RFL
Kigali

Umwaka wa 2018 usize Instagram za bamwe mu byamamare byo mu Rwanda ziri 'Verified', Menya uburyo babisaba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2018 15:13
3


Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo abahanzi kimwe nabandi b'ibyamamare mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bagiye bakunda kugaragaza ko babaye "Verfied" kuri konte zabo za Instagram, aha byibuza uyu mwaka usize abasaga umunani bazwi kurusha abandi bamenywe na Instagram ibi byatumye dushaka kumenya uko bigenda ngo Instagram ibe yabikorera buri wese.



Buri wese wabonaga aba b'ibyamamare bamaze kuba 'Verfied' yibazaga ko hari izindi nzira byanyuzemo kugirango Instagram ibe yabikorera umuhanzi runaka cyanga undi muntu wese ufite izina wabashije kubigeraho. ka twemeranye ko bishoboka bikabaho ariko hano tugiye kurebera hamwe uko nawe wabasha gusaba ko konti yawe kuri Instagram yaba 'Verfied'.

Nta kindi bisaba biragusaba kuba ubwo wafunguraga konti warujuje neza imyorondoro ubundi ukaba ukoresha cyane uru rubuga. hano twibukiranye ko umuntu usaba ko konti ye iba Verfied aba ari umuntu uzwi nabantu benshi binyuze mubyo akora, aha akaba agaragaza ko akeneye kwitandukanya nabamwiyitirira abantu bakamenya uwo wa nyawe.

Nta kindi bisaba usibye kujya kuri Instagram yawe ubundi ukajya ahari imyirondoro yawe 'Profile' ubundi ugakurikiza inzira tugiye kukwereka;

Aha mbere ureba ni aha:

INSTAGRAM

Ukurikizaho aha:

INSTAGRAM

Uvuye muri settings ukurikizaho gusaba ko konti yawe yaba 'verfied':

INSTAGRAM

Iyo wujuje ibisabwa bagusaba gushyiraho ifoto y'icyangombwa ubundi ukaboherereza

INSTAGRAM

Iyo umaze gukora 'Send' uhabwa ubutumwa bwuko wasabye ko konti yawe yaba Verfied ubundi ugategereza ko uzemererwa

Iyo usabye ko konti yawe iba 'Verfied' si ihame ko bahita babigukorera hari nigihe babyanga bitewe nuko basanze ubwo wafunguraga konti imyirondoro watanze itandukanye niyo watanze ku cyangombwa cyangwa se izindi mpamvu zinyuranye zigenwa n'ikipe ibishinzwe kuri Instagram.

Kugeza magingo aya abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, The Ben, Alpha Rwirangira, Bruce Melody, Butera Knowless, Tom Close konti zabo zamaze kuba 'Verfied', kimwe nabandi b'ibyamamare mu Rwanda nka Shaddyboo, Miss Akiwacu Colombe nabandi banyuranye. 

The ben

INSTAGRAM

The Ben

The Ben

The Ben

The Ben

INSTAGRAM

INSTAGRAM

Bamwe mu bazwi hano mu Rwanda konti zabo zimaze kuba 'Verfied'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe5 years ago
    Na Mani Martin
  • MC MATATAJADO5 years ago
    oohhh thank you guys
  • 5 years ago
    qqqq





Inyarwanda BACKGROUND