RFL
Kigali

Umuvugabutumwa Eddy Kamoso yariye iminwa ku by'ubusambanyi no gutera inda umukobwa w'umuyoboke we

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:31/08/2015 10:03
14


Umuvugabutumwa, umuririmbyi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamoso, yabuze aho acira n’ayo amira ubwo yabazwaga iby’ubusambanyi no gutera inda umukobwa w’umuyoboke w’itorero rye, arya iminwa ku makuru yahamijwe n’abo basengana banemeje ko ibi byaha yabikoze akanabibasabira imbabazi.



Eddy Kamoso yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga ikiganiro cyitwaga “Imbaraga mu guhimbaza” kuri Radio 10, aho yari n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Tariki 8 Kamena 2009 yagiye gukomereza imirimo nk’iyi mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho mu mirimo ye isanzwe hiyongereyeho n’umurimo w’ivugabutumwa.

Muri Mutarama 2012, nibwo byatangiye kuvugwa ko Eddy Kamoso wari umukuru w’abaririmbyi mu itorero Assemblies of Fellowship mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba yari yaramaze no kwimikwa akaba umushumba muri iri torero, yateye inda umukobwa yayoboraga mu itorero ndetse icyo gihe akaba yaranahise ahagarikwa ku mirimo ye.

Eddy Kamoso ni umuvugabutumwa umaze kwamamara. Aha yari kumwe n'umuhanzikazi Esther Wahome

Eddy Kamoso ni umuvugabutumwa umaze kwamamara. Aha yari kumwe n'umuhanzikazi Esther Wahome

Nyambere Gaspard, umukuru w’iri torero ry’i Bujumbura, icyo gihe yatangaje ko Eddy Kamoso wari umukuru w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (Worship team), yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi aho yaryamanye n’umukobwa yari abereye umuyobozi mu itorero. Nyambere yagize ati: “Iyi nkuru imaze kumenyekana mu itorero, twahamagaye Eddy Kamoso tumubaza ibyerekeranye n’ibyo yakoze kandi yari umukristu w’intangarugero, Eddy Kamoso yisobanuye avuga ko icyo cyaha yemera neza ko yagikoze ndetse akaba asaba imbabazi itorero ndetse n’Imana by’umwihariko.”

Pasteur Christine umwe mu bayobozi b’iri torero Assemblies of Fellowship ku murongo wa telefone, icyo gihe aganira na Inyarwanda.com we yagize ati: “Ni koko Eddy Kamoso yakoze amabi, aryamana n’umwigeme kandi batasezeranye imbere y’Umukama”. Uyu muyobozi yavuze ko Kamoso yasabye imbabazi Imana ndetse n’itorero bityo ngo nta gushidikanya azisubiraho abe umukristo w’ukuri.

Nyamara n’ubwo aba bayobozi be bavuze ko yabyemeye akanasaba imbabazi, Eddy Kamoso uri mu Rwanda muri iyi minsi yahageze arya iminwa, gusa ntiyerura ngo ahakane ko ibyamuvuzweho ari ibinyoma n’ubwo yanze no kubyemera mu buryo bweruye, kimwe n’ibijyanye n’imibanire ye n'uwahoze ari umugore we Nicole, ubu bamaze gutandukana.

Eddy Kamoso n'uwahoze ari umugore we. Gutandukana n'umugore we ari umuvugabutumwa ntibyagiye bivugwaho rumwe

Eddy Kamoso n'uwahoze ari umugore we witwa Nicole. Gutandukana n'umugore we ari umuvugabutumwa ntibyagiye bivugwaho rumwe

Ubusanzwe Kamoso yashakanye byemewe n’amategeko na Kabale Nicole wakunze kwibera  mu mujyi wa Kigali mu gihe Eddy Kamoso yabaga I Bujumbura, ariko bakaba bari bataratandukana imbere y’amategeko n’ubwo batari bakibana.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’ikiganiro Ten Gospel Show ibijyanye n’amakuru yo gutandukana n’umugore we, n’ibindi byagiye bimuvugwaho kandi ari umuvugabutumwa, Eddy Kamoso yahise avuga ko we ibi yagiye yanga kugira icyo abivugaho, agaragaza ko yagiye atukwa cyane akanavugwaho ibintu bibi ariko Imana ikaba yaramufashije akabasha kubirenga.

Eddy Kamoso kandi yakomeje ku by'ubusambanyi no gutera inda umuyoboke we byigeze kumuvugwaho, ariko yanga kwerura ngo abihakane cyane ko abayobozi b’itorero irye i Burundi bavuze ko yabyemeye akanabisabira imbabazi, gusa mu magambo macye akaba yaravuze ko bamwise umusambanyi, ikiremba n’umujura, ariko byose akaba abishyira imbere y’Imana yo izi byose.

Eddy Kamoso yatangaje ko kugeza ubu ari mu Rwanda aho ari mu biganiro n’ibinyamakuru bitandukanye byifuza ko yabikorera, akaba azatangaza icyo bazaba bemeranyijwe mu minsi micye, aho biteganyijwe ko yakomeza mu bijyanye n’iyobokamana n’ibwirizabutumwa abinyujije mu itangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimana willison8 years ago
    uyu mugabo keretse Imana nimugirira neza gusa kuko ubusambanyi buramwugarije njye nakurikiye ikiganiro yagiranye nabanyamakuru muri sunday night wunvako ibyavuga ngo ntabashaka kuvuga kubyatambutse nuko azi ibibi byose yagiye akora atabona nuko abivuga
  • embe8 years ago
    ariko njye nabivuze kera ko uyu Eddy Kamoso ari umunyamitwe abantu bakanseka, usibye iby'ubusambanyi ni n'umuescroc ukunda amafaranga kurusha isiha. Kandi ibyo abizwiho kuva kera. icyo akora ni ukwihisha mu inyuma y'amadini gusa.
  • patrick8 years ago
    eddy nindayi kabuhariwe niyo umubona avuga ubona arumuhehesi kabisa ahubwo azabona ishyano natareka gufatanya ubusambanyi numurimo wimana nahitemo kimwe areke kuzana umwanda munzu yimana
  • silvy8 years ago
    Kamosoooooo ko batangiye kukugirira ishyari utarabaturitsa ra?
  • 8 years ago
    ndamusabira ku mana.yo ishobora byose.izamuhindure kandi.ndifuza kuza mubona.arimwo gukorera imana kandi.imana yo mwijuru izabimushoboze mw,izina rya yesu.Amen
  • lngzbire8 years ago
    abantu nkaba muminsi yimperuka bazahoraho,eddy yiyemeje kuba igikoresho cya satani, ni yambare akomeze rero,nareke kwishushanya kuko baramumenye
  • Ingabire Monique8 years ago
    bitwaza lmana kdi baravangiwe!!!!
  • Robert8 years ago
    Eddy uri super star kabisa ibyabaye muri 2008 nibyo bakivuga na nubu?ihangane sha kamoso biragaragara ko ufite amavuta y'Imana yatangiye kubachanganyikisha Motooooooooo
  • h8 years ago
    ibyo bamuvugaho byose ntibizamubuza kubabanaho wamugani wa theo, azakomeza arye n abana nandetse akomeze anabe superstar
  • dadf8 years ago
    ariko se ubundi umuntu uha uyu ubuvugabutumwa we ntaba abona ko ari Escro koko!! Eddy Kenzo ni ec
  • 8 years ago
    nta munsi numwe nshobora kwinjira mu rusengero rwo mu rwanda niyo banfatiraho imbunda nakwemera bakandasa mumbabarire mvuge koko ibisigaye iwacu ni ubukunguzi ahaubwo si ukwemera apuuuuu mubanze mujye kwoza ibisagazwa mwariyemo mu nsengero ubundi abiyita ba apotre babanze biyambure imitsindo n'impeta barahiriye n'ibitambao bazatanga mura gatsirwa Gihango waduhanze abantsindire ingoma bihumbi
  • fifi8 years ago
    Mutasema muchoke,na gitwaza mwaramuchafuje ariko akomeza guter'Imbere Inkoni y'Imana irabageraho tu
  • Manifestan8 years ago
    Muko wa rofa nyiye'Kamoso arakora akazi'mu itangaza makuru arabarya mwese mu rwanda no mu Burundi'wajya mu muziki akabatwika wajya muri production ya audio na video sinavuga reka mumugirire ishari afise talents mtazomukurako na gato .Mutaseeeeeeeeema Imana imuha umugisha umunsi umwe muri mwe uzabasha kugera muri KORA AWARDS nzomuhemba.warundi tunakupenda saaaaaaaaaana Kamoso zetu achana na hao
  • Patrick nzobonijutu4 years ago
    πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚πŸ˜‚Abanyarwanda Muratwenza,mbega mwebwe mwarabuze ibindi muvuga ? Eddy KAMOSO yarabigishije ingene bakora ibiganiro hama mufatirako ,uno mugabo yaraduhezagiye cane gose mu Burundi,turagusavye Eddy KAMOSO abanyarwanda ntibagukunda bazohava bagukorerako.





Inyarwanda BACKGROUND