RFL
Kigali

Umuvandimwe wa The Ben akaba umwe mu bari bagize itsinda rya B Gun yagiye gutura muri Amerika n'umuryango we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/10/2018 15:38
0


Byiringiro Dan mukuru wa The Ben, akaba umwe mu basore bari bagize itsinda rya B Gun, kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda kandi yizewe ni uko uyu mugabo yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gutura n'umuryango we. Usibye aya makuru ariko kandi na nyiri ubwite yahamirije Inyarwanda.com ko yagiye.



Mu ntangiriro z'iki cyumweru turimo nibwo Dan yahagurutse mu Rwanda ari kumwe n'umuryango we berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho agiye gutura, uyu mugabo wamaze kugerayo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 yaganiriye na Inyarwanda adutangariza ko yageze amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gutura n'umuryango we. muri iki iki kiganiro uyu mugabo yadutangarije ko kenshi azajya agaruka mu Rwanda muri gahunda zinyuranye ariko kugeza ubu akaba agiye gutura muri Amerika.

Dan

Dan ubanza ibumoso arikumwe nabavandimwe be barimo The Ben na Green P

Aganira na Inyarwanda Dan Byiringiro wari usanzwe ari umwe mu bagize itsinda rya B Gun yadutangarije ko umuziki ashobora kuzakomeza kuwukora bitewe nuko azabona ko bimworoheye muri Amerika aho agiye gutura. Abajijwe niba avuye burundu mu itsinda rya B Gun, Dan yadutangarije ko bitewe n'akazi byamugoraga gukora cyane umuziki ariko ahamya ko noneho kuba agiye kare byamugora gukorana na bagenzi be ndetse yongeraho ko ubu bamaze gutandukana.

Dan

Dan aha yari ahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Dan Byiringiro ni mukuru wa The Ben akaba na mukuru wa Green P abavandimwe bose baba mu muziki, kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America i Chicago muri Leta ya Illinois aho murumuna we The Ben asanzwe atuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND