RFL
Kigali

'Guterana amagambo hagati ya Social Mula n’umunyamakuru Isiaq Mulemba'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2017 11:04
27


Kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 nibwo mu kiganiro Sunday Night bagarutse ku kiganiro bagiranye n’umubyeyi wa Social Mula (mama we), wasoje ikiganiro asaba abanyamakuru kumugurira televiziyo kugira ngo ajye abasha kureba umuhungu we, aha bahise batangira gukusanya amafaranga yo kuyimugurira ibi bitashimishije Social.



Ubwo bamaraga kuganira kuri iyi ngingo abanyamakuru ba Sunday Night bahise ku rukuta rwa facebook rw’iki kiganiro itangazo risaba abakunzi bacyo kwifatanya bakagurira uyu mubyeyi televiziyo. Ab'inkwakuzi bahise batangira kwemera kwitanga ariko uyu mubyeyi agatunga televiziyo  ibintu Inyarwanda.com yifuje kumenya uko Social Mula yabyakiriye maze ku murongo wa telefone tugirana ikiganiro kigufi.

Aha  Social Mula yagize ati”Babwire ayo bateranya bagende bayakoreshe iminsi mikuru yabo. Mama icya mbere akeneye si televiziyo kandi sinibaza ko bamufitiye impuhwe nyinshi, gusa uriya munyamakuru Mulemba we sinzi icyo anshakaho. Aha mbere yavugiye kuri radiyo ko muzika yanjye iri gukura nk’isabune, none  n'ubu yongeye noneho ageze mu muryango wanjye.”social Mula

Social Mula yababajwe n'ibyo guteranyiriza amafaranga umubyeyi we

Social Mula wumvikanaga mu ijwi ryuzuye agahinda yatangaje ko atashimishijwe n’igikorwa abanyamakuru bakora iki kiganiro cya Sunday Night bakoze cyo gutangira gukusanyiriza umubyeyi we inkunga batamumenyesheje mu gihe bifashisha izina rye kugira ngo bumvikanishe ikibazo, yongeraho ko asanga ari ukumwibasira bashaka kugaragaza ko ntacyo afasha umuryango we nyamara mu by'ukuri iyo biba impuhwe hari abandi bakabaye bafasha cyane ko aho umubyeyi we atuye atari we ubayeho nabi. Aha yagize ati” Ubuse impuhwe zigurira mama televiziyo ntizibuke abaturanyi be badafite ibyo kurya ni impuhwe ra?”

Social Mula avuga ko ubwo umunyamakuru yajyaga gusura umubyeyi we uyu mubyeyi yamubajije niba yavugana n'aba banyamakuru nawe akamwemerera gusa ngo yababajwe n'uburyo ibyo baganiriye bitangiye gukoreshwa mu buryo bwo kumugaragaza nk’umusore utita ku muryango we nyamara we asanga hari byinshi bakabanje kumenya.

Social Mula ntiyatinye gutunga agatoki Mulemba umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Sunday Night byatumye Inyarwanda.com nawe imwegera ngo agire icyo avuga kukuba Social Mula amushinja kumwibasira ndetse kuri ubu akaba yatangiye kwibasira umuryango we. Issiaka Mulemba, yabwiye Inyarwanda.com ko atumva icyababaje Social Mula cyane ko ataribo bibwirije gahunda yo kugurira televiziyo umubyeyi wa Social Mula.

mulembaIsiaq Mulemba uri mu bushyamirane na Social Mula

Isiaq Mulemba umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Sunday Night yagize ati” Njye ariko arandenganya ni mama we wasabye Sunday Night ko twamugurira televiziyo. Rero sinumva icyo namugize kuba natangije gahunda yo gukusanya amafaranga yo kugira ngo Sunday Night iyimugirire. Ikindi ni uko nta kintu nagombaga kubaza Social Mula kuri iki kibazo cyane ko we bitamurebaga urumva mama we yasabye Sunday kumugurira televiziyo rero turashaka kuyimugurira ubwo se Social naba mubaza iki?”

Social wari wariye karungu yasoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com avuga ko hari byinshi nawe yakabaye avuga kuri uyu munyamakuru cyane ko amuzi ariko amwihorera cyane ko nyuma y’ibi byose bose ari abantu ariko asanga ngo uyu munyamakuru yakamubereye imfura nawe akamuha amahoro. Si ubwa mbere havuzwe umwuka mubi hagati y’aba bagabo babiri kuko mu minsi yashize nabwo Social Mula yumvikanye yikoma uyu munyamakuru nyuma y'uko yari yakoresheje imvugo Social atishimiye muri iki gihe akaba yaravuze ko umuziki wa Social Mula uri gukura nk’isabune.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • masurahinda6 years ago
    hhhhh sh uyu munyamakuru nawe yarengereye kbsa
  • Milla 6 years ago
    aka gaswa kakanyamakuru nakajajwa Nanjye ndakazi iskiii buriya nishyari gafitiye social mula niyo mpamvu Kari kumwinjirira cyane..arko nikitonde cyangwa kazahondwe
  • Intama6 years ago
    Uyu 9Mulemba Issiyaka) munyamakuru yigira bamenya! Iyo ari kumwe n'abandi usanga abarusha ijambo, yigira umusesenguzi, umuhezanguni; nyamara ukumva ari umuswa wa hatari. Ni nka Gerard Mbabazi, iyo ari kumwe na Epa Ndungutse. Samedi detente sinayumvise kubera Epa atari ayirimo. Gerard na we ni umuswa wa hatari, kandi ugasanga arashaka kuvuguruza Epa w'umuhanga wa hatari, uba wasomye, wumva ko azi ab'ibintu pe. Ese ubundi yavanywe n'iki kuri Radio ya Islam i.e. Mulemba? Ese yazagiye muri speech therapy bakanamwigisha kuvuga neza akareka uburimi bwe! Intama ayita "inama", impanuro ngo ni "imanuro"; yarangiza akiyemera. Ntabwo ibyo mama wa Mula yavuze atebya byagombaga gutangazwa cywangwa se ngo bibyazwemo iyo fundraising. Sinzi urubuga ndebyeho nsanga Mulemba yatsinzwe examen yo kuba PRO wa MINISPOC...hh... Ni umuswa kweli
  • Aline6 years ago
    Isiaq warengerey plx....stop ur big mouth n' start building ur own life utabinyujije mu kurira abantu as if uri muri age of return.... nawe ubwawe nturiho ariko ngo imfashanyo....ahubwo ni business uri gukora yo kwibonera amaramuko ariko shaka indi nzira,kwa Social mula wayobye kbsa
  • Chris6 years ago
    Nta kinyunguye peeeeeeuh kuba ari mulemba!!!! Iyi nigger iriyumva igakabya wasanga ishaka kugurira Mama wa social TV kd iwabo wabona bakarabira murujyo atarabagurira nibase yokogeramo!!!! Guy mind your business @mulemba
  • ruta6 years ago
    aka ni agasuzuguro gakabijye cyane wamunyamakuru we ntago uri umunyamuga uri aho babuze
  • 6 years ago
    guys iyi industry muvuga ko ari uyumuziki ndabona abayirimo aribo ubwabo bayigize iyarara, kweli mwabuze ibyo muvuga, ese social mula kuvuga ko ataguriye nyina television muzi mute ko we ayifite, uwabajije mama we nawe ubwe si professional kuko ibyo byari private ntiyagombaga kubishyira kukarubanda, uyu munyamakuru we witwa mulemba najye kwinyera discovery inyamirambo kuko niho arara areke social yibereho, njye bombi ndabazi neza social si gito kuburyo ibyo aribyo byamunanira, muvuye mungo za safi bwite mujya iwabo wa mula, muzatuma ntawunva ibyo biradiyo byanyu
  • 6 years ago
    Sunday night yari iyakera kbx naho abarimo ubu si aba professional biha Kuba aba judge gusa ago gutangaz inkuru
  • Nikita6 years ago
    aka ga type ngo ni mulemba njya nibaza niba ivuzivuzi kagira icyo rikamarira!!!!!!!!!! aravugaguzwa pee
  • Camara6 years ago
    Ark social nae ajye yigaya kuba mama we nta tv agira kdi ayo amaze guha abakobwa no kwishyura mukabari yagura projecteur nzaba ndeba
  • Lucky6 years ago
    Mula na mulemba ndabazi bombi,mula akizamuka mulemba yanamuguriraga ibiryo mubiryogo,wasanga mulemba amaze kugira ishyari ubwo mula ntakimwikoza
  • Muhaki6 years ago
    Nukuri ibi uyu munyamakuru yakoze ntibibaho, nugushaka gusebya Social. Sigitangaza kuba uyumubyeyi nta TV afite, esubundi abanyarwanda batunze TV nibangahe. Ubunyamwuga ntabwo kbsa. Uyu mTP usibyeko ntagishaka no gukurikirana ibiganiro bye bitewe nukuntu ntajya nkunda imvugo ze zubwiyemezi.,bigaragara ko afite kamere yubwiyemezi. Nizereko iwabo arabaherwe naho ubundi yaba alinjiji
  • 6 years ago
    Umva mwayavuze rega mulemba numuntu wumugabo usohoza ubutumwa bwabamutumye ubwo uwo mubyeyi yayisabye umunyamakuru ark umuhunguwe yayimuhaye mulemba ndamwemera rwose
  • Fabiola 6 years ago
    Uyu munyamakuru si gusa kbsa buriya afitanye ikibazo na social mula kitazwi ,kuko umuntu wumugabo ntiyasebya mugenzi we kuriya,gusa yigaye kuko ibyo yakoze ntibimwubahishije kbsa
  • Christa6 years ago
    Uyu munyamakuru ntabwo ari mu kazi kamukwiriye kuko sinumva icyamuhagurukihe mpaka no kwa social kubaza ibiri mu nzu wasanga ataramugurira TV kuko Atari yo ikenewe cyane kandi ntihumvikana impamvu ashyira ubuzima bwite bw'umuntu mu kinyamakuru anasebanya.ntabwo ari byiza
  • 6 years ago
    Uri Mulemba koko, ngo ikindi nuko nta kintu wagombaga kubaza Mula? Plz style up, Niba ufite aho ushaka kugera va mumagambo yubujajwa(nonsense).
  • nmukanshuti 6 years ago
    Njye abanyamakuru bamwe baransetsa ngo tom close yatandukanye na cherie we,ngo pedro someone ,king james mu bapfumu murabeshya pe!mukagira abantu ishyamba
  • olivis6 years ago
    Ark rero kuba umubyeyi wa mula yarasabye mulemba inkunga ndumva mulemba atabizira !!! rwose peee None mulemba we yemeye gutanga iyonkunga amwanze koko? sociol mula nareke kwikoma mulemba ndumva ikicyo atarikibazo.
  • Paty6 years ago
    Mulemba ni mu negativism byahatari,,,,asuzugura aba artists Rwandais cyane,,,, nimba aribwo uburyo acyeka ko azaba umunyamakuru umustar sinzi kbsa,,,,,uzi iyo yifatiye kugahanga Meddy,,,,,,,people like this one ntabwo bakunze gutera imbere kdi bamaze igihe kinini bakora!
  • Clark6 years ago
    Ayayaya Mulemba rwose nange namwumvise ijoro ryashize ndamugaya kuko kuriya nukwinjira muri vie privee yumuntu . Rwose ntago asobanuste uresteko nta murenganya nabonye nimyambarire ye icyemangwa mean Mulemba nta busirimu bwe





Inyarwanda BACKGROUND