RFL
Kigali

Umwana yasigiwe urwibutso na Chameleone mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2018 5:16
0


Umunyamuziki akaba rurangiranwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba Dr Jose Chameleone asize amateka atibagirana mu mitima y’abanyabirori mu mujyi wa Kigali yaririmbiye mu gitaramo cyo kumurika album ‘Iwacu’ y’umuhanzi Rukabuza Deejay Pius. Umwe mu bana bari muri iki gitaramo, yifotaranye nawe anamufasha kuririmba indirimbo ‘Valu Valu



Ni igitaramo cyitabiriwe mu buryo bw’urusorongo. Abantu batangira kwinjira mu ihema rya Camp Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba w’uyu wa Gatanu gisozwa mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu. Chameleone wageze ku rubyiniro saa saba zuzuye, yabanjirijwe n’abacuranzi ba Neptunez Band bamuteguriraga inzira ari nabo bamufashije kwikiriza indirimbo ze.

Yazamutse ku rubyiniro agenda gake gake, akandagijeho ikirenga asimbuka mu bicu binogera benshi bari bamwiteze. Yaserutse yambaye  amataratara, umusaraba mu ijosi urereta, agakote gafite udushanana dutendera mu mugongo. Ibara ry'umukara ryiganje mu myenda yari yambaye kugeza ku nkweto.

Chameleone yanyuze benshi

Yaririmbaga avuga ko akunda abanyarwanda n’abanya-Uganda atitaye ku makimbirane ayo ariyo yose. Uyu munyamuziki umaze kuba ubukombe yahereye ku ndirimbo ye 'Valu Valu' yakoze muri 2014 , yaririmbye afatwa amashusho, amafoto n'amajwi n'abakunzi be bamufasha kubyina iyi ndirimbo yanyuze benshi . Ati "Ninjye namwe banyarwanda'.

Yakuye agakote yari yambaye maze aranzika akomeza gutaramira abanyarwanda. Akiririmba indirimbo ye ‘Valu Valu’ yasanganiwe ku rubyiniro n’umwana muto uri mu kigero cy’imyaka icumi irengaho gato, wabonaga akubita agatwenge buri kanya. Uyu mwana yamaze hafi iminota itatu aganira na Chameleone.

Ntibyumvikanaga ibyo bavuganaga gusa Chameleone yakomezaga kumuganiriza ari nako ashyira telephone hejuru agafata amafoto n’amashusho ari kumwe n'uyu mwana. Yananyuzagamo agaha indangururamajwi uyu mwana akaririmba indirimbo 'Valu Valu' yari yateye.

Chameleone yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yahereyeho nka ‘Jamila’, ‘Maama Mia’ n’izindi nyinshi zakumbuje benshi bya bihe. Yanaririmbye ‘Kipepeo’ yanyuze benshi. Nyuma y’aho yahamagaye Dj Pius yakomeje gushimira cyane baririmbana indirimbo ‘Agatako’ yacuranzwe mu tubari no kuri Radio kugeza kuri Tv. Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yavuze ko akunda Dj Pius ndetse ngo yari afite ibitaramo byinshi muri Uganda ariko yahisemo kuza kwitabira imurikwa rya album ya Dj Pius yise ‘Iwacu’. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavuze saa saba n’iminota 39.

AMAFOTO:

Yaririmbye avuga ko akunda abanyarwanda by'umwihariko

Yasabanye n'abafana

Uyu mwana yagize ibihe byiza

REBA HANO UKO JOSE CHAMELEONE YARIRIMBYE


AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL (INYARWANDA.COM)

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND