RFL
Kigali

Umusore wahimbye indirimbo yo kurahira ahamya ko ari umwihariko n’impanuro ku bayobozi-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/08/2018 23:30
0


Amazina ye asanzwe ni Eliezel MWIKARAGO, gusa akoresha Intore Eli Mwicky nk’amazina ye y’ubuhanzi. Mu ndirimbo ebyiri amaze gukora zose za Gakondo yongeyeho indi ya gatatu ifite umwihariko ku bayobozi cyane ko ijyanye n’igikorwa cyo kurahira.



Eli Mwicky yatangarije Inyarwanda.com ko yanditse indirimbo nk’iyi y’igikorwa cyo kurahira ku bayobozi baba batowe mu kwibutsa abayobozi ko baba bakwiriye gushimangira indahiro n’inshingano bahawe aho kubifata nk’umuhango gusa cyane ko ari igihango gikomeye baba bagize badakwiye guteshukaho. Mu kiganiro gito yagiranye na INYARWANDA yagize ati:

Ni indirimbo itanga impanuro ku gikorwa cyo kurahira. Rero iyi ndirimbo irakenewe kuko indahiro ikorwa n’abatangiye inshingano zabo abenshi babifata nk’umuhango kandi ari igihango gikomeye. Akamaro kayo ni uguha impanuro abayobozi mu nzego zitandukanye, bakajya bazirikana inzira baba baranyuzemo mbere y’uko bagera kuri iyo myanya, bakazirikana n'igihango bagirana na Repubulika y'u Rwanda kuko iyo bateshutse baba batesheje agaciro byinshi.

Eli

Intore Eli Mwicky yakoze indirimbo yo kwibutsa abayobozi inshingano

Uyu muhanzi afite indirimbo eshatu kuri ubu ari zo: ‘Amizero y’u Rwanda’, ‘Nkorera mu ngata’ ndetse n’iyi yo kurahira yise ‘Igihango’ zose zikaba ziri mu njyana gakondo. Muri iyi ndirimbo yo kurahira aba yibutsa uwatowe ko hari byinshi yahize bikiri inzozi akanamwibutsa ko igihe kigeze ngo abishyire mu bikorwa.

Kanda hano wumve indirimbo 'Igihango' ya Intore Eli Mwicky






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND