RFL
Kigali

Uncle Austin arashinja Dj Zizou na Clement amanyanga yo kumuriganya ibyari ibye bikitwa ibya Knowless

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/10/2015 15:38
33


Umuhanzi Uncle Austin, arashinja Dj Zizou na Clement kumunyanganya indirimbo yagombaga gukorana n’icyamamare Roberto wo muri Zambia, bakamunyaga ibyari ibye na Roberto ubu bikaba byitwa ibya Knowless na Roberto, ibintu avuga ko byamushenguye umutima kuko ari we wabahuje kandi akaba yarabitanzeho amafaranga.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Uncle Austin yatangaje ko afite agahinda gakomeye nyuma yo gukorerwa amanyanga na Ishimwe Clement wo muri Kina Music afatanyije na Dj Zizou, bakirengagiza ubugiraneza bwe n’uburyo yataye igihe n’amafaranga, akabahuza na Roberto ariko bikarangira bamuhemukiye, uwari umugati we bakawumuriganya.

Uncle Austin yemeza ko ibyo yakorewe ari amanyanga yo kumunyaga ibyo yaruhiye

Uncle Austin yemeza ko ibyo yakorewe ari amanyanga yo kumunyaga ibyo yaruhiye

Uncle Austin avuga ko ibi byabaye ubwo Roberto wo muri Zambia uzwi mu indirimbo Amarulah yazaga mu Rwanda aje mu gitaramo cyari cyateguwe na Nkusi Arthur, icyo gihe akaba yaravuganaga n’uyu muhanzi mbere y’uko ava n’iwabo muri Zambia, kuburyo yari yarapanze kuzakorana indirimbo nawe mbere y’uko ava mu Rwanda, ariko aza gukorerwa ibyo yita amanyanga na Dj Zizou yabwiye ibye, agahita abafatanya na Clement kubimunyaga.

Uncle

Uncle Austin ati: “Roberto njye twavuganaga na mbere y’uko ava iwabo, nza kubwira Dj Zizou ko ndimo guteganya gukorana indirimbo nawe, icyo gihe indirimbo nateganyaga ko izakorerwa muri Touch Records ariko Dj Zizou aza kumbwira ko ibyiza ari uko twazayikorera kwa Clement muri Kina Music. Nyuma y’igitaramo Roberto yari kuririmbamo, nagiye kumureba, nanamujyana muri Kina Music mu modoka yanjye. Ubwo bambwiye ko na Knowless azaririmbamo Chorus numva ntakibazo, Roberto ahita aririmba igice cye aragenda, nyuma ntegereza ko nanjye nazaririmbamo ndaheba, Dj Zizou akajya ambeshya ngo Clement ntahari n’ibindi byinshi, kugeza ubwo nagiye kubona mbona indirimbo bagiye kuyisohora ari iya Knowless na Roberto bonyine... Ibi Clement amaze kubigira akamenyero, bibwira ko aribo bamaze kwifatira muzika nyarwanda, amanyanga nk’ayo niyo yakoze ku ndirimbo yitwa Kanda Amazi ayambura abari bamwizeye ngo bayikorane, ndetse yigeze yo kwambura The Ben indirimbo ayiha Faycal, ibi ntabwo tuzakomeza kubyemera”.

Uncle Austin akomeza avuga ko yaje kumenya ko babwiye Roberto ko indirimbo we yanze kujyamo, bakamumenyesha ko izasohoka ari iye na Knowless bonyine, ibintu avuga ko ari agasuzuguro kuko birengagije umwanya, amafaranga n’imbaraga yatanze ngo abashe kubahuza na Roberto, kandi yaranavuganaga nawe mbere hose bapanga kuzakorana indirimbo ye, yakwemera ko na Knowless ajyamo bikarangira bamuciye inyuma bakamukuramo.

Guhera mu gihe cy'amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 5, Dj Zizou na Clement bakundaga kuba bari kumwe cyane

Guhera mu gihe cy'amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 5, Dj Zizou na Clement bakundaga kuba bari kumwe cyane

Ku ruhande rwa Dj Zizou, we yabwiye Inyarwanda.com ko aribyo koko Uncle Austin ari we wamufashije guhura na Roberto, ndetse yemera ko ari nawe wajyanye Roberto kwa Clement muri Kina Music, ariko akavuga ko indirimbo yari ihari yanditse, Uncle Austin akaba ntacyo yigeze ayikoraho. Avuga ko icyo yemereye Uncle Austin ari uko hari indirimbo ye azajyamo, bityo akavuga ko yategereza akazakora indi ndirimbo ihuriyemo abandi bahanzi akamushyiramo, naho iyi yitwa Te Amo ikaba ari umushinga wa Knowless na Roberto.

Iyi ndirimbo Te amo ya Knowless na Roberto, yenda kujya hanze mu minsi ya vuba

Iyi ndirimbo Te amo ya Knowless na Roberto, yenda kujya hanze mu minsi ya vuba

Ishimwe Clement; we avuga ko Uncle Austin yajyanye Roberto kuri Kina Music, hanyuma akanaririmba “Intro” ivuga ko ari we na Knowless bafatanyije iyo ndirimbo, ibyo bigakorwa ahari ariko ntagire icyo amubwira nk’umuntu wakoraga indirimbo, akumva ko nta kindi kimukoresha uretse ishyari no gushaka kuvugwa akoresheje ikinyoma. Avuga ko kimwe mu bimenyetso byemeza ko iyi ndirimbo yatangiye ari iya Knowless na Roberto, ari uko na Roberto ubwe abicishije kuri Instagram yanditse amagambo agaragaza ko indirimbo ari iye na Knowless, ntagire aho agaragaza Uncle Austin.

Roberto yagaragaje ko indirimbo yayikoranye na Knowless, ntaho agaragaza ko yaririmbanye na Uncle Austin

Roberto yagaragaje ko indirimbo yayikoranye na Knowless, ntaho agaragaza ko yaririmbanye na Uncle Austin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hoo8 years ago
    Ibi byose ntabyabayeho nukugirango dushiduke. Kuko nubundi mudahimbye ibishitura abantu iyo ndirimbo ntawayitaho. Knowless uzamenya kuyiririmba live? Hahaa
  • alice8 years ago
    Apu ka clement kigize akanyabwenge kdi nakajura gusa ,ihangane uncle we
  • alice8 years ago
    Apu ka clement kigize akanyabwenge kdi nakajura gusa ,ihangane uncle we
  • Adelphine nana8 years ago
    Jyewe uko byumva knowless ararengana kuko we Roberto yamubwiyeko bazakorana indirimbo arangije abeshya uncle Austine urumva amanyanga meshi afit Roberto kuk byox niwe wabiteye iyo adaca inyuma Austine knowless yarikubimenya ''ate''? kd clement we ararengana aba ashaka money akora ibyo bamutegetse sawa igitekerezo cyange nicyo murakoze!ark knowless we ararengana 2! KD Dj zizou nawe ararengana time is money uncle niwe wabyiteye azarenganye roberto we wamuciye inyuma pe!xawa
  • keza8 years ago
    arko Austin ko aza mwitangaza makuru gusa iyo ari amatiku gusa? woe korera abanyarwanda umuziki uve mumatiku nkayababuze icyo bakora
  • Sister Austin8 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!Abonye inkuru ye yo guta umugore imaze kwibagirana(kuko yari yamugaruye kuri hit) none atangiye kwiyitirira ibitari ibye!!aririmba iki se uretse ngo;"ndagukunda nzapfa ejo"ibintu bidafite meaning!!
  • ange8 years ago
    austin nukuntu ari umwana mwiza barahemutse kandi ntaribi rye tu
  • loulou8 years ago
    Iyo mugirango indirimbo imenyekane mushakisha inkuru yihuta twarabamenye puuuu
  • Aristide8 years ago
    ihangane muvandimwe urumva koko bareka knowless uribugire icyo abamarira bagukujeho ihangane.
  • Olive 8 years ago
    uwo mukobwa bamuretse baramushakaho iki?
  • igisumizi bakareke emmanuel8 years ago
    clement niko yabaye kuko kuri kandamazi nayo yayibye 2 for real
  • 8 years ago
    zizou na clement n'ibareke ubugegera bibukeko arabagabo!!!
  • Miss Vanessa 8 years ago
    Wenda twavuga ko aruko Roberto wenda yashakaga kuririmbana n'umukobwa akaba aribyo yahisemo, agaca inyuma Austin. Ariko rwose kereka umuntu utazi aba bahanzi bombi cg utarabumva baririmba batari muri studio, Austin numuririmbyi unafite talent nijwi, ntaho ahuriye na knowless rwose. Ibyo n'ibintu umuntu wese utekereza abona kandi yumva. Murakoze
  • kay8 years ago
    ariko aka gakuri ngo ni al pacino kbanje ka gapromotinga ibyo ise yagasigiye
  • sammy8 years ago
    uncle vumilia abisi nuko amanyanga yo warayakorewe pe
  • Zoum8 years ago
    Bibaho Muvandi ?Ihangane Nikobyajyenze Babashaka Maney Ni Gistina? Uzarenganurwa Pe
  • MANIRAFASHA THOMAS8 years ago
    UMUSA IHANGANEBYOSEBIRASHOBOKA
  • narcisse ngoy kabange8 years ago
    BITE C
  • Tommy8 years ago
    Iyo ndirimbo iy 'iza kuba irimo Ancle Austin nibwo yari kuryoha rwose kuko bose bafitamajwi meza nah'ubwo nuburiganya bwumvikana.
  • Tommy8 years ago
    Ntamiririmbire ya knowless rwose iyo ndirimbi ihis'ipfa iyaba ancle Austin ayirimo yarikuba nziza cyane bayijimije itarasohoka





Inyarwanda BACKGROUND