RFL
Kigali

Umutoniwase Linda umaze iminsi arwariye malariya muri Nigeria, yatangaje akayabo yakwegukana atwaye ikamba rya Miss University Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/11/2017 10:25
0


Mu minsi ishize nibwo Umutoniwase Linda yitabiriye amarushanwa ya Miss University Africa, irushanwa riri kubera muri Nigeria. Kuri ubu abakobwa bose bari mu mwiherero ukomeye bitegura guhatanira ikamba rizatangwa tariki 2 Ukuboza 2017, ibi byatumye uyu mukobwa agirana ikiganiro kirambuye na Inyarwanda.com .



Aha umunyamakuru wa Inyarwanda yatangiye abaza uyu mukobwa uko abona irushanwa ndetse n'ibyo abona bisa n'aho bimugoye, maze Umutoniwase Linda agira ati” Ubu turi mu myiteguro y’ibirori by’umunsi wa nyuma turi gusubiramo ibijyanye no gutambuka …” yongeraho ko kuri ubu abakobwa 50 byibuza aribo bari guhatanira ikamba, aha atangaza ko yasanze hari ibihugu byohereza umukobwa ariko byaramaze kumuhugura ku buryo aba agiye kwitabira irushanwa ariko afiteho ubumenyi bw’ibanze.

linda

Umutoniwase Linda niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa

Umutoniwase Linda yabwiye Inyarwanda.com ko muri iri rushanwa bakora cyane icyakora akaba yarahuye n’ikibazo akigerayo agafatwa n’indwara ya malariya yibasiye igihugu cya Nigeria. Si we wenyine warwaye Malaria kuko na bagenzi be bagera kuri bane bafashwe na Malaria.

Bimwe mu bikorwa aba bakobwa bakora Linda yatangaje ko usanga higanjemo ibikorwa by’urukundo nko basura ibitaro bagasura abarwayi bakabakorera amasuku, bakabaha n’impano ndetse ngo banyuzamo bagatembera ahantu hanyuranye. Miss Linda uhagarariye u Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko bakigera muri Nigeria babanje kuba i Lagos ariko ko atariho bari gukorera umwiherero cyane ko bagiye mu yindi leta.

Aha yagize ati” Tukigera inaha twabanje kuba i Lagos tuhamara iminsi itatu, nyuma twerekeje mu yindi leta yitwa River State ubu turi gukorera umwiherero muri Hotel yitwa Presidantila Hotel. N'ubwo narwaye ariko ndi gukora cyane kugira ngo mbashe guhesha ishema igihugu cyanjye bityo  kandi nanjye ngire icyo nungukira kuri iri rushanwa.” Aha Umutoniwase Linda yanabajijwe igihembo kizahabwa uzabasha kwegukana ikamba.

lindaUmutoniwase Linda na bagenzi be mu bikorwa by'urukundo bari gukorera muri Nigeria

Miss Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda yabwiye umunyamakuru ko uzegukana ikamba azahabwa ibihumbi mirongo itanu by’amadorali (50.000$) hakiyongeraho ibindi bihembo bikomeye birimo no guhagararira amakaminuza yose ya Afurika, uyu akazaba afite ibiro muri Nigeria. Aha ni naho uyu mukobwa yahereye asaba abanyarwanda kumushyigikira bajya ku rukuta rwa facebook rw’iri rushanwa rya Miss University Africa bagakora LIKE  ku ifoto ye ndetse bakanandikaho izina cyangwa igihugu ‘Rwanda’ ahasanzwe hatangirwa ibitekerezo.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND