RFL
Kigali

Uncle Austin yahuriye n'akaga mu gitaramo cya PGGSS7, ...utundi dushya waba utarabonye muri iki gitaramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2017 10:03
0


Ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni bwo habaga igitaramo cya nyuma cya PGGSS7, igikombe kikaba cyaregukanywe na Dream Boys, ni igitaramo cyacaga ahantu henshi ku buryo abanyarwanda bagikurikiye gusa cyanabayemo utundi dushya benshi batamenye.



Muri ibi byaba byarabaye abantu ntibabashe kubibona cyangwa kubisobanukirwa twagerageje kubakusanyiriza bitanu byayoboye ibindi, muri byo hakaba harimo kuba Uncle Austin yarirukanywe mu gitaramo cya PGGSS7 bituma ataha kitarangiye ndetse agenda afite umujinya udasanzwe dore ko yasize avuganye nabi n'abari bashinzwe umutekano aho iki gitaramo cyabereye.

Ijambo “Kurwana n’Isi” niryo ryamamariye muri PGGSSS7…

Mu gitaramo cya PGGSS7 cyane cyane icya nyuma cyabereye i Remera ku wa 24 Kamena 2017 ni ho hamamariye ijambo ‘Kurwana n’Isi’ iri rikaba ari ijambo ryamamajwe n'abafana ariko abakurikiranira hafi ibya muzika, iri jambo rikaba ryarakoreshwaga igihe umuhanzi yajyaga ku rubyiniro ariko akagaragara ntabafana afite agapfa kurwaza akaririmbira abantu bamureba mu maso ni byo abafana bahitaga bita ko ari kurwana n’Isi.

PGGSS7Hari igihe abafana baba bakureba gutya ibi nibyo bita 'kurwana n'Isi'

Urban Boys baherukaga kwegukana iki gikombe ntabwo bitabiriye…

Ubusanzwe kuva iri rushanwa ryatangira umuhanzi waryegukanye ubuheruka aba yitezwe kwitabira igitaramo batangamo igihembo cy’umusimbuye, ibi ni ko byagenze kuva ryatangira kugeza ku nshuro ya gatanu, ubwo Urban Boys yegukanaga iki gikombe ,Knowless wari waregukanye iki gikombe ntabwo yabashije kwitabira ibi bisa n'ibyo Urban Boys yakoze dore ko ubwo batangaga iki gikombe ku nshuro ya karindwi abasore bagize Urban Boys batigeze bagera ahaberaga ibi birori. Uku kutitabira kwa Urban Boys ntabwo twigeze tubasha kumenya icyabiteye dore ko kubona ubiguhaho amakuru nabyo byari bikomeye.

urban boysUrban Boys baherukaga kwegukana iki gikombe ntibigeze bahagaragara

Knowless yitabiriye igitaramo asanga atateguriwe amayira siwe warose abona ahari umwijima akihishamo…

Ubwo igitaramo cyageraga hagati Knowless Butera wigeze kwegukana iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatanu yahise yinjira mu gitaramo ariko kuba atari yateguriwe amayira byatumye nk’umuhanzi ufite abafana benshi baba bifuza kumusuhuza kumuganiriza abura aho ahagarara neza ngo abone uko akurikirana igitaramo neza, ibi byaje gutuma yigira ku ruhande we na Aline Gahongayire wari umuherekeje bihengeka ahantu hari hijimye ku ruhande rw’urubyiniro maze bakurikiranira igitaramo cya PGGSS7.

PGGSS7Aha ni ho Knowless Butera, Aline Gahongayire nabo bari bazanye bakurikiraniye igitaramo

Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA MUSIC yatangiye igitaramo yibereye mu bafana rwa gati…

Mbere yuko igitaramo gitangira abanyamakuru cyane cyane abafotora batunze camera zabo mu bafana, mu mboni za camera hagaragaramo Ishimwe Clement wari winjiye mu bafana akurikirana imifanire ndetse n’igitaramo muri rusange, icyakora nyuma yuko Dream Boys anabereye umujyanama bamaze kuririmba yahise yinjira mu myanya y’icyubahiro aho yasanze Knowless Butera umufasha we bakurikirana imigendekere y’iki gitaramo kugeza ubwo batwaraga iki gikombe.

clementIshimwe Clement wahageze kare yahise yigira mu bafana aha ni ho yakurikiraniraga irushanwa

Uncle Austin yahuriye n'akaga mu gitaramo asiga habura gato ngo arwane n'abashinzwe umutekano…

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi ndetse akaba n’umunyamakuru uzwi mu Rwanda, uyu yari yazindutse ngo akurikirane imigendekere y’igitaramo cya PGGSS7 gusa ubwo cyageraga hagati yasohotse agiye guha umuntu ubutumire (Invitation) yari afite ngo abashe kwinjira ageze hanze uwo yahaga ubutumire arinjira ariko Uncle Austin agerageje kongera kwinjira abuzwa gusubiramo,nkuko nawe abitangaza ngo ubwo yashakaga kwinjira yasunitswe n'abashinzwe umutekano bamubwira ko atongera kwinjira cyo kimwe n'abandi bantu bari hanze byarangiye bangiwe kwinjira.

austinUncle Austin wari winjiye mu gitaramo yasohotse gato, kongera kwinjira bimubera ingume

Ibi byatumeye Inyarwanda.com dushaka kumenya mu by'ukuri uko byagenze ngo Austin yangirwe kongera kwinjira maze mu kiganiro n’uyu mugabo adutangariza ko yababajwe cyane no kubona abategura PGGSS bashyira ku muryango abantu batazi abantu ndetse batanazi agaciro kabo. Yagize ati “Ibaze kubuza abanyamakuru kwinjira noneho by’umwihariko njye ndi umuhanzi kandi nari ndimo bivuze ko ninjiye nujuje ibisabwa ngo umuntu yinjire ariko kuko baba bashaka gupima ubushobozi bwabo babuza abantu kwinjira gutyo…”

Icyakora amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko nyuma yo gusubizwa inyuma ndetse agakumirwa yaje gucishwa inyuma rwihishwa n’umuntu tutamenye ariko ubifitiye ubushobozi akamujyana inyuma y’urubyiniro aho abahanzi babaga bari maze akurikirana icyo gitaramo atyo ariko hehe no kongera kureba ku rubyiniro ukundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND