Kuri iki Cyumweru umuhanzikazi Asinah yari yitabiriye igitaramo yahuriyemo na Fireman mu kabyiniro kazwi nka H Zone, aho uyu muhanzikazi yari yahisemo guseruka yambaye umwambaro umufatiriye ugaragaza uko ateye yabyina atigisa umubiri we bigakurura bamwe mu basore byananze mu nda bagakora ibitamenyerewe.
Iki gitaramo cyatangiye mu gicuku ahagana saa sita. Fireman niwe wabanje ku rubyiniro mu ndirimbo ze zinyuranye ashimisha abakunzi be. Mu gihe uyu muraperi yari asoje kuririmbira abakunzi be, hahise hahamagara umuhanzikazi Asinah ku rubyiniro aho yageze yambaye umwambaro umwegereye umufashe ku buryo bamwe bahise baba abafana be kubera uko yari yambaye.
Bamwe mu basore byabanze mu nda bava mu byicaro bigira imbere bareba uyu muhanzikazi ndetse bamwe baratinyuka bigira ku rubyiniro babyinana nawe ariko ukabona ko babaga bifuza kumukorakoraho, nawe bamwe akababera ibamba gusa byabaye karundura ubwo umusore umwe yasimbukiraga ku rubyiniro anyuze murihumye abashinzwe umutekano akifuza gukora ku kibuno cya Asinah ndetse anabigeraho mbere yuko avanwa ku rubyiniro.
REBA AMAFOTO:
Mc Bryan niwe mushyushyarugamba wari uyoboye ibiroriFireman yashimishije abafana be muri iki gitaramoUko Asinah yahingutse ku rubyiniro yambaye n'uko yakaragaga umubyimba byakuruye abasore muri aka kabyiniro
Uyu musore byamwanze mu nda asimbukira ku rubyiniro atangira kubyinisha AsinahUyu musore nawe byamwanze mu nda arasimbuka abyinisha AsinahAsinah yasabye uyu musore kuva mu byo kubyinana nawe undi nawe aranangira aringinga gusa biba iby'ubusaUyu musore we yasimbukiye ku rubyiniro ashaka gukora ku kibuno cya Asinah arataruka akoraho bahita bamuhubuza ku rubyiniro shishi itabonaAsinah yabyiniye abari aho ku buryo bukomeye
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO