RFL
Kigali

Uncle Austin uzwiho gukorana n'abahanzi bakizamuka bakavamo ibyamamare yageze no muri Gospel akorana indirimbo na Olivier D'Legend -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2018 16:25
0


Uncle Austin ni umwe mu bamamaye cyane mu muziki wa hano mu Rwanda. Usibye kwamamara nk'umuhanzi ariko uyu mugabo yanamamaye nk'umwe mu bahanga mu kuzamura impano zidasanzwe zizwi hano mu Rwanda. Kuri ubu yamaze no kugera muri Gospel aho yakoranye indirimbo n'umuramyi Oliver D'Legend.



Iyi ndirimbo Uncle Austin yakoranye n'uyu musore yayise 'Gira neza' ikaba imwe mu ndirimbo nke Oliver D'Legend yumvikanyemo cyane ko yari afite indirimbo ye iheruka yanamenyekanyeho yitwa 'Icyo yavuze' ari nayo yatumye abantu babasha kumumenya. Kuri ubu Oliver D'Legend yamaze gukorana na Uncle Austin indirimbo yabo. Oliver D'Legend yizeye ko hari byinshi igomba guhindura ku iterambere rye muri muzika.

Gira neza by Oliver D'Legend ft Uncle Austin

Uncle Austin yakoranye indirimbo n'uyu muhanzi wa Gospel Oliver D'Legend

Uncle Austin aganira na Inyarwanda.com twamubajije impamvu yahisemo gukorana indirimbo n'uyu musore avuga ko we icyo aba ashaka ari iterambere ry'abahanzi bakizamuka. Yongeyeho ko yishimira uburyo Imana imukoresha abahanzi benshi bakoranye bagahirwa bityo avuga ko ubuhanga Oliver D'Legend afite nawe yagombaga kumutera ingabo mu bitugu. Kuri ubu iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw'amajwi mu gihe amashusho yayo yo ngo ari bujye hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'GIRA NEZA' YA UNCLE AUSTIN NA OLIVER D'LEGEND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND