RFL
Kigali

Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Rafiki na SB bakoranye muri PGGSS umushinja ubuhemu n’ubu ‘ Babylon’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/10/2015 13:01
5


“ Namaze kubona ko kuba Rasta atari ukugira dread, ubundi Rafiki namufataga nk’umurasta kandi umurasta ntabwo ahemuka ariko maze kubona ukuri, iyo mbimenya mbere sinagukorana nawe.”, Aya ni amagambo akomeye atangazwa n’umuhanzi SB wari kumwe bya hafi na Rafiki mu rugendo rwa Primus Guma Guma Super Star ya 5.



Uyu musore wagaragaye afasha Rafiki mu bitaramo byose bya PGGSS5 uretse igitaramo kimwe gusa cyabereye i Musanze atagaragayemo, kuri ubu aravuga ko atewe agahinda gakomeye na Rafiki utarubashye ngo anazirikane akazi yamukoreye akamugenera amafaranga ibihumbi 120 gusa muri miliyoni zirenga 9 bakoreye mu gihe kingana n’amezi atandatu nayo akayamuha ngo mu buryo butiyubashye.

SB

SB yagaragaye cyane afasha Rafiki ku rubyiniro muri PGGSS5

Mu kiganiro na SB yagize ati “ Ubundi twari twaraganiriye, Rafiki aziko ndi umuhanzi, duhora dukora, yari yaranyijeje kuzampa amafaranga, yarambwiye nzaguha ikintu kigaragara ku buryo nawe uzakora ukabona ko uvuye muri Guma Guma, ariko icyantangaje yaragiye arabara amafaranga yose yagiye ampa mu bice ahura n’ijana na makumyabi, no ku ma message aranyandikira ati naguhaye 120 kandi araguhagije. Guhembwa 120 mu mezi atandatu sinzi ukuntu nabivuga, umuntu w’umugabo utunze urugo ahemba undi mugabo!”

Rafiki

SB avuga ko yitangiye Rafiki akora nk'uwikorera ariko we ntiyabiha agaciro, amuhemba kumusuzugura

Uyu mugabo uvuga ko yarakariye cyane Rafiki ndetse atakimufata nk’umurasta. Yakomeje agira ati “ Ntabwo ndaba umustar ariko byibuze nkeka ko niyo wakorana n’umuntu ukibyiga, mu mafaranga miliyoni 8 twakoranye. Niyo naba umuswa cyane nkeka ko wenda miliyoni imwe sinayimusaba nawe aba afite ibibazo bye,ariko ubu wabura nk’ibihumbi 500 uha umuntu nawe umutera ingufu mu muziki we nk’umuhanzi? Ntabwo namushimye kandi nawe aho ari arabizi ko ntari umwana mubi, twakoranye guhera cyera kubwa Sean Paul nabwo ntiyampemba.”

Tumubajije icyo yabwira Rafiki. SB yagize ati “ Icyo namusaba nk’umuntu mukuru mu buhanzi nk’uko koko tubimubonamo ariko natwe akaba hari icyo atubonamo, icyo namusaba ni ukubahana mu nce zose, nkuko umuntu amufasha. Ni byabindi Bwongoza fo, urumva nawe bwamwongoje fo, kunkoresha ntampembe, niyo nza kuba umuyede we, nari kuzajya mutwaza inkweto sinari kuzajya  muririmbira, byarambabaje cyane  gukora ntahembwa kandi naramwubahaga.”

Akomeza agira ati “Njyewe icyo namubwira, Coga style ni intambwe yatangije ariko harimo n’abandi bamufasha benshi, nkuko hari abavuyemno bamufashaga akaba ari njyewe wamufashaga, niyibuke ko atakora wenyine kandi niba yumva yihagije ajye akora wenyine ntagashuke umuntu ngo ate akazi ke.”

Rafiki

Ku ruhande rwa Rafiki we avuga ko atemeranywa na SB kubyo arimo agenda avuga. Uyu mugabo ufatwa nk’umwami wa Coga style avuga ko iyo abaze amafaranga yahaye SB angana n’ibihumbi 240 ndetse amukoreshereza video kwa producer Fayzo.

Rafiki ati “ Ni ibihumbi 240 namuhaye mwishyurira na video yari yansabye ko namufasha. Niba yaragaye kabisa njyewe ntacyo narenzaho. Kandi ubwo hari n’utindi tu details  numvise atabara. Niba ayo nagiye muha atayemera, njye ndayabara.”

Rafiki akomeza agira ati “ Njyewe namubwiye ko ari kuriya ahubwo ko afite ikibazo yambwira nkamufasha bitari pggss, ariko niba ari hit ashaka muyimuhe ibi ni ibisanzwe. Gusa Isomo, ubu ntabwo nzongera gukorana na underground stage ukundi nzajya mfata band yuzuye, kuko nawe nubwo avuga ibyo yari abizi ko  yari afite uburenganzira bwo gukora ibye niba afite akandi kazi.”

Ku bijyanye no kuba Fayzo yarakoreye indirimbo y'amashusho SB bigizwemo uruhare na Rafiki. Uyu musore yabisetse cyane avuga ko atari byo, gusa na Fayzo ubwe akaba yemeza ko indirimbo yakoreye SB yayumvikanyeho na SB kurusha uko yavuganye na Rafiki.

Mu gusobanura neza ibi, Fayzo yagize ati " Ubundi nabakoreye indirimbo 2, nari navuganye na SB byose byerekeranye n'amafaranga ndamugabanyiriza kuko nari naramwemereye kumukorera video, iya 2 n'iyo ye nakoze bisa nkaho ari promotion kuko twararangizanije. Hagati yabo hari uburyo babyumvikanyeho kuko nabakoreye ku mafaranga make bitewe na SB."

SB

Platini, SB na Rafiki. Ubu Rafiki aravuga ko atazongera gukorana na Underground mu gihe SB we avuga ko Rafiki ntaho azigeza nakomeza kutazirikana abo bavunikana bashaka umugati






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keara8 years ago
    ariko si SB wa kera bakoranaga na indirimbo nka BENZ cg wa wundi waririmbanaga na DJ B
  • gatuza8 years ago
    Rafiki ko yari aziko uwo mutipe SB ari undeground yamushakagaho iki? none reba ubufasha yamuhaye bubaye zero kweli ,ubuse ko yambuye SB azatanga aya LiveBand, Rwandan Artist nibicucu kweli
  • claude mugisha8 years ago
    Rafiki urirata cyane pe kandi nawe wibuke aho wahereye! Tekereza nawe umuntu wasaraye murI pggss zose uko zakabayo ukamuha ayo Mafaranga koko numu homeless ntiyayemere warangiza ukihara ngo 240 umuntu wumugaba !!! Birasebeje pe. Harya ngo ni under ground ?? Ntanumuntu ukurenze Noneho unabimenye gusa wisubireho kandi ubabaje abafana bawe babiri
  • dj8 years ago
    Rafiki niyikuraho uwo mu type amwita underground araba akikoreye, ahubwo namwegere bagire icyo bageraho kuko uwo mujama arabizi kandi Coga style imuri mumaraso kabisa
  • dj enzo8 years ago
    rafiki yarizamuye cyane kndi ntanarusha sb kuririmba nashyire agapira hasi bumvikane icyakorwa





Inyarwanda BACKGROUND