Nyuma y’urupfu rw’umushoferi w’umuhanzi Bobi Wine, umugore muto mu bagore 3 uyu mushoferi yari afite yasabye Bobi Wine gufata inshingano z’urugo nk’uko umugabo we yabikoraga.
Annet Nansubuga, umugore muto wa Yasin Kawuma wari umushoferi w’umudepite akaba n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yasabye uyu mudepite gutangira agafata inshingano z’uwari umushoferi we.
Uyu mugore avuga ko umugabo we Yasin yarashwe ari mu kazi ka Bobi Wine yari asanganywe ko kumutwara bityo ingaruka zo gupfira mu kazi, Bobi Wine akaba agomba kuzirengera akita ku muryango umushoferi we asize. Umuryango wa Yasin Kawuma w’imyaka 40 wari umushoferi wa Bobi Wine ugizwe n’abana 11 ndetse n’abagore 3.
Icyakora kugeza ubu ntacyo umuryango wa Bobi Wine urabivugaho kugeza ubu dore ko na nyiri ugusabwa gutunga uyu muryango Bobi Wine akiri mu maboko y’inzego z’umutekano.
Nyakwigendera Yasin Kawuma
Nyakwigendera Yasin Kawuma yarasiwe mu gace ka Arua kuri uyu wa mbere, byemezwa na nyiri ubwite Bobi Wine wemeje ko uyu mushoferi we yarashwe n’igipolisi cya Uganda kimwitiranije na shebuja. Nyakwigendera Yasin yatangiye akazi ko gutwara Bobi Wine mu mwaka ushize wa 2017 ubwo Bobi Wine yatangiraga kwiyamamariza kuba intumwa ya rubanda.
Source:Daily monitor
TANGA IGITECYEREZO