Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 mu mujyi wa Musanze habereye igitaramo cya PGGSS8, aha umuhanzi Uncle Austin yaharirimbiye avuye kwa muganga aho yari avuye kwivuza Malariya na Grippes bikomeje kumumerera nabi. Icyakora nyuma yo kwivuza yahise ajya mu gitaramo aririmba arwaye bikomeye.
Uncle Austin ariko kandi mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro yahamirije abanyamakuru ko yagiye ku rubyiniro avuye kwa muganga, dore ko ubwo abahanzi bose bageraga mu karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 uyu muhanzi yaje gufatwa ariko akumva bidakaze cyane.
Bukeye ku wa Gatandatu mu gitondo tariki 2 Kamena 2018 ari nabwo hagombaga kuba iki gitaramo Uncle Austin yabyutse nabi ahita ajya kwa muganga aho yavuye mu masaha ya saa sita mu gihe abahanzi biteguraga kuva kuri Hotel berekeza ahabereye igitaramo.
REBA UKO UNCLE AUSTIN YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS8 CYABEREYE I MUSANZE
Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko ubu burwayi butamubuza kuririmba cyane ko we anivugira ko umuziki ari wo muti we. Yahise abazwa n’umunyamakuru niba yumva kuririmba arwaye gutya nta kaga byashyira ku buzima bwe maze atangaza ko nta kaga byabushyiramo cyane ko we n'iyo yaba arembye bikomeye ngo yasaba ko bamushyira mu kagare akajya kuririmba. Uyu muhanzi yabajijwe icyo avuga kubakeka ko bwaba ari ubwoba bumutera kurwara buri gihe mbere y’igitaramo maze atangaza ko nta bwoba yagirira ibi bitaramo cyane ko hari n’ibindi byinshi kandi bikomeye yakoze.
Uncle Austin i Musanze
Uncle Austin ni umwe mu bahanzi icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star cya munani akaba amaze kuririmba mu bitaramo byose uko ari bibiri bimaze kuba nyamara akabiririmbamo arwaye bikomeye na cyane koaho hose yaharirimbaga avuye mu bitaro yaba i Gicumbi ndetse n’i Musanze.
REBA IBYO UNCLE AUSTIN YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS8 CYABEREYE I MUSANZE
TANGA IGITECYEREZO