RFL
Kigali

Reggae yatejwe imbere na Bob Marley yashyizwe ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2018 14:22
0


Umuziki w’injyana ya Reggae watejwe imbere na Nyakwigendera Bob Marley ku rwego rw’Isi, washyizwe ku rutonde rw’imitungo ndangamuco y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Bavuga ko bifuza kuwusigasira ugatezwa imbere.



Mu 1960 ni bwo umuziki w’injyana wa Reggae watangirijwe mu gihugu cya Jamaica, uvutse ku bacuranzi rurangiranwa barimo Toots, Maytals, Peter Tosh ndetse na Bob Marley nk’uko BBC ibitangaza. UNESCO ivuga ko umuziki wa Reggae urimo ‘ubwenge, politike, urukundo hamwe n’ukwemera’.

Umuvugizi wa Leta ya Jamaica yavuze ko ‘umuziki wa Reggae wageze mu mfuruka z’Isi yose.’ Avuga ko ari ibyishimo by’ikirenga ku baturage b’iki gihugu ndetse no ku bakunzi b'iyi njyana. Olivia Grange Minisitiri w’umuco muri Jamaica, we yagize ati "Reggae ni umuzika w'umwihariko wa Jamaica. Ni umuziki watangiye umaze kugera hirya no hino ku Isi.”

Related image

Nyakwigendera Bob Marley wateje imbere umuziki wa Reggae.

BBC ikomeza ivuga ko umuziki wa Reggae watangiriye muri Caraibes ivuye mu njyana ya “ska” na rocksteayd”. Iyi njyana yasakaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Bwongereza n’ahandi hari abimukira benshi bavaga muri Jamaica.

Uwitwa Dave Rodigan yatangaje ko ‘yishimiye kumva amakuru y’uko Reggae yashyizwe mu murage w’Isi’, yavuze ko ari umuziki yakuze yumva kandi yishimira. Umuvugizi wa UNESCO yatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka ari bwo Jamaica yatanze ubusabe bwayo mu nama yabereye mu gihugu yca Ile Maurice.

UNESCO ivuga  ko ‘injyana ya Reggae ikoreshwa n’abantu batandukanye. Iyi njyana yishimirwa na benshi ko yanyujijwemo ubutumwa bw’impinduramatwara. Yakoreshejwe byihariye na Bob Marley ndetse na Lucky Dube wo muri Afurika n’abandi bakomeye kuri iyi njyana.

Injyana ya Reggae ishyizwe kuri uru rutonde isangaho umurishyo w’ingoma z’i Burundi. U Rwanda ruherutse gusaba ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zashyirwa kuri uru rutonde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND