RFL
Kigali

Umuzimu wa Masogange yatumye Oprah n’umugabo we bimuka aho bari batuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2018 10:55
0


Umukinnyi wa filime Irene Uwoya [Oprah] n’umugabo we Dogo Janja bimutse aho bari batuye ku mpamvu bivugira ko bamaze iminsi baterwa n’umuzimu wa Agnes Gerald Masogange wari inshuti yabo.



Ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko Oprah n’umugabo we batashye inzu nshya ndetse banahamagaza abanyasengesho batandukanye barahasengera. Bongo 5 yandikirwa muri Tanzania ejo yanditse ko umuraperi Dogo Janja warushinganye na Oprah yahatirijwe gushaka indi nzu yishyuye agera ku madorali 800 buri kwezi, bimuka aho bari batuye. Ngo ni umwanzuro yafashe awuganiriyeho n’umugore we Irene wakomezaga kumubwira y’uko aterwa n’umuziki wa Masogange.

Irene Uwoya (Oprah) n’umugabo we bahurije hamwe abantu benshi basengera mu rugo rushya-AMAFOTO

Ku cyumweru ni bwo Oprah n'umugabo we batumiye inshuti basengera aho bimukiye

Oprah ati “ Bimeze nk'aho nongeye kumubona ariko ubanza atari byo!!Niyumvise nkugiye kugenda.”  Mu kiganiro Dogo Janja yagiranye na Clouds Fm yavuze ko umuzimu wa Masogange ashobora kuba abatera bitewe n’uko yari inshuti ikomeye kandi akaba umuntu mwiza kuri bo. Nyakwigendera Agnes Gerald Masogange yitabye Imana tariki ya 20 Mata 2018. Yaguye mu bitaro bya Ngoma mu gace ka Mwenge mu mujyi wa Dar Es Salaam. Yari inshuti ikomeye ya Oprah Uwoya.

Umunyamideli Masogange witabye Imana

Uyu mukobwa yari umunyamideli ukomeye wagiye yifashishwa cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, ubwo yashyingurwaga umusore bakundanye witwa Rammy Galis yafashwe n’igihumure yihutanwa kwa muganga. Umuhango wo gushyingura uyu mukobwa witabiriwe n’ibyamamare nka: Diamond Platnumz, Jacqueline Wolper, Zuwena Mohamed wamenyekanye nka Shilole, Anti Ezekiel, Ali Kiba, Harmonize, Irene Uwoya Oprah, Idris Sultan n’abandi benshi.

AMAFOTO MU MUHANGO WO GUSHYINGURA MASOGANGE

Umusore wakundanye na Masogange yafashwe n'igihumure

Ali Kiba asuhuzanya na Diamond

Benshi kubyakira byarabagoye

AMAFOTO: Global Publishers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND