Umukinnyi wa filime Irene Uwoya [Oprah] n’umugabo we Dogo Janja bimutse aho bari batuye ku mpamvu bivugira ko bamaze iminsi baterwa n’umuzimu wa Agnes Gerald Masogange wari inshuti yabo.
Ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko Oprah n’umugabo we batashye inzu nshya ndetse banahamagaza abanyasengesho batandukanye barahasengera. Bongo 5 yandikirwa muri Tanzania ejo yanditse ko umuraperi Dogo Janja warushinganye na Oprah yahatirijwe gushaka indi nzu yishyuye agera ku madorali 800 buri kwezi, bimuka aho bari batuye. Ngo ni umwanzuro yafashe awuganiriyeho n’umugore we Irene wakomezaga kumubwira y’uko aterwa n’umuziki wa Masogange.
Ku cyumweru ni bwo Oprah n'umugabo we batumiye inshuti basengera aho bimukiye
Oprah ati “ Bimeze nk'aho nongeye kumubona ariko ubanza atari byo!!Niyumvise nkugiye kugenda.” Mu kiganiro Dogo Janja yagiranye na Clouds Fm yavuze ko umuzimu wa Masogange ashobora kuba abatera bitewe n’uko yari inshuti ikomeye kandi akaba umuntu mwiza kuri bo. Nyakwigendera Agnes Gerald Masogange yitabye Imana tariki ya 20 Mata 2018. Yaguye mu bitaro bya Ngoma mu gace ka Mwenge mu mujyi wa Dar Es Salaam. Yari inshuti ikomeye ya Oprah Uwoya.
Umunyamideli Masogange witabye Imana
Uyu mukobwa yari umunyamideli ukomeye wagiye yifashishwa cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, ubwo yashyingurwaga umusore bakundanye witwa Rammy Galis yafashwe n’igihumure yihutanwa kwa muganga. Umuhango wo gushyingura uyu mukobwa witabiriwe n’ibyamamare nka: Diamond Platnumz, Jacqueline Wolper, Zuwena Mohamed wamenyekanye nka Shilole, Anti Ezekiel, Ali Kiba, Harmonize, Irene Uwoya Oprah, Idris Sultan n’abandi benshi.
AMAFOTO MU MUHANGO WO GUSHYINGURA MASOGANGE
Umusore wakundanye na Masogange yafashwe n'igihumure
Ali Kiba asuhuzanya na Diamond
Benshi kubyakira byarabagoye
AMAFOTO: Global Publishers
TANGA IGITECYEREZO