Kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 nibwo mu kiganiro Sunday Night bagarutse ku kiganiro bagiranye n’umubyeyi wa Social Mula (mama we), wasoje ikiganiro asaba abanyamakuru kumugurira televiziyo kugira ngo ajye abasha kureba umuhungu we, aha bahise batangira gukusanya amafaranga yo kuyimugurira ibi bitashimishije Social.
Ubwo bamaraga kuganira kuri iyi ngingo abanyamakuru ba Sunday Night bahise ku rukuta rwa facebook rw’iki kiganiro itangazo risaba abakunzi bacyo kwifatanya bakagurira uyu mubyeyi televiziyo. Ab'inkwakuzi bahise batangira kwemera kwitanga ariko uyu mubyeyi agatunga televiziyo ibintu Inyarwanda.com yifuje kumenya uko Social Mula yabyakiriye maze ku murongo wa telefone tugirana ikiganiro kigufi.
Aha Social Mula yagize ati”Babwire ayo bateranya bagende bayakoreshe iminsi mikuru yabo. Mama icya mbere akeneye si televiziyo kandi sinibaza ko bamufitiye impuhwe nyinshi, gusa uriya munyamakuru Mulemba we sinzi icyo anshakaho. Aha mbere yavugiye kuri radiyo ko muzika yanjye iri gukura nk’isabune, none n'ubu yongeye noneho ageze mu muryango wanjye.”
Social Mula yababajwe n'ibyo guteranyiriza amafaranga umubyeyi we
Social Mula wumvikanaga mu ijwi ryuzuye agahinda yatangaje ko atashimishijwe n’igikorwa abanyamakuru bakora iki kiganiro cya Sunday Night bakoze cyo gutangira gukusanyiriza umubyeyi we inkunga batamumenyesheje mu gihe bifashisha izina rye kugira ngo bumvikanishe ikibazo, yongeraho ko asanga ari ukumwibasira bashaka kugaragaza ko ntacyo afasha umuryango we nyamara mu by'ukuri iyo biba impuhwe hari abandi bakabaye bafasha cyane ko aho umubyeyi we atuye atari we ubayeho nabi. Aha yagize ati” Ubuse impuhwe zigurira mama televiziyo ntizibuke abaturanyi be badafite ibyo kurya ni impuhwe ra?”
Social Mula avuga ko ubwo umunyamakuru yajyaga gusura umubyeyi we uyu mubyeyi yamubajije niba yavugana n'aba banyamakuru nawe akamwemerera gusa ngo yababajwe n'uburyo ibyo baganiriye bitangiye gukoreshwa mu buryo bwo kumugaragaza nk’umusore utita ku muryango we nyamara we asanga hari byinshi bakabanje kumenya.
Social Mula ntiyatinye gutunga agatoki Mulemba umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Sunday Night byatumye Inyarwanda.com nawe imwegera ngo agire icyo avuga kukuba Social Mula amushinja kumwibasira ndetse kuri ubu akaba yatangiye kwibasira umuryango we. Issiaka Mulemba, yabwiye Inyarwanda.com ko atumva icyababaje Social Mula cyane ko ataribo bibwirije gahunda yo kugurira televiziyo umubyeyi wa Social Mula.
Isiaq Mulemba uri mu bushyamirane na Social Mula
Isiaq Mulemba umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Sunday Night yagize ati” Njye ariko arandenganya ni mama we wasabye Sunday Night ko twamugurira televiziyo. Rero sinumva icyo namugize kuba natangije gahunda yo gukusanya amafaranga yo kugira ngo Sunday Night iyimugirire. Ikindi ni uko nta kintu nagombaga kubaza Social Mula kuri iki kibazo cyane ko we bitamurebaga urumva mama we yasabye Sunday kumugurira televiziyo rero turashaka kuyimugurira ubwo se Social naba mubaza iki?”
Social wari wariye karungu yasoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com avuga ko hari byinshi nawe yakabaye avuga kuri uyu munyamakuru cyane ko amuzi ariko amwihorera cyane ko nyuma y’ibi byose bose ari abantu ariko asanga ngo uyu munyamakuru yakamubereye imfura nawe akamuha amahoro. Si ubwa mbere havuzwe umwuka mubi hagati y’aba bagabo babiri kuko mu minsi yashize nabwo Social Mula yumvikanye yikoma uyu munyamakuru nyuma y'uko yari yakoresheje imvugo Social atishimiye muri iki gihe akaba yaravuze ko umuziki wa Social Mula uri gukura nk’isabune.
TANGA IGITECYEREZO