RFL
Kigali

Uncle Austin na Senderi Hit mu bazasusurutsa abazitabira imikino y'umunsi wa 2 wa Shampiyona ya Volleyball aho REG na Gisagara zizesurana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2018 15:06
0


Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Volleyball mu mwaka wa 2018-2019 yatangiye mu minsi ishize, iy'uyu mwaka yazanye udushya turimo gutumira abahanzi basusurutsa ababa bitabiriye iyi mikino. kuri ubu Senderi na Uncle Austin basanzwe bakunze guhangana mu njyana ya Afrobeat bakaba aribo batumiwe ngo basusurutse abakunzi b'uyu mukino.



Umunsi wa kabiri w'imikino ya Shampiyona ya Volleyball iri ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 ikazabera mu mujyi wa Kigali mu gihe hari indi mikino izabera mu karere ka Ngoma aha hakazabera imikino izahuza;

IPRC Karongi  na IPRC Ngoma

UTB  VC na IPRC Karongi

UTB VC na IPRC Ngoma

izi zizaba zesurana mu gihe mu mujyi wa Kigali muri Petit stade ho ruzaba rwambikanye hagati ya;

REG VC na APR VC  saa saba z'amanywa

APR VC na KIREHE VC   saa Cyenda z'amanywa

GISAGARA na REG VC saa kumi n'imwe z'umugoroba

Volley ball

Imikino iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru

Iyi ikaba imikino y'umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyaball izaba ikinwa abafana bataramirwa n'abahanzi banyuranye barimo Senderi na Uncle Austin kimwe na Victor Rukotana bazaba bataramira abakunzi b'imikino ya Volleyball bazitabira iyi mikino izabera mu mujyi wa Kigali. aha kandi nkuko byagaragaye ku munsi wa mbere w'iyi mikino haba hari aba Djs banyuranye bacurangira imiziki abazitabira iyi mikino ndetse ikibazo cyo kunywa no kurya bakaba baragikemuye nyuma yo gushaka abafatanyabikorwa  'Gusto Italiano' bacuruza ibi kuburyo umuntu winjiye muri stade saa saba yavamo mu ijoro ataricwa n'inyota cyangwa inzara.

Volley ball

Imikino ya Volley yongewemo imyidagaduro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND