RFL
Kigali

Kaneza Sheja uvuga ko yavanye impamba ikomeye mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo yasohoye indirimbo 'Agasonga'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/03/2018 14:05
1


Kaneza Sheja Ruhindanisheja,ni umusore wize umuziki mu ishuri rya Nyundo. Kaneza Sheja arakataje mu muziki nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Agasonga.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Kaneza Sheja yadutangarije ko nyuma yo kwiga umuziki ku Nyundo, kuri ubu ari gukora cyane aho afite intego yo kuzamura abandi, kugira icyerekezo cyiza muri muzika nyarwanda ikazamuka ndetse ngo agize amahirwe muzika yazakamukira kuri we. Ati: "Ngize amahirwe ikazamukira kuri njye, byaba byiza kurushaho kubera y'uko gufasha abandi ni intego yanjye kubasangiza ubumenyi naba nkuye mu ishuri."

UMVA HANO 'AGASONGA' YA KANEZA SHEJA

Yakomeje avuga ko kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Agasonga' ndetse akaba ari hafi gushyira hanze izindi ndirimbo nshya yakoranye n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda. Yavuze ko hari indirimbo yakoranye na Masamba Intore ndetse ngo hari n'iyo yakoranye na Kitoko Bibarwa. Yagize ati: "Ndateganya byinshi kuko n'ubu hari ibiri hanze. Nabanje indirimbo Kagame karambe,.. ubu nzanye Agasonga indirimbo y'ubuzima buri aha hanze ivuga ku rukundo tubayemo aha hanze. Hari indirimbo mfitanye na Masamba, Kitoko n'izindi."

Kaneza Sheja

Kaneza Sheja avuga ko hari indirimbo na Masamba ndetse na Kitoko

Kaneza Sheja avuga ko ku Nyundo yahavanye impamba ikomeye

Kaneza Sheja yagize ati: "Nyuma yo kumara kuhiga mfite ingamba nyinshi bitewe nuko mpavanye impamba ikomeye nzaniye abanyarwanda mfite ingamba zo gukora umuziki mwiza usobanutse bitewe n'uko nawize. Nahize imyaka itatu. Mbere y'uko njya kuhiga narabikundaga narabikoraga nari intore cyane kugeza n'ubu sinabiretse ndacyariyo. Biba byiza iyo ukoze muzika wize itomoye wa mugani w'abarundi. Abakora umuziki batawize hari icyo bahombye kubera ko buriya impano iyo uyifite ukongeraho ubumenyi ukuye mu ishuri, biba byiza kurushaho kuko ntawe umenya byose n'iyo uzi ikintu hari byinshi biba bikenewe n'iyo mpamvu ishuri ari ingirakamaro. Gusa sinavuga ko bahombye cyane kuko ishuri riracyahari."

Icyerekezo cya Kaneza Sheja mu muziki n'aho yifuza kugera

Kaneza Sheja aragira ati: "Ndifuza kuba umuhanzi ufite intego yo kuzamura abandi, kugira icyerekezo cyiza muzika nyarwanda ikazamuka ngize amahirwe ikazamukira kuri nye byaba byiza kurushaho kubera yuko gufasha abandi ni intego yanjye kubasangiza ubumenyi naba nkuye mu ishuri. Hagati aho muzika igomba kungirira akamaro gakomeye kuko nayihisemo nk'umwuga, ikabeshaho umuryango wanjye, ikabeshaho nanjye ubwanjye ndetse ikagira n'abo ifasha b'inshuti n'abavandimwe, n'abagize uko banyiyumvamo nk'umuhanzi ubanyuze, nabo bakagira uko bakunda muzika ndetse bakayikora urumva yaba igiriye akamaro sosiyete nyarwanda."

Kaneza ShejaKaneza ShejaKaneza Sheja

Kaneza Sheja arakataje mu muziki 

UMVA HANO 'AGASONGA' YA KANEZA SHEJA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmy6 years ago
    yes kaneza wacu courage courage





Inyarwanda BACKGROUND