RFL
Kigali

Uncle Austin wariye karungu yiyamye abasebya Marina-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 12:11
2


Marina ni umuhanzikazi wazanywe mu muziki na Uncle Austin, icyakora ntibatindanye kuko yahise amuha Bad Rama umuyobozi wa The Mane. Nyuma yuko Marina ageze muri The Mane havuzwe byinshi kuri uyu muhanzikazi gusa ibyavuzwe byose bibabaza Uncle Austin wanamaze kwiyama abavuga Marina.



Ibi byabaye mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yajyaga kuganira na Marina icyakora ikiganiro cyabo bikarangira kijemo Uncle Austin wifuzaga guca ibihuha byakunze kuvugwa kuri Marina. Austin wacungiraga hafi ikiganiro Marina yagiranaga na Inyarwanda ubwo yari abajijwe ikibazo cy’uko yasinye muri The Mane kuko yari yaranabengutswe na Bad Rama, Uncle Austin yahise yinjira mu kiganiro nk’uwahuje Bad Rama nyiri The Mane na Marina.

Uncle Austin yatangaje ko Marina kugira ngo ahure na Bad Rama byatewe nuko uyu mugabo wiyemeje gushora amafaranga mu muziki yari inshuti ya hafi ya Urban Boys, ati” Bad Rama yamenyanye na Marina kubera ko yari inshuti ya Urban Boys, noneho ashaka gutangira gufasha abahanzi Safi na Nizzo bari basohokanye bamushimira Marina. Atangira gushaka kumuvugisha turahura turaganira nk'abantu b'abagabo tubyumvikanaho.

Uncle AustinUncle Austin yiyamye abasebya Marina

Uyu muhanzi yiyamye abakunze gusebya Marina ati”Njye nshobora kuba ntarabivuga abibabwire, mufata nk’umukobwa wanjye. Ku buryo abenshi batuzi bavuga ko Austin afata Marina nk'akana kakiga mu mashuri abanza. Iyo numva abantu bavuga ibintu nk'ibyo mujye mureka gufata ibyiyumviro byanyu ngo mubishyire mu mitima y'abandi.”

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • andy madou5 years ago
    ahhhaaaaa nuyu abonye ibi mubabaza ubundise koko iyo umuntu yagiye mu byumuziki agomba kwa kira ibyo abavuga bavuga . ntampamvu rero. yamenya kuririmba MARINA Ariko ntiyagera kure kubera yambara nabi pe! umuntu ushinzwe ibijyanye nimyambarire ye rwose ari hasiiii
  • gogo5 years ago
    erega uwanze kuvugwa yaheze mu NDA ya nyina ahubwo ntaho aragera baracyavuga kuko ntibaceceka arko nanone bavuga bitewe nibyo babona marina watangiye kwambara ubusa nta na album afite ubuse azagera aha ba knoweless ryari noneho azaba yambara ikariso nka lady gaga plz abahnzikazi nyarwanda mwige kwambara neza ntago kwambara neza arukwambara ubusa rwose kd ntanubwo kugira fans benshi aruko wambaye ubusa





Inyarwanda BACKGROUND