RFL
Kigali

Umuturage yavuganiye abahanzi b’i Musanze abashyira mu maboko y’akarere n’abategura Guma Guma-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2018 13:30
1


Yitwa Uwibajije Eric avuka mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko uburyo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riteguye hari ibyo birengagiza harimo no kuba nta muhanzi w’i Musanze uri muri iri rushanwa, ibintu afata nk’agahinda gakomeye ahorana kuri we.



Uyu musore twamusanze muri gare ya Musanze yatubwiye ko ahorana agahinda gashingiye ku kuba nta muhanzi w’iwabo uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka. Avuga ko hari abahanzi benshi bakomeye b’i Musanze ariko ko birengagizwa nyamara ngo nabo barashoboye. Avuga ko yakurikiranye ibikorwa bya Primus Guma Guma Super Star kuva irushanwa ryatangira kugeza n’ubu. Ati:

Nakurikiranye Guma Guma kuva ryatangira, kuva Tom Close yayitwara njyewe nzi Guma….Iri rushanwa turyifuzaho abafana benshi nk’irushanwa ryadusuye. Ariko ikindi kidutera agahinda n’uko nta musani (umuhanzi) w’i Musanze uyijyamo kandi abanyarubavu bajyamo, abanyahuye bakajyamo abanyamuhanga aba hehe bose….

Yunzemo ati “Twebwe buri gihe tukaba abafana kandi natwe ibyacu harimo abafite izo mpano.” Abajijwe igituma badashyigikira abahanzi b’i Musanze mu gihe cyo gutora abajya muri Guma Guma yavuze ko bikorwa ariko ko urwego rw’imyidagaduro muri Musanze rukiri hasi ari naho yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n'abategura Guma Guma kugira icyo bukoraho.

Yagize ati “Ibyo birakorwa ariko ikintu kiduca intege n’imyidagaduro y’i Musanze….Imyidagaduro y’i Musanze iri hasi cyane mbese ntabwo izamura izo mpano z’abasani bari i Musanze…”

Ngo kuri we abona Guma Guma ikomoka i Kigali, ati “Mbese mbona ko Guma Guma isa n’ikomoka i Kigali….Abayirimo ni abatuye i Kigali cyane cyane. Twebwe ikintu dusaba turasaba, yaba ubuyobozi bw’akarere, yaba ubuyobozi bw’intara kuko guhera ubu ng’ubu intara y’amajyaruguru yose nta musani ifite muri Guma Guma n’ikibazo rero mu myidagaduro…”

Uyu musore kandi anavuga ko Queen Cha uyu mwaka ari we ukwiye gutwara Guma Guma ashingiye ku kuba nta wundi mukobwa uratwara iri rushanwa nyuma y’uko Knowless aryegukanye.

REBA HANO VIDEO UYU MUSORE AVUGIRA ABAHANZI B'I MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Uwo muturajye kbs numufana nyawe kdi ibyavuga nibyo mureke tureke kwibanda muri kgl ahubwo nabo muntara tubahe umwanya kbs afite rezo.





Inyarwanda BACKGROUND