RFL
Kigali

Kid Gaju wari umaze umwaka acecetse yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'AHO'- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2018 10:12
3


Umuririmbyi Kid Gaju wari umaze umwaka adashyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kuri ubu yamuritse amashusho y’indirimbo ‘Hora’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018.



Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aterura agira ati “Aho aho aho…..Komeza ubigenze utyo ntuhindure. Aho ni ho mbikundira Bebe ntuhindure. Mu mbeho nzagupfumbata, mu bushyuhe nguhungize. Ngufumbate, Bebe nguhungize.” N’andi menshi yumvikanisha imitoma yo kubwira umukunzi.

Uyu muhanzi yamamaye mu myaka ishize aho yakoze indirimbo zakunzwe na benshi nka ‘Mama Bebe’ yahuriyemo na Urban Boys, Riderman ndetse na Ama G The Black, ‘Gahunda’ yakoranye na Cindy ndetse n’indi nshya yari aherutse gushyira hanze muri 2017 yafatanyije n’umuhanzi The Ben bise ‘Kami’ yamenyekanye cyane. Na The Ben ubwe yivugira ko urwego iyi ndirimbo ‘Kami’ yagezeho rwamutunguye. Iyi ndirimbo ‘Kami’ yahuriyemo na The Ben yamushyize ku rwego rwiza aho yiyongereye ku rutonde rw’indirimbo z’abahanzi nyarwanda zarebwe n'abagera kuri miliyoni kuri Youtube.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO KID GAJU YISE 'AHO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkurunziza5 years ago
    komerezaho urabishoboye kid
  • sempoma5 years ago
    uyu musore ndanwemera cyane, nta n'ukora afro beat nkawe hano mu Rwanda! ni umuhanga kdi ntajya acika intege. kuki kweri atajya ahabwa amahirwe nk'abandi muri PGGSS? Komereza aho musore turakwemera.
  • gaspard5 years ago
    umusaza courrage kbs urabizi sana





Inyarwanda BACKGROUND