RFL
Kigali

'Un million c'est quoi' izina ry'indirimbo ya Dj Miller na Peace Jolis ryitiriwe ibitaramo mu mujyi wa Kampala

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2018 15:30
0


Muri iyi minsi umuziki w'abanyarwanda uri kugenda wagura imbibi. Ah usanga abahanzi b'abanyarwanda batangiye kwinjira mu ruhando rwa muzika mu bihugu byo mu karere. Bamwe mu bagira uruhare mu kwagura uyu muziki harimo n'abanyarwanda baba muri ibi bihugu. Kuri ubu muri Uganda hari gutegurwa igitaramo cyitiriwe indirimbo ya Dj Miller na Peace.



'Un million c'est quoi' ni indirimbo ya Peace Jolis yasubiranyemo na Dj Miller ihita yamamara yaba mu Rwanda, mu karere ndetse n'ahandi henshi haba abanyarwanda. Kuri ubu kimwe mu byakwereka ko iyi ndirimbo yamamaye ni uko izina ryayo riri kwifashishwa mu gitaramo kiri gutegurwa n'umunyarwandakazi mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala.

Iki gitaramo cyiswe 'Un milion c'est quoi' kigiye kubera mu mujyi wa Kampala, cyateguwe n'umunyarwandakazi witwa Uwimbabazi Alliance akaba yaratumiye umuhanzi Fik Fameica umwe mu bagezweho mu mujyi wa Kampala ndetse no muri Uganda muri rusange. Iki gitaramo kizabera ahitwa Quartier Matonge, akaba ari akabyiniro iki gitaramo ngarukamwaka kizajya kiberamo.

Un million c'est quoi

"Un Million c'est quoi" igitaramo kiri gutegurwa i Kampala

Kwinjira muri iki gitaramo ntabwo ari ibintu bihendutse cyane ko ari ibihumbi 25 by'amashiringi ya Uganda mu myanya isanzwe mu gihe abashaka ameza ateye mu myanya y'icyubahiro bo bazaba basabwa kwishyura amadorali 200. Uwimbabazi Alliance wateguye ibi bitaramo akaba ari umwe mu banyarwandakazi bari kuzamuka mu gutegura ibitaramo i Kampala. Uyu mukobwa yamamaye cyane mu Rwanda nk'umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 nubwo atabashije kugira igihembo yegukana.

UMVA HANO INDIRIMBO'UN MILLION C'EST QUOI' YA DJ MILLER NA PEACE JOLIS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND