RFL
Kigali

Umuziki ufite uruhare rukomeye mu buzima bwanjye, ntabwo nahisemo uru rugendo ngamije kurya abana-Social Mula(Video)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/07/2014 14:21
2


Mu gihe benshi mu rubyiruko bakomeje kwirukira mu muziki rimwe na rimwe batanabishoboye, Social Mula, umusore muto w’umunyarwanda ukomeje kugenda azamuka mu njyana nyafurika, aratangaza ko kuri we kuba yari isanze akora muzika atari ku bw’impanuka, gushaka ubwamamare cyangwa gukundwa n’abakobwa.



Mu kiganiro inyarwanda.com, yagiranye n’uyu musore ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise Rurayunguruye, Social Mula yakomoje ku bahanzi binjira mu muziki ku bw’ikigare no gushaka kumenyekana gusa cyangwa kubona uburyo bagera ku bana b’abakobwa biboroheye ibyo benshi mu rubyiruko rw’ubu bita ‘Kurya abana,’ avuga ko we atabarizwa muri abo kuko umuziki ngo ari impano ye ndetse yumva ari kimwe mu bigize ubuzima bwe ku buryo adateze guhagarika uru rugendo yatangiye mu myaka mike ishize.

lals

Social Mula ati “  Nakubwira ngo Social Mula nkora music nanayikunda cyane , kuri njye ifite uruhare rukomeye k’ubuzima bwanjye niyo mpamvu nzahora ngeza ku bakunzi banjye ibikorwa bya muzika mu gihe cyose nkiri muzima. Ntabwo njyewe naje mu muziki kurya abana cyangwa gushaka kumenyekana. Ni impano yanjye kandi nizera ko hari aho bizangeza nkanagira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda muri rusange.”

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Abanyakigali, Hansange n’izindi, avuga ko muri iki gihe akomeje gukora uko ashoboye ngo umuziki we urusheho gutera imbere ndetse akaba yishimira urwego amaze kugeraho.

Reba amashusho y'indirimbo RURAYUNGURUYE, uyu musore yashyize ahagaragara

 

Ati “  Muzika yanjye kuri njye nsanga igize ahashimishije, hari aho yavuye hari naho igeze ubu. Abiyumvamo ibihangano byanjye nabob agenda biyongera nanjye nkabibona bikantera ingufu. Ubu intego ya mbere mfite ni ugutegura album yanjye ya mbere izaba ifite indirimbo 10 kandi nkakomeza nkakora nkatera ikirenge mu cya bakuru banjye bageze no kuma album ane(4).”

Uyu musore ngo ibyo amaze kugeraho byose abishimira abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko abafana be, ikipe imufasha mu bikorwa bye byose ya Decent entertainement hamwe n’itangazamakuru.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sharifa Ismail9 years ago
    courage muvandi,gusa abenshi iyo bakekwaho ako kageso nuko biregura,if not hansange!
  • HAKIZA9 years ago
    SOCIAK MULA ARASHOBOYE KUKO AZANYE IKOSORA





Inyarwanda BACKGROUND