Kuva ku itariki 17 Nzeri 2016 abahanzi basaga magana atatu bari kubarizwa i Nkumba mu ntara y’Amajyaruguru aho bari gutorezwa ubutore. Muri uku gutozwa abahanzi bakora imyitozo inyuranye, gusa umwitozo wa Push Ups uzwi nka pompaje mu rubyiruko wagaraguriye Amag The Black i Nkumba nkuko bigaragara mu mafoto ava muri iki kigo.
Amag The Black yagaraguwe na pompaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016 ubwo abahanzi bari mu itorero bakoraga umwitozo ukarishye mbere yuko bahabwa izina ndetse n’ikivugo, muri iyi myitozo yakozwe mu gitondo cya kare harimo nuyu witwa Push Ups cyangwa pompaje nkuko urubyiruko rubyita maze ubwo Amag The Black yagerwagaho na bagenzi be uyu mwitozo uramunanira burundu agera ubwo yipfukamira nkuko bigaragara ku mafoto.
Uyu mwitozo wari ingume ku bahanzi bari mu itorero
Uyu mwitozo wakoreshejwe abahanzi bose byagaragaye ko ari uwmitozo utoroshye kuko washoboye bake, umwe mubo uyu mwitozo wagaraguye ni Amag The Black umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya HipHop, kuri ubu uzwiho kuba yariyunze na Jay Polly ndetse nubwo batagiranye ibihe byiza bamaze iminsi bamurika Album yabo nshya bise ‘Ubuzima bwanjye’ ariko ibitaramo byo kumurika iyi album ntibyitabirwe cyane.
Amag The Black umwitozo uramunaniye burundu arisekera n'abandi ariko bamunyuzamo ijisho bakisekeraUmwitozo aba bari kugenda bawumenyera
N'abakobwa uyu mwitozo barawukoze
TANGA IGITECYEREZO