RFL
Kigali

Umwuga ntabwo uturuka mu mashuri wize gusa, ahubwo n'impano ufite wayigira akazi-Menya byinshi kuri Trackslayer

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/11/2014 18:24
4


Nyuma y’imyaka isaga itatu ishize yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’amajwi,Nshuti Peter wamenyekanye cyane ku izina rya Trackslayer arishimira iterambere amaze kugeraho ndetse agahamya ko iyo ushyize umutima kubyo ukora byanze bikunze biguteza imbere.



Muri iyi myaka amaze muri uyu mwuga, producer Trackslayer yungukiyemo byinshi ndetse hari ibyamutunguye, ibindi biramurenga ku buryo hari byinshi afata nk’isomo rikomeye. Ese kuki akunze gukorana n’abahanzi bakora injyana ya hip hop kurusha abandi? Ese ni iki cyamutangaje kuva aho yinjiriye mu ruhando rwa muzika?  Ibi byose nibyo bikubiye muri iyi nkuru igamije kumenya byinshi kuri uyu musore ukomeje kuzamuka neza.

track

Producer Trackslayer

Nshuti Peter wamenyekanye nka producer Trackslayer yavukiye i Kampala, tariki ya 28/11/1992, avuka ari 3 mu muryango  w’abana batatu. Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, Ababyeyi be bahise bagaruka gutura mu rwababyaye. Uyu musore amashuri abanza yayize Camp Kigali naho ayisumbuye ayatangirira muri Lycee de Kigali ari naho yayarangirije mu ishami rya(MEG), kuri ubu akaba ari mu mwaka wa 2 wa kaminuza.

Producer Trackslayer avuga ko yakuze akunda cyane umuziki ariko akumva aho kuririmba, we yahimba injyana n’imidiho yifashishije ibicurangisho by’umuziki. Ku myaka 16 gusa ahagana mu 2007-2008 nibwo uyu musore yatangiye kwimenyereza gutunganya indirimbo yifashishije piano na mudasobwa.Trackslayer ati “ 2007-2008 byari bimeze nko kwiga, nabaga ndi muri studio ya Feezy, uwitwa Moo niwe wamfashaga icyo gihe, Dj Pius  n’abandi benshi nagiye mpura nabo muri iyo ntangiriro y’uru rugendo.”

track

Aza mu muziki yaje ari muto ndetse benshi ntibahita bamubonamo ubushobozi gusa yaharaniye kwigaragaza. Kuri ubu ibikorwa birivugira!

Mu 2012, nyuma y’imyaka igera kuri 5 yihugura muri uyu mwuga wo gutunganya indirimbo z’amajwi, nibwo yinjiye muri studio ya mbere ifite izina, agirana amasezerano na studio ya Bridge record abifashijwemo na Pacson.Aha yamazemo amezi asaga ane, gusa icyo gihe bikaba byari bikigoye kuri we kuko abahanzi benshi bafite amazina yifuzaga kuba yakorana nabo bari bataramugirira icyizere, ariko ubushake n’ubwitange yagaragazaga byaje gutuma uwari uhagarariye Unlimited record yifuza gukorana nawe ahita yerekezayo.

Aha muri Unlimited record yahamaze umwaka, ahakorera indirimbo zamenyekanye nka Tuma bavuga, Ndabaga remix na Igire za Ciney, Icyayi gishyushye ya Neg G, Kanyahige bikaze ya Green P, Umunsi ku munsi ya Pfla, Indengakamere yari ihuriyemo abaraperi, n’izindi.

tar

Nyuma yo kugaragaza icyo ashoboye, inzu yari nshya mu bya muzika ya Touch record yaje guhita imurambagiza ndetse iba ari nayo ya mbere yinjiyemo ahawe amafaranga, aho yishyuwe agera ku bihumbi 700 y’u Rwanda ndetse banagirana amasezerano y’imikoranire.Mu mwaka umwe yahamaze yashimangiye ubuhanga bwe mu gukorana no guhuza n’abaraperi aho yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye nka Nk’umusaza na Nyir’ingoma za Bull Dogg, Ubutsinzi na Kandagira abanzi za Green P, Isugi ya Jay C na Bull Dog, Kigali yanjye ninjoro ihuriyemo abaraperi benshi, Fassassi wa mbere ya Diplomate n’izindi zirimo Sorina ya Ganza.

track

Trackslayer yishyuwe Miliyoni maze yerecyeza muri Infinity record atangirana nayo ubwo yari ikiri nshya mu ruganda rwa muzika

Ubwo inzu y’indi nshya ya Infinity record yari imaze gushingwa nayo yahise yifuza gukorana n’uyu mu producer maze imiha amafara miliyoni y’amanyarwanda kugirango ayerekezemo, aya nayo yarayafashe maze yerekeza muri iyi nzu akomeza gukorana n’abaraperi. Mu ndirimbo yahakoreye harimo nka ‘Ikinege cya hip hop’ ya Green P, Amajyambere n’ibihe ya Bull Dog, Super fly ya Young Grace,swagga zacu ya Mc P Wamamaye , Ninkena nziba ya Neg G, Nyir’u Rwanda n'izindi. Nyuma Trackslaye yaje gusubira muri Touch record ku bwumvikane bw’izi studio zombi ari naho kugeza ubu arikubarizwa, aho arimo akorana cyane na Riderman kuri album ye nshya ndetse na Bull Dogg n’abandi baraperi.

Kanda hano wumve indirimbo nshya yakoreye Riderman na Bull Dogg bise 'Bunguka bate'

Nyuma y’umusaruro amaze kugeraho mu myaka isaga 3, Trackslayer ashimangira ko umuziki ari akazi nka kandi. Ati “ Music ni akazi nk’ibindi byose, ntabwo ari uburara nk’uko bamwe babyibwira kandi iterambere rya muzika nyarwanda riragaragara, urebye n’ibikoresho nakoreshaga ngitangira nibyo nkoresha ubu biratandukanye cyane.”

Akomeza agira ati “ Umwuga ntabwo uturuka mu mashuri wize gusa, ahubwo n’impano ufite wayigira akazi, ikakubeshaho neza mu gihe wihaye intego nzima.”

tar

Trackslayer yemeza ko abahanzi yiyumvamo ari abaraperi cyangwa abafite imico nk'iyabo

Kuba muri iyi myaka yarakunze gukorana cyane n’abaraperi, avuga ko ari uko aribo bahuje mu mikoranire. Ati “ Niyumvaga cyane muri hip hop ni nabyo nakundaga, ariko uretse nibyo abaraperi nibo bantu ba mbere twahuje, iyo uzamuka uba ukeneye umuntu ukumva, ntabwo barushya boroshya ibintu kandi usanga bazi ibyo bakora.kandi wasangaga abandi bahanzi bagiye bari mu ma label cyangwa bafite aba producer bakorana kandi harimo competition ikomeye mu zindi njyana.”

Ubwo yari afite inzozi zo kuzaba umwe mu bakora indirimbo bakomeye yumvaga bigoye cyane kubigeraho ndetse akumva bidashoboka ariko kubera umwete, gukunda ibyo ukora byaramufashije akabya inzozi ze anyura hafi mu ma studio ose akomeye. Ati “ Numvaga nifuza kuzajya muri studio iri professional, nkatangazwa n’ukuntu nagiye nzizengurukamo zose mu gihe gito kandi ugasanga atariko nazikoragamo nabi ahubwo ari iterambere ryanjye, nkanagenda binyuze mu mucyo nta bibazo ngiranye naho mvuye.”

track

Mu mishinga afite harimo gutegura Mixtapeye ya mbere yise trackin’ divice, gukomeza kwihugura mu gutunganya indirimbo no gushakisha impano z'abahanzi bato

Avuga ko n’ubwo yishimira intambwe amaze kugeraho, akirwana n’iterambere rye kugirango agere ku rundi rwego. Ati “ Navuye ku rwego rwo gukora umuziki bisanzwe nishimisha, ubu mbikora nk’akazi bya kinyamwuga. Ndacyari mu iterambere rya muzika yanjye ndetse nkaba mfite n’ikerecyezo cya muzika yindi no gukomeza gukorana n’abandi bahanzi benshi no gushaka impano zihishe mu bahanzi bakiri bato.”

N’ubwo Trackslayer hari byinshi ashima, hari n’ibyo anenga ndetse agasaba ko byakosorwa harimo nko kudashyira hamwe kwabakora muri uyu mwuga ndetse n’abahanzi batazirikana ineza. Ati “ Aba Produces bahora mu makimbirane, ntibahuza buri umwe aba ari mu bye, abahanzi nabo ntibibuka ineze bagiriwe ngo banayihe agaciro .”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Courage musaza turakwemera sana kuri hiphp
  • 9 years ago
    Kabsa afite history nziza kandi whatever you determine to do you can do just like he did
  • hakizimana eric9 years ago
    uko mbibona mbona nanjye kuba wa kwibeshyaho atari ukuba. warize gusa ahubwo. dushake nindi mirimo twakwihangira.
  • h9 years ago
    man nzaza unyigishe nanjye





Inyarwanda BACKGROUND