Umuhanzi w’umunyarwanda Muchoma ukorera ahanini ibikorwa bye bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe anatuye, ni umwe mu bahanzi batanga ubuhamya bw’uburyo yahuye n’imvune zikomeye arwana no kwigaragaza mu ruhando rwa muzika ari narwo rugamba na n’ubu akirimo.
Uyu musore uheruka gushyira ahagaragara indirimbo nshya ‘Ni wowe’ yakoranye na Elion Victory, avuga ko akurikije igihe yatangiriye umuziki mu 2008 kugeza ubu, amaze gukoresha amafaranga menshi ku buryo aramutse ayashyize hamwe yakabaye amugurira inzu nziza mu mujyi wa Kigali.
Muchoma wamenyekanye nka Ramjane Muchoma
Nyamara n’ubwo Muchoma amaze gukoresha amafaranga menshi ngo ayo amaze gukorera mu muziki ni make cyane. Ati “ Ni uko ndi umuntu udacika integer, ugereranyije n’ubuzima nanyuzemo, ariko music imaze kumpombya bya hatari ni za mvune z’abahanzi .”
Akomeza agira ati “ Kuva 2008 ntangira music kugeza ubu amafaranga maze gukoresha muri music ni menshi cyane ku buryo aya mafaranga mvuze ngo nyashyize hamwe yangurira inzu nziza mu munyji wa kigali....nagerageje kugenda mbara uretse ko ntibuka yose ariko nkubwije ukuri ko angana naya guma guma ihemba umuhanzi wambera mugihe nyje ayo maze gukorera ari make cyane kurayo maze gukoresha.”
Reba hano amashusho y'imwe mu ndirimbo za Muchoma 'MY LOVE'
Uyu musore avuga ko amaze gukora indirimbo nyinshi, yewe zirenga 50, harimo izo yagendaga asubiramo inshuro zirenze imwe, n’ubwo izamenyekanye zigera kuri 12, gusa urukundo afitiye umuziki nirwo rumuha imbaraga kandi agahora yizeye ko igihe kimwe azakora ibikorwa bizatuma agaruza ayo mafaranga, akanabona inyungu.
Kuri ubu Muchoma ngo amaso ayahanze iyi ndirimbo ye nshya ‘Ni wowe’ yatunganyirijwe mu Rwanda na Producer Trackslayer, mu gihe amajwi ye yari yafatiwe muri studio yaho atuye muri USA. Ati “ Ubu icyizere ngifite kuri iyi ndirimbo Ni wowe mfatanyije na Elion Victory wenda ishobora kunkorera ibyo izindi zitakoze kuko ngiye gushora muri video yayo ku buryo izaba video nifuza ko ya mbere mu mateka y’u Rwanda imeze neza.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE NSHYA 'NI WOWE' FT ELION VICTORY
Ku bwa Muchoma asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abashinzwe kuwuteza imbere kumufasha kugera ku nzozi ze. Ati “ Icyo nakwisabira abakunzi ba music yanyje hamwe naba promoters ni ugukomeza kumfata akaboko kuko ndiyizi ko nshoboye kandi ko nshobora gukora amateka muri music atakozwe mu muziki nyarwanda .”
TANGA IGITECYEREZO