RFL
Kigali

Uncle Austin yijujutiye bikomeye umukozi wa WASAC wamwiciye urugi aje kumwishyuza fagitire y'amazi n'igihe kitaragera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2018 9:20
9


Uncle Austin ni umuhanzi akaba n'umunyamakuru w'imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yijujutiye bikomeye umukozi wa WASAC wamwiciye urugi aje kumwishyuza fagitire y'amazi nyamara n'igihe kitararangira nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Uncle Austin abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko yababajwe cyane n'umukozi wa WASAC wamwiciye urugi akinjira mu gipangu cye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018. Nyuma yo kwica urugi, umukozi wa WASAC yashyize fagitire y'amazi ku modoka ya Uncle Austin ndetse asiga afunze amazi. Ibya fagitire byo ngo nta n'ibyo Uncle Austin yari yabonye dore ko yayibonye ageze mu mugi imvura iguye agiye guhanagura ikirahure abona hariho agafagitire arebye asanga ni iya WASAC yumirwa ubwo. Uncle Austin yagize ati:

Urumva nari naraye ntashye ntinze ndaryama nkanguka bukeyeho gato ngikanguka nagiye muri gahunda zanjye zisanzwe natsa imodoka njya mu mujyi ngeze mu mujyi imvura iguye ni bwo nagiye guhanagura ikirahure mbona agafagitire ka WASAC, nahise mpamagara umukozi wanjye mubaza niba hari umukozi wa WASAC wigeze atwishyuza wenda ntahari arampakanira ahita anambwira ko asanze amazi bayafunze ndetse ko n'urugi barwishe nawe byari byamuyobeye.

Uncle Austin

Uncle Austin yatanze ubu butumwa binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, WASAC yo yamumenyesheje ko atari bwo buryo basanzwe bakoresha ndetse n'uyu mukozi agomba kubigirwamo inama

Uncle Austin yabwiye Inyarwanda.com ko  bitewe n'uko yabyutse agenda atigeze yitegereza iby'urugi cyangwa iby'uko amazi yo hanze afunze, byose ngo yabibwiwe n'umukozi cyane ko we atabana na Uncle Austin ahubwo akora ataha bityo igihe yari agiye mu kazi (kwa Uncle Austin) akaba ariwe wabonye ko urugi barwishe ndetse n'amazi bayafunze. Icyakora WASAC ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yameyesheje Uncle Austin ko uburyo bwakoreshejwe atari yo mikorere ya WASAC ahubwo ko uwo mukozi wabo agiye kugirwa inama.

Uncle Austin utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera akagari ka Nyabisindu umudugudu wa Kagara, avuga ko yarenganyijwe cyane ko iyi fagitire yanishyuzwaga yari itarageza igihe ati" Twe twaherukaga kwishyura tariki 16 Ugushyingo 2018 urumva rero kunyishyuza ku ngufu gutya rwose naba ndenganye kuko ndumva nta kwezi kwari kwashize, noneho ibaze kukwishyuza gutyo utararenza igihe umuntu akica urugi akanagufungira amazi nyamara utararenza igihe.

Uncle Austin

Fagitire ngo yayisanze ku modoka agenda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza5 years ago
    Uyu mudamu rwose yarananiranye, mubishoboye mwamuhindura,, nyabisindu aratubangamira cyane, azi gukupa gusa, nta na facture yindarane umuntu afite,, mumukosore
  • mipu5 years ago
    Ahubwo ni ikibazo kubona umustar utishyura amazi .
  • kiboko jean claude5 years ago
    ese austin ko wagaraje ko bakwiciye urugi ntiwabimenya wabwiwe niki ko ari wasac ese iyo facture bakwishyuje itarageza igihe 15 jour zari zitaragera ese iryo deni ko utaryerekanye ngo twese turi bone pls be serious guy
  • ANDY MADOU5 years ago
    rimwe na rimwe tujye tuba bakuru uku nukugaragaza ubwana kuri Uncle Austin , abagabo twahoze tubafata nkabamwe babika ibanga ariko ubu instagram yaraje ntamuntu ukigira ibanga ubuntu bwose baravuga ubuse nkubu ibi nibiki yararimo kwerekana . ubu ni ubujiji nubusutwa , ikibazo nkiki ntabwo ariibyo gushyira kukarubanda ufata icyemezo nkumugabo . ntagihamya cyuko uwo wo muri WASAC ariwe wabikoze ariko ukandika . ubusa. rimwe na Rimwe mujye mwegera Tom Close abigishe kuba abagabo nyabo
  • kaneza5 years ago
    Ariko narumiwe koko ubwo c iyo wegera wasac ugasobanuza kuko gufunga amazi bigira amabwiriza. ubanza utayazi ahubwo garagaza iyo facture yose tugufashe plz gusebanya bihanwa n'amategeko
  • Hirwa Raoul5 years ago
    WASAC ishami rya Gasabo ritanga Service mbi, njye maze iminsi mbabaza ikibibatera bakambwira yuko bari mu Mihigo, ntabwo bahiga neza batanga ino Service kubaturage, kuza bakagufungira amazi kubera facture y'ibihumbi 4000 kandi batakubwiye ko bayafunze facture bakajugunya mugipangu nkaho wananiranye mu kwishyura.n kubu njye nishyura buri kwezi facture iriho amande kandi ugasanga amande niyo menshi.
  • Hirwa Raoul5 years ago
    WASAC Gasabo kubera iki mu ishyuza hagati mu kwezi? muhemba abakozi banyu mu minsi 15? Njye mbona ari uburyo mwashizeho kugirango mudukangurire guhora twishyura amande kuko nta nibyumvikana ukuntu umuntu yajya yishyura facture ya buri kwezi +5000 y'amande. Ex:3000+5000 buri kwezi ngo nuko atishyuye within 15days. nibande bahembwa 15 days?ko nabakozi banyu mutabahembera icyo gihe.
  • uwase5 years ago
    Mbega umugabo ukabya ese ubwo wava mu nzu ikinjira mu modoka ukasohoka utabonye ko urugi rwapfuye none c uwanditse iyi nkuru we yasuye Austin ngo arebe ko rwapfuye koko???ndumva yakwegera ubuyobozi bwa wasac bugakemura ikibazo cye. murakoze
  • 5 years ago
    Ntamuntu wagufungira amazi udafite ikirarane ko atayiphotoye yose ngo yerekane ahajya umwenda





Inyarwanda BACKGROUND