Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Volleyball mu mwaka wa 2018-2019 yatangiye mu minsi ishize, iy'uyu mwaka yazanye udushya turimo gutumira abahanzi basusurutsa ababa bitabiriye iyi mikino. kuri ubu Senderi na Uncle Austin basanzwe bakunze guhangana mu njyana ya Afrobeat bakaba aribo batumiwe ngo basusurutse abakunzi b'uyu mukino.
Umunsi wa kabiri w'imikino ya Shampiyona ya Volleyball iri ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 ikazabera mu mujyi wa Kigali mu gihe hari indi mikino izabera mu karere ka Ngoma aha hakazabera imikino izahuza;
IPRC Karongi na IPRC Ngoma
UTB VC na IPRC Karongi
UTB VC na IPRC Ngoma
izi zizaba zesurana mu gihe mu mujyi wa Kigali muri Petit stade ho ruzaba rwambikanye hagati ya;
REG VC na APR VC saa saba z'amanywa
APR VC na KIREHE VC saa Cyenda z'amanywa
GISAGARA na REG VC saa kumi n'imwe z'umugoroba
Imikino iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru
Iyi ikaba imikino y'umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyaball izaba ikinwa abafana bataramirwa n'abahanzi banyuranye barimo Senderi na Uncle Austin kimwe na Victor Rukotana bazaba bataramira abakunzi b'imikino ya Volleyball bazitabira iyi mikino izabera mu mujyi wa Kigali. aha kandi nkuko byagaragaye ku munsi wa mbere w'iyi mikino haba hari aba Djs banyuranye bacurangira imiziki abazitabira iyi mikino ndetse ikibazo cyo kunywa no kurya bakaba baragikemuye nyuma yo gushaka abafatanyabikorwa 'Gusto Italiano' bacuruza ibi kuburyo umuntu winjiye muri stade saa saba yavamo mu ijoro ataricwa n'inyota cyangwa inzara.
Imikino ya Volley yongewemo imyidagaduro
TANGA IGITECYEREZO