RFL
Kigali

Umutoza wa APR FC ashobora guhagarikwa amezi 6 atagaragara mu mupira

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/03/2015 16:42
6


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangiye iperereza ku mirwano yabereye ku mukino ikipe ya APR FC yatsinzwemo na Espoir 1-0.Umutoza wungirije wa APR FC Mashami Vincent aramutse ahamwe no kuba umwe mu bateje akavuyo kabereye kuri uwo mukino ashobora guhagarikwa amezi atandatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda.



Ku munsi wa 20 wa shampiyona nibwo ikipe ya APR FC yasuye Espoir FC I Rusizi kuri stade Kamalampaka. Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yagiye igaragaza kutishimira ibyemezo byafatwaga n’umusifuzi Kagabo Issa.

 Kubwo gutuka umusifuzi, Jean Baptiste Mugiraneza bakunda kwita Migi akaba na kapiteni wungirije w’iyi kipe yahawe ikarita itukura mu gice cya mbere. Nyuma gato ikipe ya Espoir yaje kubona igitego cyinjijwe na Jean Damascene Harerimana bakunda kwita Gisimba ku munota wa 10 w’igice cya kabiri ari nako umukino waje kurangira.

Nyuma y’aho umukino urangiriye,umutoza Mashami Vincent  yashatse gufatana mu mashati n’umusifuzi Kagabo kubwo kutishimira imisifurire n’ibyemezo yafashe mu mukino, ibintu byatumye ku kibuga havuka ubushyamirane hagati y’abakinnyi ba APR FC n’abashinzwe umutekano(polisi).

Abakinnyi ba AP FC bagaragaye bashyamirana na Polisi yababuzaga gusagarira abasifuzi

Umutoza Mashami Vincent ntiyishimiye ibyemezo umusifuzi yafashe mu mukino hagati

Byabaye ngombwa ko hitabazwa inzego zishinzwe umutekano

Imvururu n'akavuyo nibyo byakurikiye umukino wari umaze kurangira/Photo umuryango

Moussa Hakizimana , umuvugizi wa Ferwafa yatangarije ikinyamakuru New Times ko akanama gashinzwe imyitwarire kamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’amakipe yombi, komiseri w’umukino wahuje aya makipe , abasifuzi bawusifuye  ndetse ku wa mbere w’iki cyumweru dusoje bakaba barakuye amakuru muri polisi y’igihugu mu rwego rwo gushaka uruhande rufite uruhare mu byabereye I Rusizi.

Umunyamabanga mukuru wa APR , Adolphe Camarade Kalisa nawe yatangarije New Times ko ikipe ya APR ubwayo  iri gukora iperereza ko ndetse bazafata ibihano bikwiriye igihe ukuri kuzaba kumaze kujya ahagaragara. Yagize ati”Sinabashije kugera kuri uriya mukino kuko ntari meze neza ariko twatangiye iperereza kubyabaye I Rusizi mu cyumweru gishize ,tuzabamenyesha ibizavamo

Mashami Vincent, umutoza wungirije wa APR FC

Ndahinduka Michel nawe ashobora guhanwa

Mashami Vincent wamaze kugirwa umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC aramutse ahamwe no gushaka gusagarira umusifuzi, yahanishwa guhagarikwa igihe kingana n’amezi 6 . Uretse Mashami, rutahizamu wa APR FC , Ndahinduka Michel nawe ashobora guhanwa kubwo guhanga n’abashinzwe umutekano kuri uwo munsi, ndetse bikaba byaraje kumuviramo no kwambikwa amapingu.

Ibi bijya gusa neza n’ibyabaye umwaka ushize mu kwezi kwa Mata, aho ku mukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports na As Kigali , zikanganya 1-1, uyu mukino wa kurikiwe n’imvururu nyuma umutoza Luc Eymael na Hamisi Cedric baza guhanwa na Ferwafa . Icyo gihe Luc Eymael yahagaritswe amezi 2 acibwa amafranga 200.000 naho Amiss Cedric ahagarikwa amezi 6,acibwa amande ya 50.000 Frw.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lily9 years ago
    ese ibyamezi 6 mwabikuyehe ko.munkuru ntaho mubigaragaza? mutegereze kd ntimukavumbe izo.mwengewe ok mashami na Apr fc tubarinyuma igikombe nicyacu
  • Franco9 years ago
    ntawuzahanwa ni mutuze rwose.ese ninde wareze?ngo bakuye amakuru muri police?.reba rero police ireze ingabo!une comedie qui est entrain de se jouer.nyamara ibyabereye I rusizi biruta kure ibyo nakoreye ikigali na as kigali...singombwa rero kubitangaza muri media kuko tuzi qui est ferwafa et pr qui elle travaille
  • KABANDANA9 years ago
    NIBIMUFATA BASHAKA BAZAMUHAGARIKE BURUNDU NATBWO ARUTA LUCK NA CEDRICK BA RAYON.ASYIGARI WE,BATAEGEREJE IKI SE UBUNDI?
  • 9 years ago
    muvugameshikwer uko nukwanga apr gusa cyakoze murashoboye
  • Altu9 years ago
    mukunda urusaku!ibyabaye Rusizi urabizi? waruriyose ahubwo?haruwakubiswe numwe se?hari ibuye ryatewe narimwe?harimodoka yanenwe parabrise nimwe? miruta ibyabaye kumaroro se ahubwo bihuriye he?mugira umunwa gsa btakindi.
  • jimmy9 years ago
    ndumva camarade ariwe ushinja mashami wamuhanisha wanamwirukanisha ntamutoza uzaruta mashami na kayiranga banyariye yagarutse muri rayon





Inyarwanda BACKGROUND