigga fuck u .... burya ifaranga rirakomeye,frankie joe atutse kiddum koko,bapfa cash haha...ndumiwe pe ukuntu kiddum yaciye make ,Frankie we yabyoroheje akamukatira atamututse basi
  • sagga9 years ago
    haha ngo u fucked me up in the ass,fuck u nigga fuck u .... burya ifaranga rirakomeye,frankie joe atutse kiddum koko,bapfa cash haha...ndumiwe pe ukuntu kiddum yaciye make ,Frankie we yabyoroheje akamukatira atamututse basi.gusa hariya contract rwose iri clear kiddum niwe ufite ikosa
  • Peter Kagabo9 years ago
    Guhomba byava ku bintu byinshi man. Bizakugora kwereka urukiko ko wahombejwe na Kidum. Urukiko ruzareba gusa ko yubahirije ibyo mwavuganye.Wanaruciye wavuze ko yagiye akazi kawe karangiye.
  • safali9 years ago
    Busuness ni risks gusa man. Kidum azagutsinda man. Bizakugora kwereka urukiko ukuntu igihombo wagize wagitewe na Kidum mu gihe yakoze ibyo mwavuganye.
  • pimaque9 years ago
    Banange! Joe uzemeza urukiko ute ko wari bwunguke utari guhomba? kunguka ni assumption! Erega urukiko ruzareba contract kandi wavuze ko yagiye akazi kawe karangiye.
  • shimirwa9 years ago
    Ca bugufi usabe Kidum agusonere kuko wahombye nawe ubwo yarabibonye. Naho niwiha kumwambura uhimba impamvu zidafatika muzageranyayo kandi agutsinde.
  • Kibonge9 years ago
    Maze na Leta yemera kujya gukora akandi kazi nyuma y,amasaha y,akazi none nawe urashaka kumwambura yaragukoreye ibyo mwavuganye?
  • mpm9 years ago
    None se Boss Joe,ayo wayamukase ushingira kuki ko akazi kawe kari karangiye nyine? Iyo arangiza ntagire aho ajya cash zari bwiyongere? Uzatsindwa tu!
  • titi9 years ago
    Joe azerekana ate ko abagiye Rosty aribo bari buze Serena iyo Kidum atajyayo?Imanza ziragwira.
  • titi9 years ago
    Joe azerekana ate ko abagiye Rosty aribo bari buze Serena iyo Kidum atajyayo?Imanza ziragwira.





Inyarwanda BACKGROUND