RFL
Kigali

Umutoni Joyeuse wabaye igisonga cya mbere muri Miss Africa Arizona yagizwe umuyobozi w'urubyiruko rwo muri Diaspora y'abanyarwanda baba muri iyi Leta

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 11:58
0


Umutoni Joyeuse ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho abana n'umubyeyi we. Uyu mukobwa wavuye mu Rwanda mu mpera za 2016 kuri ubu yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere mu bakobwa bakomoka muri Afurika bahiga abandi uburanga mu batuye muri iyi Leta ya Arizona.



Aya marushanwa yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 abera muri Leta ya Arizona. Umunya Kenya Wanjiku Naomi ni we wegukanye ikamba, umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse aza amukurikiye yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga. Uyu munyarwandakazi yavukiye mu Rwanda kuri ubu akaba asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye aniga dore ko ateganya kurangiza amasomo ye mu mwaka wa 2019 aho yiga 'Banking and Financial Services'.

Nyuma yo kwegukana iri kamba Umutoni Joyeuse akaba yahise atorwa nk'umuyobozi w'urubyiruko muri Diaspora y'abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inshingano yahawe nyuma y'uko uwari asanganwe izi nshingano yari yarangije manda bityo uyu mwanya akaba yahise awuragizwa.

Miss Joyeuse

Uyu mukobwa amaze kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona 

Nyuma yo kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere yadutangarije ko yishimiye uyu mwanya yabonye kandi ashimira bikomeye abamutoye bose. Umutoni Joyeuse yatsindiye ikamba ry'igisonga cya mbere nyuma y'uko yari ahatanye n'abandi bakobwa bo mu bihugu nka; Nigeria, Africa y'Epfo, Zimbabwe, Sudan y'Amajyepfo, Cameroon, RDC, Burundi, Senegal na Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND