Uncle Austin ni umuhanzi akaba n'umunyamakuru w'imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yijujutiye bikomeye umukozi wa WASAC wamwiciye urugi aje kumwishyuza fagitire y'amazi nyamara n'igihe kitararangira nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.
Uncle Austin abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko yababajwe cyane n'umukozi wa WASAC wamwiciye urugi akinjira mu gipangu cye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018. Nyuma yo kwica urugi, umukozi wa WASAC yashyize fagitire y'amazi ku modoka ya Uncle Austin ndetse asiga afunze amazi. Ibya fagitire byo ngo nta n'ibyo Uncle Austin yari yabonye dore ko yayibonye ageze mu mugi imvura iguye agiye guhanagura ikirahure abona hariho agafagitire arebye asanga ni iya WASAC yumirwa ubwo. Uncle Austin yagize ati:
Urumva nari naraye ntashye ntinze ndaryama nkanguka bukeyeho gato ngikanguka nagiye muri gahunda zanjye zisanzwe natsa imodoka njya mu mujyi ngeze mu mujyi imvura iguye ni bwo nagiye guhanagura ikirahure mbona agafagitire ka WASAC, nahise mpamagara umukozi wanjye mubaza niba hari umukozi wa WASAC wigeze atwishyuza wenda ntahari arampakanira ahita anambwira ko asanze amazi bayafunze ndetse ko n'urugi barwishe nawe byari byamuyobeye.
Uncle Austin yatanze ubu butumwa binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, WASAC yo yamumenyesheje ko atari bwo buryo basanzwe bakoresha ndetse n'uyu mukozi agomba kubigirwamo inama
Uncle Austin yabwiye Inyarwanda.com ko bitewe n'uko yabyutse agenda atigeze yitegereza iby'urugi cyangwa iby'uko amazi yo hanze afunze, byose ngo yabibwiwe n'umukozi cyane ko we atabana na Uncle Austin ahubwo akora ataha bityo igihe yari agiye mu kazi (kwa Uncle Austin) akaba ariwe wabonye ko urugi barwishe ndetse n'amazi bayafunze. Icyakora WASAC ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yameyesheje Uncle Austin ko uburyo bwakoreshejwe atari yo mikorere ya WASAC ahubwo ko uwo mukozi wabo agiye kugirwa inama.
Uncle Austin utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera akagari ka Nyabisindu umudugudu wa Kagara, avuga ko yarenganyijwe cyane ko iyi fagitire yanishyuzwaga yari itarageza igihe ati" Twe twaherukaga kwishyura tariki 16 Ugushyingo 2018 urumva rero kunyishyuza ku ngufu gutya rwose naba ndenganye kuko ndumva nta kwezi kwari kwashize, noneho ibaze kukwishyuza gutyo utararenza igihe umuntu akica urugi akanagufungira amazi nyamara utararenza igihe.
Fagitire ngo yayisanze ku modoka agenda
TANGA IGITECYEREZO