Mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo amakuru yuko Miss Sharifa Umuhoza yemereye umukunzi we ko bazabana akaramata yagiye hanze. Icyo gihe uyu mukobwa yaremeye yambikwa impeta icyakora nyuma amakuru y’umusore ugiye kurushinga na Umuhoza Sharifa yagizwe ibanga bikomeye, gusa kuri ubu amazina y’uyu musore yamaze kumenyekana.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuzaga kumenya amakuru kuri uyu muryango mushya Umuhoza Sharifa yatangaje ko ku bwe amakuru y’umukunzi we adashobora kuyavugaho cyane ko atabimwemereye, ku kijyanye n’ubukwe uyu mukobwa weghukanye amakamba abiri muri Miss Rwanda 2016 yabwiye Inyarwanda.com ko bakiri kubipanga kandi ko gahunda nizimara kujya mu buryo azabitumenyesha.
Nubwo amakuru yari ahari yavugaga ibi byose agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu mukobwa agiye kurushingana n’umusore w’umucuruzi witwa Thierry uzwi mu mujyi wa Kigali cyane ko afite resitora izwi nka ‘House of Cake’ mu isoko rishya rya Nyarugenge. Kuri ubu amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko aba bombi batangiye imyiteguro y’ubukwe batekereza amatariki meza bwazaberaho ku buryo mu gihe cya vuba integuza z’ubukwe (Save the date) kimwe n’ubutumire bitangira kujya hanze.
Ubwo Sharifa yasabwaga n'umukunzi we ko barushingaNyuma yo kuvuga 'Yego' Sharifa n'umukunzi we bafatanye ifoto
TANGA IGITECYEREZO