Marina ni umuhanzikazi wazanywe mu muziki na Uncle Austin, icyakora ntibatindanye kuko yahise amuha Bad Rama umuyobozi wa The Mane. Nyuma yuko Marina ageze muri The Mane havuzwe byinshi kuri uyu muhanzikazi gusa ibyavuzwe byose bibabaza Uncle Austin wanamaze kwiyama abavuga Marina.
Ibi byabaye mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yajyaga kuganira na Marina icyakora ikiganiro cyabo bikarangira kijemo Uncle Austin wifuzaga guca ibihuha byakunze kuvugwa kuri Marina. Austin wacungiraga hafi ikiganiro Marina yagiranaga na Inyarwanda ubwo yari abajijwe ikibazo cy’uko yasinye muri The Mane kuko yari yaranabengutswe na Bad Rama, Uncle Austin yahise yinjira mu kiganiro nk’uwahuje Bad Rama nyiri The Mane na Marina.
Uncle Austin yatangaje ko Marina kugira ngo ahure na Bad Rama byatewe nuko uyu mugabo wiyemeje gushora amafaranga mu muziki yari inshuti ya hafi ya Urban Boys, ati” Bad Rama yamenyanye na Marina kubera ko yari inshuti ya Urban Boys, noneho ashaka gutangira gufasha abahanzi Safi na Nizzo bari basohokanye bamushimira Marina. Atangira gushaka kumuvugisha turahura turaganira nk'abantu b'abagabo tubyumvikanaho.
Uncle Austin yiyamye abasebya Marina
Uyu muhanzi yiyamye abakunze gusebya Marina ati”Njye nshobora kuba ntarabivuga abibabwire, mufata nk’umukobwa wanjye. Ku buryo abenshi batuzi bavuga ko Austin afata Marina nk'akana kakiga mu mashuri abanza. Iyo numva abantu bavuga ibintu nk'ibyo mujye mureka gufata ibyiyumviro byanyu ngo mubishyire mu mitima y'abandi.”
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN
TANGA IGITECYEREZO