RFL
Kigali

Umuziki urakomeje kuko ntabwo nigeze ntangaza n'umunsi n'umwe ko nawuhagaritse-Khizz

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/06/2014 17:56
0


Umuhanzi Khizz wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza mu bihembo bya Salax awards 2011 aratangaza ko atigeze ahagarika umuziki ndetse atanateze kuwuhagarika n’ubwo hari izindi nshingano nazo byabaye ngombwa ko yitaho.



Ni nyuma y’amakuru atandukanye akomeje kugenda acaracara hirya no hino mu bantu no ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu musore yaba yarahisemo guhagarika umuziki akigira mu bigendanye n’ubucuruzi bw’inzoga.

aa

Khizz ni umusore wamenyekanye mu ndirimbo nka Ifoto, Ndakunzwe, Uwagukurikira, Niwe nta wundi,..

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Khizz yahakanye amakuru y’uko yaba yararetse umuziki ashimangira ko akomeje ubuhanzi bwe kandi adateze no kubihagarika.

Khizz ati “ Umuziki urakomeje kuko ntabwo nigize ntangaza n’umunsi n’umwe ko naretse umuziki. Ababivuga sinzi aho babikura kuko nduwuhagarika najya kuri radio n'itangazamakuru nkabivuga , waba waretse umuziki ugasohora indirimbo?”

Akomeza agira ati “ Ku itariki ya 08/05/2014nibwo mperuka gusohora indirimbo yitwa Ndahari. umuhanzi ikimuranga n'ibihangano, ndacyahanga ndabifite byinshi sinteze no kubihagarika.”

aa

Tumubajije ibivugwa ko yaba yarahaye umwanya munini ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga. Khizz yagize ati “ Ubu ninjiye mu mirimo ijyanye n’ubucuruzi butandukanye cyane cyane mu bijyanye na Wines Imports & Sales. Muri macye mu mirimo myinshi ngenda nkora , uhereye ku buhanzi kwandika indirimbo no kuririmba, hiyongereyeho undi murimo mu bikorwa bijyanye n'ubucuruzi nkaba nkorera kompanyi  yitwa DGTC ltd ikorera mu mujyi wa Kigali.”

Umva hano indirimbo 'Ndahari' Khizz aheruka gushyira hanze

Tumubajije niba iyo mirimo mishya itazabangamira ibikorwa bye bya muzika cyangwa se umuziki ubwawo nawo ukaba wabibangamira bikaba byaba intandaro yo kuwuhagarika nk’uko bamwe batangiye kubivuga.

aa

Khizz yagize ati “ Umuziki urakomeje ndetse nta na kimwe bimbangamiraho kuba mbikora mbifatanyije n’indi mirimo itandukanye nzi nkura mu bushobozi nagiye mvana mu ishuli no mu buzima busanzwe bwa buri munsi....Hari byinshi nifuza gukora kuri muzika yanjye umunsi ku munsi uko Imana izagenda inshoboza.”

Reba amashusho y'indirimbo Harageze ya Khizz

Reba amashusho y'indirimbo Celebration ya Khizz na Dany Nanone

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND