RFL
Kigali

Umwe mu bakobwa batabashije gukomeza muri Miss Rwanda 2018 yandagaje abagize akanama nkemurampaka abashinja ruswa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2018 9:58
27


Tania Umutoni Muvunyi ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda2018 yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, icyakora ntabwo yabashije gukomeza ahagarariye uyu mujyi muri iri rushanwa. Nyuma yo kuvamo uyu mukobwa kwihangana byamunaniye kuko magingo aya ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amagambo yatutsemo abagize akanama nkemurampaka.



Uyu mukobwa ubwo yitabiraga irushanwa yarabajijwe kimwe nk'abandi ariko we agaragaza ko afite ubwoba, abagize akanama nkemurampaka bakamusaba kenshi kureka ubwoba akabasubiza adafite igihunga. Umutoni Muvunyi Tania nyuma yo gusubiza abagize akanama nkemurampaka bamweretse ‘YES’ bose ariko nyuma yo guteranya amanota birangira atabonetse muri barindwi batoranyijwe ngo bahagararire umujyi wa Kigali.

Miss Rwanda 2018Umutoni Muvunyi Tania

Icyakora kwihangana k’uyu mukobwa kwaje kuba guke kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama 2018 yanditse amagambo agaragaza ko yarenganyijwe ndetse atishimiye uko yavanywemo anagaragaza ko abagize akanama nkemurampaka batigeze baba abanyakuri dore ko yanabashinjie kurya ruswa. Umutoni Muvunyi Tania yavuze ko abagize akanama nkemurampaka bose muri Miss Rwanda 2018 batazigera binjira mu marembo y'ijuru bitewe na ruswa iri mu mitwe yabo. Mu magambo ye, yagize ati:

Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mwinjira mu miryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.

Miss Rwanda 2018

Uyu mukobwa yibasiye abagize akanama nkemurampaka bose

Si ubwa mbere byagendekera gutya abagize akanama nkemurampaka cyane ko muri 2017 umwaka ushize nabwo Ingabire Habibah yaje kuvamo bikarangira nawe atutse bikomeye abagize akanama nkemurampaka, we ariko akaba yaribasiye Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka.

Tania mu gihe cyo kubazwa yagaragaje ubwoba ariko kuri Instagram ntabwo yagize yifatiye ku gahanga abakemurampaka

Umutoni Muvunyi Tania avuga ko yarenganye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JM6 years ago
    Ndabiye imbabazi uyu mukobwa kuko atazi ibyo arimo, ahubwo niwe utanga ijuru? Ibyo yanditse bihita bigaragaza ko atari akwiye kujya mu bahatanira ikamba. Imana yaberetse mu mutima we.
  • karungu6 years ago
    ark nanjye nabonaga ariwe uno mwari asobanutse natunguwe no kubona nta pass abonye ahaaa igihe cyose abamiss batorwa mba mbona na femba bateye KBS ark Reba icyuki bimye pass maze urebe abayibonye kweli biteye agahinda pe abenshi niba sutayee, mbiswa ma nihitiraga daaa.
  • jules6 years ago
    Ariko ko amavubi yemera intsinzwi kuki aba bakobwa bacu batajya babikozwa!
  • Ineza6 years ago
    Ariko ndumiwe koko, ubuse Habibah we ntibyagaragaye uwari mukuri koko, erega aba bana bajye bamenyako Nyampinga atari igihagararo gusa, ahubwo twiheshe agaciro niyo wafata abanyeshuri bose baba abambere gusa mugihugu ukabaha ikizami nubundi haboneka uwambere nuwanyuma. Rero munyarwandakazi wicumura uca imanza zidakwiriye ahubwo ushake ikindi wabamo successful kuko birahari, ureke abari mukazi kabo nabo bagakore ubwo ntibyaguhire un point c'est tous. Ubundi se ubu waduhagararira niyi kamere ugafasha iki urubyiruko koko mwo kabyaramwe...????!ahhahahhh nihitiraga "uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe"
  • Tudor6 years ago
    Asyi weee!! Ariko aba bakobwa babaye bate? Sindeba se ubundi angana n'umuvure wubitse? Iriya taille nayo ubwayo ko ubanza ari ikibazo ra?
  • mbega6 years ago
    mbega umukobwa uvuga nabi. ariko daa, nimba ariwe uritanga (ijuru) nibyo. arikose ko iyo bageze mu marushanwa mpuzamahanga badatuka aba judges baho? ahubwo aba ba judges nabambere gushishoza kuko mbona bareba no mu mutima.
  • CARINE6 years ago
    NTAWE UTABIZI KO NUBUNDI BASHYIRAMO BA BATEGANYIJE ARIBYO BYATUMYE IRUSHANWA RIPFA NABI
  • Kelly6 years ago
    Ministeri ibishinzwe igomba guhana uyu mukobwa..gutukana sumuco mwiza bihanwa namategeko Naho IRI rushanwa ryo ryabaye iryabakobwa Bananiranye bashaka kwigenga bakiri abana.
  • john6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh, buriya nta nduru ivugira imusozi ubusa wasanga uyu mwari wasanga baramwatse ruswa akayibima bagahita bamukuramo ndasaba police hamwe nubushinjacyaha ko bwakurikirana iki kibazo kuko wasanga uyu mukobwa afite ukuri gusa nibasanga ibi bintu byo gutora miss bazahite babihagarika
  • 6 years ago
    Cyane barayitanga ntiyabebye nagato hari uwo nzi cousin we yabigiyemo.
  • 6 years ago
    Mbega invugo weeeee ubwose ubaye miss koko ntiwadukoza isoni. ntaburere ufite
  • Mimi6 years ago
    Eeeh ntibyoroshye mbese nikibazo cyo kwihangana gucye bituma bavuga amagambo batatekerejeho knd bitagira icyo bihindura kucyemeze kiba cyarafashwe! Ntibikwiye tujye tubanza dushishoze mbere yo kuvuga!
  • Alliyah6 years ago
    Ntakintu cyavugwa inshuro irenze imwe ntampamvu Rwanda inspiration Backup mwagakwiye kugenzura pe
  • venuste6 years ago
    Icyo ni ikibazo gigote ishingiro kabisa. Wasanga mu marushanwa yo hanze nta kimenyane kibamo, bigatuma bashyira hanze aba "judges" bo mu Rwanda! nonese nyine ni gute mu Rwanda ariho bahora bavuga ko hari uburiganya??!!!
  • Mungurakama egidie6 years ago
    Ariko se koko uyu mukobwa arumva adakoza ababyeyi isoni?mbega uburere? mbabajwe na nyina wumva uwari utukana,ese ubundi ko ibiro bye bitamwemerera kujyamo 85kgs ,kuko we bemwye ko ajya gupiganwa bagirango batege umutego aba juje?Rekaq numuco nawo bajye bawure ahubwo ,bage no mu myitwarire.Iyo utukana en public wumva waba miss ? ahaaa, reka gusebanya ntako batagize,kandi nubundi Miss Rwanda aba umwe nabandi bazagenda bavamo kandi nzi ko batazatukana.Cyereka niba uwagutekinikiye ibiro hari icyo mwari mwumvikanye naho ubundi nta burere bwo gusebanya.Mwihangane ba juje beza ,twe tubona ukuntu mwakoze neza ,turabemera,kandi nibindi muzakora turabashyigikiye,cyane Rwabigwi tuzi ko uri serieux
  • makuzungu6 years ago
    ariko rweba na taille ye????eheheeee
  • Kubwumukiza fellicula6 years ago
    Nkuko miss ahora ahindurwa nabo mubahindure rwose abamisi baduha ubu sibeza sinzi icyo bagenderaho mubahindure wana ibyose nibiki
  • Lucky jeremie6 years ago
    Mana w Nago byorshe kbx miss arabatanz braking ark ngo ukuri guca muziko nti gushye ntawamenya wasanga kk yararenganye nkuko abivuga
  • Iyamahina 6 years ago
    Nyamara wabona Tania afite amakuru mwimubamba ngo ntamuco ngo ahanwe may be afite ukuri ahubwo ababishinzwe kurwanya ruswa bamubaze amakur kuko ntanigitutsi mbona yatukanye pe kubwira abantu c ko batazabona ijuru nigitutsi
  • ODINGA 6 years ago
    NONESE NIMBA HARIMO KATA AFITE AMAKURU KANDI AKABA ABIVUZE WOWE URAMUSHINJA IKI ?? NUMWAKA USHIZE BYARAVUZWE , ARIKO KUBA AGIZE UBUTWARI BWOKUVUGAKO YARENGANYIJWE NDUMVA ATARIKOSA . KOMEZA WOWE UBAVUGIRE WASANGA NAWE URIMUBAKEMURAMPAKA . AHUBWO PAC .IRACYAFITE AKAZI





Inyarwanda BACKGROUND