RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 3 Ciara yabyaranye na Future yamaze gusinya amasezerano azamwinjiriza akayabo

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:21/07/2017 14:13
0


Umwana umuhanzikazi Ciara yabyaranye n’umuraperi Future,Zahir Wilbur w’imyaka 3 y’amavuko yamaze kugirana amasezerano na Kampani yitwa Gap Kids azamwinjiriza umurengera.Uyu mwana akazi ke ni ako gushishikariza abandi bana bakiri bato kwitabira ishuri.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Ciara yatangaje aya makuru n’akanyamuneza ko umwana we ari we ugiye guhagararira ubukangurambaga bwiswe “Back to school”. Yagize ati”Biratangaje kubyuka aha Beijing ngasanga umwana wanjye ni we ugaragara hejuru kuri gap.com!,nsubiza inyuma aya marira y’ibyishimo, ntewe ishema”.

Uyu mubyeyi ubu watandukanye na se w’uyu mwana yongeyeho ko  ari ubwa mbere uyu mwana we Zahir abonye amasezerano nk’aya kandi ko inzozi zigenda ziba impamo, ati”Mu by'ukuri ubu nabuze icyo mvuga”.

ZAHIR

Future Zahir Wilbur wamaze kugirana amasezerano na Gap Kids

Kuri ubu Ciara yibanira n’undi mugabo,Russel Wilson nyuma yo gutandukana na Future babyaranye Zahir.

Src:People






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND