RFL
Kigali

Uncle Austin aratabaza ku bw’umutekamutwe wamwiyitiriye akaba ari gucucura abantu utwabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2018 8:32
3


Uncle Austin umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radio ya Kiss Fm, muri iyi minsi ni bwo yatahuye ko hari umuntu wamwiyitiriye ndetse ukomeje kwiba abantu amafaranga ababeshya ko ari Uncle Austin, uyu akaba yaranakoresheje nimero ya telefone ibaruye ku mazina y’uyu muhanzi Austin Luwano Tosh.



Uncle Austin ngo ajya kumenya ko hari umuntu wamwiyitiriye kuri facebook ngo yabibwiwe n’umufana we umukurikira kuri radiyo, wari ugiye gutekerwa umutwe n’uyu wiyitiriye Uncle Austin. Uyu mutekamutwe wamaze kubaruza nimero yanditseho amazina Uncle Austin akoresha ku mbuga nkoranyambaga yandikira abantu akababwira ko ari Uncle Austin ndetse ashaka kubafasha gutsindira amafaranga Kiss Fm itanga ku bafana bayo.

Uncle AustinUncle Austin yaburiye abamukurikira ko hari umujura wamwiyitiriye

Aya amafaranga atangwa mu kiganiro cya Uncle Austin mu gace kitwa Screen sound aho bakumvisha ijwi wafora icyo rivuze ukaba watsindira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mutekamutwe rero we yandikira abantu akababwira ko ari we Uncle Austin wa nyawe ndetse ko yifuza ko yakohererezwa amafaranga ubundi agakopeza umuntu icyo iryo jwi risobanuye akaba yatsindira aka kayabo gatangwa na radiyo.

AUSTINIyo umwoherereje amafaranga uba ubona uyahaye Austin Tosh Luwano

Iyo uwo ayasabye ajijinganyije, amubwira ko ari we Uncle Austin ndetse akanamuha nimero ati” Niwohereza amafaranga urahita ubibona ko ari njye Uncle Austin”. Icyakora ibi byamaganiwe kure na nyiri ubwite Uncle Austin watangaje ko uyu ari umutekamutwe wamwiyitiriye. Yagize ati” Itanganzo,Uyu muntu yakoze account ayitirira amazina yanjye, sinzi naho yakuye nimero z’indangamuntu yanjye agura na sim card ayandikisha mu mazina ya Austin Luwano Tosh... kuburyo arimo kubeshya abantu abaka amafaranga mu buryo butandukanye... muhe amafr yawe at your own risk..uraburiwe tu.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BMW5 years ago
    AUSTIN yakubiswe none reba atangiye kumvangira abantu igikakarubamba
  • Mimi5 years ago
    Agakino.com .
  • Ferdinand5 years ago
    Kabs ntago ari Austin wenyine kuko nsnjye Fb yanjye bayinjiyemo





Inyarwanda BACKGROUND