RFL
Kigali

Bujumbura:Umwuka mubi muri LLB, abafana ba Vitalo inyuma ya Rayon Sports,..ibiri kuvugwa mbere y’umukino

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2018 23:08
2


Iminsi isigaye ni mbarwa ngo Rayon Sports ikine na LLB yo mu gihugu cy’u Burundi umukino wo kwishyura cyane ko uwabereye mu Rwanda izi kipe zose zaguye miswi zikanganya 1-1. Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2018 ni bwo bakina umukino wo kwishyura ariko wavugishije abatari bake mu mujyi wa Bujumbura.



Ukinjira mu mujyi wa Bujumbura abafana ba ruhago bakamenya ko uri umunyamakuru wo mu Rwanda bagaragara nk’abahise batungurwa, bazi neza ko mu Rwanda bafitiye ubwoba igihugu cy’u Burundi, ibi niko byagendekeye umunyamakuru wa Inyarwanda.com kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 ubwo yari muri stade ya Prince Louis Rwagasore haberaga umukino wa Vitalo’o na Flabeau de l’Est warangiye ari igitego kimwe cya Vitalo’o ku busa bwa Flambeau.

Nyuma y’uyu mukino umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamanutse mu kibuga agiye kuganira na bamwe mu bakinnyi n’umutoza Kanyankore Yaounde wari watangiye gutoza Vitalo’o ariko wabonaga abafana batunguwe cyane no kubona umunyamakuru wavuye mu Rwanda. Kuri iyi stade havugwaga byinshi ku mukino wa Rayon Sports na LLB, aha abafana ba Vitalo’o basererezaga aba LLB bari baje kubashungera babamenyesha ko ku mukino wa Rayon Sport bazaba bari inyuma y’iyi kipe izava mu Rwanda.

Umwuka si mwiza mu ikipe ya LLB…

Ku kibuga haba havugirwa byinshi ariko haba harimo niby’ukuri. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko kugeza ubu umwuka atari mwiza hagati y’abakinnyi ba LLB n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Uwahaye Inyarwanda aya makuru yatangaje ko abakinnyi ba LLB babajwe n'uko kuva batangira gukina iyi mikino mpuzamahanga bakanganya na Rayon Sports i Kigali, kugeza ubu abakinnyi nta n'urutoboye barahabwa nk’agahimbazamusyi k’abitwaye neza i Kigali.

rayon sportAbafana bari benshi kuri uyu mukino wa Shampiyona ariko amagambo yari menshi

Ibi ariko nubwo babivuga gutya bikanavugwa ko ari umwuka mubi uri imbere mu bakinnyi hari abandi bahita bavuga ko iki ari ikibazo cyoroshye cyane ko umuzungu ufasha iyi kipe ateganya kugirana ibiganiro n’abakinnyi kugira ngo bacoce iki kibazo cyari cyasakaye mu bitangazamakuru.

Rayon Sports izakina ifite abafana benshi…

Muri Stade umunyamakuru wa Inyarwanda yari arimo ari nayo izakira umukino wa Rayon Sports na LLB haberaga umukino wa Vitalo’o nk'uko twabigarutseho hejuru, ariko abafana wasangaga ibiganiro babishyize kuri Rayon Sports, bake baganiriye na Inyarwanda batangaje ko bazaza gushyigikira iyi kipe cyane ko bafitanye amateka.

Muri aba harimo umugore ubona akuze ariko ufana Vitalo’o witwa Jacqueline, uyu akaba yahise abwira umunyamakuru ko azaba ari inyuma ya Rayon. Iyi mvugo iri cyane mu bafana ba Vitalo’o bahamyaga ko Rayon Sports izaba ifite abafana benshi cyane ko aba Vitalo’o n'andi makipe ahatanye na LLB biyemeje kujya inyuma ya Rayon Sports. Ikindi wumva mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Burundi ni uko bazaba bafana ikipe ikinisha abakinnyi b’ibyamamare mu Burundi nka Pierrot, Shassir ndetse na Tchabalala cyane ko abarundi bakumbuye kubona aba bakinnyi mpuzamahanga babo.

Abafana bagize icyo bisabira Karekezi Olivier…

Abafana bakurikirana ikipe ya Rayon Sport umunsi ku wundi ndetse bakaba bifuza kuyifana mu mukino izakinamo na LLB babwiye Inyarwanda.com ko batumva ukuntu uyu mutoza yicaza ku ntebe umukinnyi Nahimana Shasir bo bafata nk’umunyempano ukomeye muri ruhago. Umufana wa Vitalo’o waganiriye na Inyarwanda.com yagize ati” Shasir ni umukinnyi na bagenzi be batinya sinzi impamvu mu Rwanda mutamuha agaciro akwiye, ndinginga umutoza Karekezi Olivier azakinishe uyu musore rwose ni umunyempano ukomeye kandi azabafasha byinshi hano rwose.”

Umutoza Kanyankole Yaounde watangiye akazi muri Vitalo’o arasanga ikipe zose zinganya amahirwe…

Kanyankore Yaounde yabwiye Inyarwanda.com ko amakipe yombi ubu anganya amahirwe umukino wa mbere ku bwe avuga ko warangiye bityo kuri ubu agasanga ikipe izatsinda bizaba bitewe n’umutoza wateguye neza. Uyu mutoza we ahamya ko yizeye ko abatoza bose bazi icyo bazakora kugira ngo ikipe ye itsinde ndetse uzategura neza ku bwe ngo ni we uzatsinda.

kanya

Kanyankole Yaounde ni umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com

Kanyankore wanyuze mu Rwanda avuga ko atabona abarundi bakina muri Rayon nk’iturufu yo gutsinda LLB cyane ko n’i Kigali byabananiye ariko nanone akavuga ko aba bakinnyi ari abahanga batsinda ikipe iyo ariyo yose mu gihe baba bateguye neza. Ku ruhande rw’ikipe ashyigikiye Kanyankore yatangaje ko izakina neza igatsinda ariyo azaba ashyigikiye nubwo yahise anatangaza ko atazabasha kureba uyu mukino kuko azaba atari mu gihugu.

Kapiteni wa Vitalo’o Kiza Fataki yizeye ba mababa ba LLB ko bazayifasha gutsinda Rayon Sports…

Nimero gatatu mu mugongo akaba kapiteni w’abakinnyi ba Vitalo’o nyuma y’umukino bari bamaze gutsinda Flambeau de l’Est yabwiye Inyarwanda.com ko umukino wa LLB na Rayon Sports yizeye ko abakinnyi ba LLB bazawutsinda cyane ko bafite ba mababa (Abakina ku mpande bataka) bakomeye bashobora kuzatsinda iyi kipe yo mu Rwanda umunota uwo ariwo wose.

Aha uyu mukinnyi yahavugiye ko adatewe ubwoba n'abakinnyi b’Abarundi bakina muri Rayon Sport atangaza ko atabona ikintu cyaba ngo Rayon itsinde LLB. Abafana ba LLB bafite icyizere cyo gusezerera Rayon Sports babishingiye ku mukino wa mbere wahuje amakipe yombi ariko nanone hakagira bamwe batabyumva kimwe biganjemo abakeba babo bahamya ko Rayon Sports nk’ikipe ikomeye izandagaza LLB imbere y’abafana babo nubwo i Kigali bitagenze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Se76 years ago
    Ahaaaa ibi ntawabyizera na Rivers yo muri Nigeria havuzwe ibisa gutya tugezeyo itubirunduza igitsure ibyo ni bivugwa mukibuga hagira ayayo ka twitegure tutitaye kuri ayo makuru,twe icyo dushaka ni intsinzi kdi tuzayibona maze Mayere ashoberwe
  • 6 years ago
    ubivuze neza nanjye LLB ndayizeye kizabikora





Inyarwanda BACKGROUND