RFL
Kigali

Umusore ukunze gushushanya ibizwi nka Kartoon yasohoye amashusho y'imwe mu ndirimbo ze ziri hanze-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/06/2018 15:15
0


Umusore uzwi nka Kodo umenyerewe mu gushushanya ibizwi nka Kartoon, si umushushanyi n’umunyarwenya gusa ahubwo burya ni n’umuhanzi ndetse avuga ko afite indirimbo zirenga 50.



Yitwa Muneza Kodo Hubert, iwabo kavukire ni mu mujyi wa Rubavu. Ubusanzwe arashushanya ndetse ni nabyo yize, atera urwenya ndetse akanaririmba. Indirimbo ze ziri hanze ni ‘Mwiza’, ‘Hold Me’ na “Birashoboka’ ifite n’amashusho yayo.

KODO

Birashoboka ya Kodo niyo ndirimbo ifite amashusho

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kodo yatangaje umubare w’indirimbo afite. Yagize ati:“Mfite indirimbo zirenga 50 ariko iziri hanze ni Audio 2 na Video 1, zose zibitse mu mashini yanjye, izindi ziracyari muri studio kuko sinazisohorera rimwe nta promotion zifite zapfa ubusa…”

KODO

Kodo arashushanya akaririmba akanatera urwenya

Kodo kandi yadutangarije uko abasha gukora ibi bintu uko ari bitatu, yagize ati: “Gukora ibyo byose ntabwo bigoye cyane kuko byose ni art, ndashushanya amasaha yo kujya muri studio yagera nkajyayo naho urwenya rwo, no mu cyumba ndi njyenyine narwitera…”

KODO

Kodo imbaraga nyinshi ari kuzishyira mu muziki

Ibyo akora bijyanye no gukora Kartoon ngo yarabyize, gusa avuga ko bikiri umushinga muremure kandi ukomeye cyane ko bigoye gusobanura kuko bihenda cyane kandi mu Rwanda bakaba batarabyumva neza. Iyi ni nayo mpamvu ingumfu nyinshi Kodo ahita azishyira mu muziki kuko ari ho abasha kugira ubufasha ahabona.

Kanda hano urebe 'Birashoboka' ya Kodo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND