RFL
Kigali

Uncle Austin agiye kwishyurira abahanzi bashya bane indirimbo kubera kuririmba neza ‘Najyayo’ aherutse gushyira hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/03/2018 13:18
1


Uncle Austin ni umwe mu bahanzi icumi babonye itike yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani rigiye kuba. Mu minsi ishize uyu muhanzi yari yashyize hanze indirimbo yise ‘Najyayo’ ariyo ye yari iharawe muri iki gihe. Nyuma y'uko ayishyize hanze yasabye abamukurikira kugerageza kuyigana.



Mu babashije kubikora benshi mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu yari amaze akora igisa n’iryo rushanwa Uncle Austin yatangaje abahanzi bashya bane agiye kwishyurira indirimbo cyane ko yababonyemo impano ubwo biganaga indirimbo ye neza. Uyu mugabo yatangiye ashaka umuhanzi umwe gusa bakorana iyi gahunda ariko bitewe n'uko abo abona batsinze ari bane yiyemeje ko bose azabafasha.

Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo umwe wa yagombaga guhembwa na Monster Record Studio yari yamwemereye kumuhembera uwa mbere, ariko kuko n'abandi abona bakoze iyo bwabaga nabo yiyemeje kubajyana muri studio bagakorerwa indirimbo cyane ko yababonyemo impano zikomeye mu muziki.

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bazwiho kuvumbura no kuzamura abanyempano mu muziki, uwa vuba abantu bamwibukiraho ni Marina yafashe amukuye mu marushanwa yaberaga kuri Radio akamufasha uko ashoboye kuri ubu uyu mukobwa akaba ari umuhanzikazi ugaragaza ko ejo he muri muzika ari heza.

Uncle Austin

Uncle Austin ubwo yatangazaga ko agiye guhemba aba bahanzi bashya

Muri aba banyempano Uncle Austin agiye guhemba harimo abahanzi babiri basanzwe bakora umuziki ariko b'abahungu, umukobwa umwe ndetse n'itsinda ry'abasore batatu bose bahurije ku kumwoherereza amashusho baririmba neza indirimbo ye nshya 'Najyayo'. Aba bose rero nkuko twabigarutseho Uncle Austin agiye kubahemba.

Iyi ndirimbo ‘Najyayo’ ya Uncle Austin ni imwe mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi. Nk'uko Uncle Austin yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu minsi ya vuba araba ashyize hanze amashusho yayo cyane ko ari mu bikorwa byo kuyafata no kuyatunganya. Iyi ndirimbo iri mu ndirimbo zafashije Uncle Austin kubasha kwinjira mu irushanwa rya PGGSS8 nk’umuhanzi uri kwitwara neza mu muziki.

UMVA HANO NAJYAYO INDIRIMBO NSHYA YA UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISINGIZE Patrick6 years ago
    uncle....ndakwemera go on (nanjye najyayo2)





Inyarwanda BACKGROUND