RFL
Kigali

USA: Umutoni Joyeuse uhataniye Miss Africa Arizona yagaragaje impano idasanzwe aririmbira abageni indirimbo ya Peace Jolis-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2018 9:28
0


Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse uhataniye ikamba rya Miss Africa Arizona yagaragaje ubuhanga budasanzwe aririmbira abageni asubiramo indirimbo y’umuhanzi Nyarwanda Peace Jolis yise ‘Turi beza’ yasohotse muri 2015.



Uyu mukobwa usanzwe utuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaririmbye iyi ndirimbo mu bukwe bwabaye ejo hashize. Yafashe indangururamajwi maze aririmbira abageni indirimbo ya Peace Jolis yise 'Turi beza'. Ni ibintu byanyuze benshi bamukomera amashyi.

Bagabo Adolphe wamamaye nka Kamichi yabwiye INYARWANDA ko uyu mukobwa yaririmbye mu bukwe bw’uwitwa Roger warushinganye na Olive Mukandutiye. Ubukwe bw'aba bombi bwabereye muri Phoenix mu murwa mukuru wa Leta ya Arizona, bwabaye ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 15 Ukwakira 2018.

Kamichi wari muri ubu bukwe kandi yanditse kuri instagram ye agira ati “ Yitwa Umutoni Joyeuse arahatanira ikamba rya Miss Afurika muri Leta ya Arizona. Yantunguye, amarangamutima yanjye arazamuka ubwo yasubiragamo indirimbo y’umuhanzi Peace Jolis. Lick Lick akwiye kugirana amasezerano y’imikoranire n’uyu mukobwa.” 

KANDA HANO UTORE UYU MUKOBWA UBE UMUHESHEJE AMAHIRWE YO KWEGUKANA IKAMBA

Kamichi yanibukije abantu gukomeza gutora uyu mukobwa kugira ngo azegukane iri kamba, avuga ko yibitseho impano y’ubwiza no kuririmba. Umutoni abana na Nyina muri Leta ya Arizona, yavuye mu Rwanda muri 2016, arahatanira ikamba ry'umukobwa ukomoka muri Afurika uhiga abandi uburanga mu batuye muri Leta ya Arizona.

Joyeuse

Umutoni Joyeuse ahatanye n'abandi bakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye

Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 10 Ugushyingo, 2018 mu birori bizabera muri Leta ya Arizona mu mujyi wa Phoenix. Ku wa Mbere tariki 15 Ukwakira, 2018 nibwo hatangiye gutora aba bakobwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu ni ukujya ku rukuta rwa facebook rw'iri rushanwa ugakunda ifoto ye cyangwa mu ndimi z'amahanga ugakora 'Like' . Uyu mukobwa ahatanye n'abandi bo mu bihugu nka; Nigeria, Africa y'Epfo, Zimbabwe, Sudan y'Amajyepfo, Cameroon, RDC,Burundi, Senegal na Kenya.

Umutoni Joyeuse aherutse kubwira INYARWANDA ko byanze bikunze ari gushaka uko yazamura ibendera ry'u Rwanda muri iyi Leta ya Arizona atuyemo dore ko igihe azaba yegukanye ikamba byanze bikunze u Rwanda ruzamenyekana muri iyi Leta.

AMERIKA: Umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse ari mu bahatanira ikamba rya Miss Africa Arizona 2019-AMAFOTO

Umutoni avuga ko yiteguye kuzamura ibendera ry'u Rwanda muri Leta ya Arizona

REBA HANO UYU MUKOBWA ARIRIMBIRA ABAGENI

REBA HANO INDIRIMBO 'TURI BEZA' YA PEACE JOLIS YASUBIWEMO NA UMUTONI JOYEUSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND