RFL
Kigali

Umuvangamiziki Calvin Harris mu bukangurambaga bwo kurwanya imiheha ya Plastiki

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/06/2018 12:38
0


Mu gihe ubwiyongere bwa plastiki ari ikibazo gihangayikishije isi yose, ndetse n’u Rwanda rukaba rwarateye intabwe yo gufata ingamba zishoboka zose zo kugabanya plastiki, Calvin Harris uzwiho kuvanga imiziki nawe yinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya plastiki muri Amerika.



DJ Calvin Harris azwi cyane mu ndirimbo nka “This Is What You Came For” afatanyije na Rihanna, “How Deep Is Your Love”, “One Kiss” n’izindi nyinshi. Ku bufatanye na Hakkasan Group ifite utubyiniro n’amaresitora hirya no hino ku isi, batangiye ubukangurambaga bwo guca imiheha ya plastiki ikoreshwa inshuro imwe muri Amerika, ibi bikaba bizahera mu tubyiniro n’izo resitora za Hakkasan Group.

Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa hanze, byagaragajwe ko muri Amerika buri munsi imiheha ya plastiki igera kuri miliyoni 500 ikoreshwa kandi bikarangira ijugunywe. Iyi miheha kandi ngo imyinshi birangira igiye mu Nyanja cyangwa andi mazi yororerwamo amafi aribwa n’abantu. Urebtse kuba amafi yarya plastiki kandi nayo azaribwa n’abantu, plastiki mu nyajya igabanya amahirwe y’ukubaho kw’ibinyabuzima byo mu mazi.

Image result for calvin harris djing

Calvin Harris ni umwe mu bavangamiziki bakomeye ku isi

Calvin Harris yashimiye Hakkasan Group yamaze gutera intambwe ikomeye yo gusa iyi miheha ndetse akomeza gushishikariza ba nyir’utubyiniro n’amaresitora hirya no hino ku isi kwitabira iyi gahunda yahindura byinshi ku mibereho y’abatuye isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND