Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016 i Nkumba mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore ari naho hari kubera Itorero ry'igihugu ry’abahanzi habereye umuhango wo kwinjiza intore z’abahanzi mu zindi mu kuziha izina n’icyivugo. Umwitozo aba bahanzi bakoze mbere y’ibi birori wari indyankurye.
Intore z’abahanzi ziri mu itorero zahawe izina n’Umutahira w’Indatabigwi akaba n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt. Col. Patrice Rugambwa bakaba babaye kimwe n’abari babanjirije mu itorero. Aba bahanzi bari mu itorero ry'igihugu ry'abahanzi icyiciro cya kabiri bakaba bahawe izina rya ”Indatabigwi”.
Icyivugo kikaba kigira kiti:
“Ndi Indatabigwi mu Nkomezamihigo, ndi umurinzi w’umurage wa Gihanga, ndi umuhanzi ubereye u Rwanda nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’ iterambere rya Afurika”.
Mbere yo kwinjiza izi ntore z’abahanzi mu zindi, habaye igikorwa cya PFT (Physical fitness test); aho basiganwe ku maguru ahareshya n’ibirometero bitanu barangiza bagakora indi myitozo ngoraramubiri. Iyi myitozo yari indyankurye cyane kuko intore zahereye mu gitondo kare cyane bakageza izuba rivuye bakiri mu myitozo.
Reba amafoto yaranze uwo munsi:
Intore mu itorero zirazinduka zigakora imyitozo
Bubakeraho bagikora imyitozo
Mu myitozo yo kwiruka baba bishimye
Banyuranamo basiganwa mu gitondo cya kare
Abahanzi bakora imyitozo inyuranye
Bishyushya ngo bikuremo ubukonje bwa mu gitondo
Barananiwe bari kuruhuka
Intore zitambuka hagati y'ibiti bibiri bajya guhabwa izina
Ku karasisi bagiye guhabwa izina
Ku murongo intore zigiye kwitwa izina zihabwe n'ikivugo
Umutahira w'intore akaba umunyamabanga uhoraho muri Minispoc niwe wahaye izina izi ntore
Oda Paccy atera indirimbo y'igihugu hakirwa abashyitsi
Abatoza b'intore bari baje muri uyu muhango
Nyuma yo guhabwa izina n'ikivugo intore zari zasazwe n'ibyishimo
TANGA IGITECYEREZO