RFL
Kigali

Umuziki umaze kumpombya bikomeye ariko ntabwo nzigera ncika intege – Muchoma

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/06/2016 0:40
7


Umuhanzi w’umunyarwanda Muchoma ukorera ahanini ibikorwa bye bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe anatuye, ni umwe mu bahanzi batanga ubuhamya bw’uburyo yahuye n’imvune zikomeye arwana no kwigaragaza mu ruhando rwa muzika ari narwo rugamba na n’ubu akirimo.



Uyu musore uheruka gushyira ahagaragara indirimbo nshya ‘Ni wowe’ yakoranye na Elion Victory, avuga ko akurikije igihe yatangiriye umuziki mu 2008 kugeza ubu, amaze gukoresha amafaranga menshi  ku buryo aramutse ayashyize hamwe yakabaye amugurira inzu nziza mu mujyi wa Kigali.

 

Muchoma

Muchoma wamenyekanye nka Ramjane Muchoma

Nyamara n’ubwo Muchoma amaze gukoresha amafaranga menshi ngo ayo amaze gukorera mu muziki ni make cyane. Ati “ Ni uko ndi umuntu udacika integer, ugereranyije n’ubuzima nanyuzemo, ariko music imaze kumpombya bya hatari  ni za mvune z’abahanzi .”

Akomeza agira ati “ Kuva 2008 ntangira music kugeza ubu amafaranga maze gukoresha muri music ni menshi cyane  ku buryo aya mafaranga mvuze ngo nyashyize hamwe yangurira inzu nziza mu munyji wa kigali....nagerageje kugenda mbara uretse ko ntibuka yose ariko nkubwije ukuri ko angana naya guma guma ihemba umuhanzi wambera  mugihe nyje ayo maze gukorera  ari make cyane kurayo maze gukoresha.”

Reba hano amashusho y'imwe mu ndirimbo za Muchoma 'MY LOVE'


Uyu musore avuga ko amaze gukora indirimbo nyinshi, yewe zirenga 50, harimo izo yagendaga asubiramo inshuro zirenze imwe, n’ubwo izamenyekanye zigera kuri 12, gusa urukundo afitiye umuziki nirwo rumuha imbaraga kandi agahora yizeye ko igihe kimwe azakora ibikorwa bizatuma agaruza ayo mafaranga, akanabona inyungu.

Muchoma

Kuri ubu Muchoma ngo amaso ayahanze iyi ndirimbo ye nshya ‘Ni wowe’ yatunganyirijwe mu Rwanda na Producer Trackslayer, mu gihe amajwi ye yari yafatiwe muri studio yaho atuye muri USA. Ati “ Ubu icyizere ngifite kuri iyi ndirimbo Ni wowe mfatanyije na Elion Victory  wenda ishobora kunkorera ibyo izindi zitakoze  kuko ngiye gushora muri video yayo ku buryo izaba video nifuza ko ya mbere mu mateka y’u Rwanda imeze neza.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE NSHYA 'NI WOWE' FT ELION VICTORY


Ku bwa Muchoma asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abashinzwe kuwuteza imbere kumufasha kugera ku nzozi ze. Ati “ Icyo nakwisabira abakunzi ba music yanyje hamwe naba promoters ni ugukomeza kumfata akaboko kuko ndiyizi ko nshoboye  kandi ko nshobora gukora amateka muri music  atakozwe mu muziki nyarwanda .”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimee7 years ago
    Haahaahah noneho urandangije 20.000.000 frw nizo uvuga wakubakamo inzu nziza Kigal?????
  • nene7 years ago
    Wagirango hari uwabimutumye yabiretse se aho kwicuza!
  • Long lee7 years ago
    Shya niba ar'ibi bihangano bye n'ubu aracyahomba pe!
  • Patrick rukundo 7 years ago
    Haaa mwana imamvu utamenyekana ntuko ufite izina ribi!! Nikindi uriri uvaga indimi nyishi zidafite indyana.ijwi ryawe siryaza mukuririmba.
  • Kuku7 years ago
    udahombase ubundi uririmba iki kizima
  • 7 years ago
    Kbs pole sana arko ntucike intege inzozi zawe uzazigeraho
  • 7 years ago
    ba sagihobe nta mwanya twabataho





Inyarwanda BACKGROUND