RFL
Kigali

Umutego mutindi abahanzi bamaze iminsi bagwamo bakisanga bashinjwa gushishura wamenyekanye, ingeso yubuye muri 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2018 10:43
1


Muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda hari kuvugwa ingeso mbi yo gushishura cyangwa kwigana umuziki w'abandi bakawita uwabo, hakunzwe kuvugwa abahanzi banyuranye baba biganye indirimbo z'abandi nyamara akenshi bakakubwira ko baba batazi iyo ibi bintu biba byavuye. Byagorana kumva ko umuhanzi ashobora kwigana indirimbo y'abandi nyamara atabizi.



Kuri ubu abahanzi batahiwe kuri iki cyasha ni Allioni wakoranye na Bruce Melody baherutse gukorana indirimbo yabo nshya bise 'Tuza'. Nyuma y'amasaha macye iyi ndirimbo giye hanze hatangiye gukwirakwizwa amashusho yumvikanamo indirimbo yakuweho iya Allioni na Bruce Melody. Ibi kuba bimaze igihe bivugwa cyane mu Rwanda byatumye umunyamakuru afata umwanya yifuza kumenya uko bigenda ngo umuhanzi yisange yashishuye cyane ko abenshi nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga ngo baba batabizi. 

Bigenda bite ngo umuhanzi yisange yashishuye indirimbo nyamara atari abizi?

Ubwo twashakaga kumenya amakuru y'uko bigendekera abahanzi muri iyi minsi ngo bagarure umuco mubi wo gushishura twaganiriye n'umwe mu bahanzi bashinjijwe iyi ngeso aduhishurira ibanga ry'ibibera muri Studio. Aganira na Inyarwanda uyu muhanzi tutifuje kugaragaza amazina ye yagize ati "Muri iyi minsi urumva icyabaye abahanzi benshi basigaye bashaka kugura indirimbo zanditse kugira ngo baziririmbe kandi ibi ni ibintu bizwi ku Isi yose."

Uyu muhanzi avuga ko mu rugendo rwo kugura indirimbo zanditse ngo baziririmbe ariho bagwira muri uyu mutego. Aragira ati" Urumva buri wese agira isoko rye gusa abenshi mu bandika indirimbo bakazigurisha usanga bazanditse bakaziririmba wowe ukaza uririmba wigendera nta kibazo ibi rero ni byo akenshi biviramo umuhanzi kuba yagwa muri uyu mutego atabizi."

Ubusanzwe umuhanzi iyo agiye muri studio hari igihe asangayo indirimbo yanditse bakayimwumvisha bakamusaba ko niba ayishimye ayigura. Aha indirimbo iba yanditse, iririmbyemo mu buryo bwo guha injyana umuhanzi uzayigura bityo umuhanzi uyiguze icyo akora ni ukujya kwiga kuyisubiramo no kuba hari utuntu tumwe na tumwe yakwiyongereramo nk'umuntu mukuru.

zizou

Zizou Alpacino umuyobozi wa Monster Record yagarutsweho kuri iyi ngeso muri uyu mwaka wa 2018

Nyuma yo kubifata neza umuhanzi waguze iyi ndirimbo ajya muri studio bagakura amajwi y'uwayanditse muri Beat bagashyiramo ay'umuhanzi wayiguze bityo indirimbo ikajya hanze. Ibi rero bihuzwa no gushishura iyo uwanditse iyi ndirimbo hari indi yagendeyeho yaba mu magambo cyangwa se mu njyana. Umuhanzi ugura indirimbo biba bigoye ko amenya ko ari iyo baba biganye, bityo nyuma y'uko indirimbo igiye hanze ayita iye byatahurwa agahita yitwa umushishuzi cyangwa uwiganye nyamara nta ruhare yabigizemo n'ubwo ariwe uba ufatanywe igihanga. 

Muri iyi minsi iyi ngeso ireze, uretse iyi ndirimbo 'Tuza' ya Allioni na Bruce Melody iri kuvugwa cyane muri iyi minsi hari izindi nyinshi zanenzwe iyi nenge...  

Muri iyi minsi havuzwe cyane indirimbo nyinshi zashishuwe cyangwa ziganywe n'abahanzi b'abanyarwanda icyakora kuba bafatanwa igihanga akenshi batazi n'uko byagenze abenshi bahitamo kuryumaho bakicecekera ku buryo birinda birangira ntacyo bifuje kuvuga kuri izi ndirimb. Zimwe mu ndirimbo bivugwa ko zashishuwe muri iyi minsi ni; Thank You ya The Ben na Tom Close, Ma vie ya Social Mula, Abo bose ya King James, Romeo & Juliet ya Dream Boys ft Riderman, Igikomere ya Tom Close na Bull Dogg n'izindi nyinshi zavuzweho iyi ngeso.

Icyakora izi ndirimbo zose zavuzweho iyi ngeso zihuriye ku kuba zarakorewe muri Monster Record iyoborwa na Dj Zizou umwe mu bagabo bazwiho kugurisha abahanzi nyinshi mu ndirimbo zinakorerwa muri iyi studio. Iradukunda Zizou [Dj Zizou] nyiri Monster Records mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda yabajijwe kugira icyo avuga ku bijyanye no gushishura bikunze kumuvugwaho, anenga cyane abakunzi b'umuziki nyarwanda basigaye bumva indirimbo nshya bagambiriye kumva ko yashishuwe aho kumva uburyohe bwayo. Zizou yakomeje avuga ko ‘gushishura’ ari ijambo ryahozeho, ngo nta gishya mu Rwanda bakora kirenze ahandi.

REBA HANO INDIRIMBO 'TUZA' YA ALLIONI NA BRUCE MELODY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iterambere 5 years ago
    Uyu mugabo ngo ni zizou nta soni afite zo kuvuga biriya bitu yemye!!!!!!????? Ibi si ubugabo kurira ku mitsi y’abandi!!!? Ahubwo batubwire niba atari we utuma bashishura!





Inyarwanda BACKGROUND