RFL
Kigali

Uncle Austin umaze imyaka 4 akora kuri Album ye nshya yatangaje gahunda yo kuyishyira hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2017 11:20
1


Uncle Austin, umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda,amaze imyaka ine akora kuri album ye nshya yise Heavy, gusa kuri ubu ari mu mirimo ya nyuma yo gutunganya iyi album ndetse yamaze gutangaza gahunda yo kuyishyira hanze.



Uncle Austin aganira na Inyarwanda yabwiye umunyamakuru ko amaze imyaka ine yose akora kuri iyi album yatangiye gukoraho muri 2013. Atangaza ko akarusho afite kuri iyi album ari uko umunani mu ndirimbo zigize iyi album yazituye umufasha we.

Kuri gahunda yo kumurika iyi album yise ‘Heavy’ ngo irarimbanyije dore ko ashobora gukora igitaramo cyo kuyumvisha abakunzi be mu kwezi gutaha k'Ugushyingo 2017 mu gihe igitaramo cyo kuyimurika cyo ateganya ko cyazaba umwaka utaha muri Gashyantare. Uncle Austin

Uncle Austin agiye gushyira hanze Album ye nshya

Imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi album uyu muhanzi amaze iminsi yamamaza ni ‘Mama Cita’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka witwa Victor Rukotana ateganya ko yajya hanze mu minsi iri imbere.

UMVA HANO INDIRIMBO UNCLE AUSTIN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    nukuri yarakwiye kwigaragaza kabis





Inyarwanda BACKGROUND